RFL
Kigali

Udushya 10 utamenye twaranze igitaramo 'Hari amashimwe' Aime Uwimana yakoreyemo amateka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/10/2018 19:45
0


Kuri iki Cyumweru tariki 14/10/2018 ni bwo Aime Uwimana yakoze igitaramo gikomeye cyatumye buri wese wacyitabiriye amukurira ingofero bitewe n'ubuhanga buhanitse yagaragaje mu miririmbire ye. Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali kirangwa n'udushya tunyuranye.



Soma udushya 10 Inyarwanda.com yagukurikiraniye mu gitaramo cya Aime Uwimana

1. Umuriro wamaze isaha wagiye abantu baramya Imana mu mwijima

MC akimara guha abantu ikaze, umuriro wahise ubura abantu basigara mu mwijima. Agashya kabaye ni uko abantu bahise bajya mu mwuka wo kuramya Imana bakoresheje indirimbo zo mu gatabo. Ni mu gihe mu bitaramo by'abakora umuziki usanzwe iyo habaye ikibazo nk'iki, biba akavuyo gakomeye aho bamwe bashobora no guhita bitahira.

Saa kumi n'imwe na 37 z'umugoroba (5:37) ni bwo umuriro wabuze, ugaruka nyuma y'isaha yuzuye ni ukuvuga Saa kumi n'ebyiri na 37 (6:37). Aime Uwimana yabwiye Inyarwanda ko uko abantu bihanganiye iki kibazo cy'umuriro, bagategereza bihanganye, ngo byatumye yongera gukunda abarokore. Ati: "Nabashimira kuko bihanganye bakabyitwaramo neza, mugani w’uwavuze ngo nongeye gukunda abarokore."

2. Umugore wa Aime Uwimana yari MC muri iki gitaramo

Madamu Claire Uwayezu, umugore wa Aime Uwimana yari MC muri iki gitaramo aho yari afatanyije na Yannick Kanuma. Kubona umuhanzi akora igitaramo gikomeye cyikayoborwa n'umugore we ni ibintu bidasanzwe mu muziki nyarwanda ndetse ni nayo mpamvu yatumye tubishyira mu dushya icumi twaranze iki gitaramo. Indi mpamvu ni uko uyu Claire Uwayezu atari asanzwe akora ibijyanye no kuyobora ibitaramo by'abahanzi. Gusa byagaragaye ko ari impano ye dore ko yishimiwe cyane bitewe n'uko yananyuzagamo agasetsa abantu bigatuma baticwa n'irungu.

3. Ubwitabire bw'abahanzi benshi bakora umuziki wa Gospel

Igitaramo cya Aime Uwimana cyitabiriwe cyane rwose. Gusa icyo twabonye nk'agashya ni uko hari abahanzi benshi cyane mu bakora umuziki wa Gospel. Ni mu gihe mu bitaramo by'abandi bahanzi usanga batabyitabira cyane nk'uko babikoze mu gitaramo cya Aime. Mu bahanzi bari muri iki gitaramo harimo abafite amazina akomeye cyane ndetse n'abataramenyekana cyane nabo bari baje kwihera ijisho igitaramo cy'umuhanzi bafata nka 'Daddy' wabo mu bijyanye n'umuziki. 

Abahanzi bo muri Gospel bari muri iki gitaramo cya Aime Uwimana ni Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Tonzi, Simon Kabera, Israel Mbonyi, Dominic Ashimwe, Bahati Alphonse, Phanny Wibabara, Kavutse Olivier n'umugore we Amanda Fung, Kanuma Damascene, Janvier Muhoza, Bosco Nshuti, Jackie Mugabo, Yvan Ngenzi, Guy Badibanga, The Pink, Rene Patrick, Annet Murava, Eddie Mico, Serge Iyamuremye, Daniel Svensson n'abandi benshi. Nyuma y'igitaramo baririmbanye indirimbo 'Muririmbire Uwiteka'

4. Aime Uwimana yakoresheje umunwa we yigana ibicurangisho byose byakoreshejwe mu gitaramo

Ushobora kumva ko ari amakabyankuru y'abanyamakuru ariko buri wese wari uri muri iki gitaramo yaba umuhamya wacu. Aime yafashe umunota umwe yigana ibicurangisho binyuranye akoresheje umunwa. Yakomewe amashyi y'urufaya kubera ubuhanga yabikoranye. Umucuranzi umwe yacurangaga igicurangisho kimwe, akitsa, hanyuma Aime akigana neza akoresheje umunwa uko cya gicurangisho cyacuranzwe n'umuntu w'inzobere. Hari abatahitaga basobanukirwa bakibwira ko ari umucuranzi ukirimo gucuranga, gusa aho babimenyeye, bavugije akamo bakurira Aime Uwimana ingofero. Usibye ibi, ikindi cyatangaje abantu ni uburyo Aime yitwaye neza cyane mu njyana zitandukanye yaba izituje ndetse n'izibyinitse.

