Rev Kayumba Fraterne yahuje imbaraga na Jack B bakorana indirimbo 'Ntitwamuhomba' ivuga ibigwi Perezida Paul Kagame aho bashimangira ko ari we bari inyuma mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 3 Kanama na 4 Kanama 2017.
Rev Kayumba yabwiye Inyarwanda.com ko yanditse iyi ndirimbo agamije kuvuga ibyiza perezida Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda bityo kumutora akaba ari ukwiteganyiriza kuko amahoro n'iterambere bizarushaho kwiyongera.Muri iyi ndirimbo 'Ntitwamuhomba', Rev Kayumba na Jack B bumvikana baririmba aya magambo:
Tumubuze ntitwatuza, kumubura ni ukwihombya, uburezi n’iterambere, Tora Paul Kagame. Tora Paul Kagame intore izirusha intambwe, yazahuye uburezi, abana bato bose n’abakuru bayobotse amashuri, Tora Paul Kagame wahaye abari n’abategarugori ijambo ndetse aha abanyarwanda inka,..iterambere, amashuri meza, amavuriro nta wundi twabikesha atari intore izirusha intambwe.
UMVA HANO INDIRIMBO YA REV KAYUMBA NA JACK B
TANGA IGITECYEREZO