5. King James yahageze kare amasaha y'igitaramo atari yagera, ababazwa cyane no kugenda kw'umuriro!

Ubwo umuriro wari wagiye, abantu batangiye kwinginga Imana ngo umuriro ugaruke. Hari abasengeye mu myanya yabo, abanyamasengesho bagota imfuruka zose abandi bajya munsi ya stage binginga Imana. King James ari mu bantu bizinduye cyane muri iki gitaramo dore ko yageze Camp Kigali Saa kumi n'indi minota ishyira Saa kumi n'imwe aho yari ari kumwe na Bahati Alphonse bafitanye indirimbo ya Gospel bise 'Birasohoye'.

Ibi byagaragaje inyota nyinshi yari afitiye iki gitaramo. Kubera ko yizinduye cyane, byabaye ngombwa ko ategerezanya n'abandi ko MC atangiza igitaramo. Umuriro waje kugenda King James yicaye mu ihema ryabereyemo igitaramo, nuko yingingira Imana aho yari yicaye ubona ababaye cyane, ayisaba ko umuriro ugaruka. Nyuma y'isaha imwe umuriro wagarutse abantu bose barishima.

6. Igitaramo cyari 'Non-Stop', igihe gikoreshwa neza

Akandi gashya kabaye muri iki gitaramo katamenyerewe mu bitaramo bya hano mu Rwanda, ni uko igitaramo cyari 'Non-stop' kabone n'ubwo hari hateguwe aba MC. Icyo aba MC bakoze ni ugutangiza igitaramo, ubundi gahunda zigakurikirana hatabayeho kwakira MC ngo avuge gahunda yindi igiye gukurikiraho. Ibi byatumye igihe (Time) gikoreshwa neza, gusa bahayeho gusoza bwije bitewe n'uko batangiye batinze cyane. Iyo hatabaho ikibazo cy'umuriro, igitaramo cyari kurangira neza Saa Tatu z'ijoro bitewe n'ubu buryo bwa Non-stop bakoresheje.

7. Aime Uwimana yaririmbye aranabwiriza, Ntibisanzwe!

Mu bitaramo tumenyereye hano iwacu mu Rwanda, usanga habaho umwanya wo kwakira umubwiriza. Gusa si ko byagenze mu gitaramo cya Aime Uwimana kuko uyu muhanzi yabikoze byose (kuririmba no kubwiriza) nk'uko yari yabitangarije abanyamakuru mu gihe gishize. Yaririmbaga, yagera hagati agafata umwanya muto akaganiriza abari mu gitaramo ku magambo y'Imana. Hari n'indirimbo yageragaho agasobanura impamvu yayanditse ndetse akavuga ubutumwa yifuza ko abantu bakuramo. Ubu buryo bushya Aime Uwimana yakoresheje, abantu benshi bari muri iki gitaramo babwishimiye cyane, gusa si umuhanzi wese wabukoresha kuko bisaba kuba ufite n'impano yo kubwiriza. 

8. Umuhanzi ukizamuka yahawe mikoro akora ibidasanzwe

Prosper Nkomezi umuhanzi ukizamuka yatunguranye aririmba muri iki gitaramo dore ko atigeze ashyirwa kuri 'Posters'. Uyu musore yahawe umwanya muri iki gitaramo cyahurije hamwe abahanzi b'ibyamamare mu muziki wa Gospel, akora ibidasanzwe dore ko yishimiwe bikomeye mu ndirimbo ye 'Ibasha gukora' bigashimangirwa n'uburyo abantu basigaye baririmba agace k'indirimbo ye ubwo yari yamaze kuva kuri stage. Ubwo uyu musore ukiri muto yari amaze gusubira mu byicaro bye, abantu bateye indirimbo ye bati:

"Ni yo ni yo ni yo yonyine ni Imana yo kwizerwa. Yambwiye ko nta cyo nzaba turi kumwe nayo, naho imisozi yakurwa ahayo ni Imana idahinduka", gusa basubiragamo cyane agace kavuga ngo "Ni yo ni yo ni yo yonyine ni Imana yo kwizerwa." Nta jambo na rimwe Prosper yigeze avuga ubwo yari ageze kuri stage, usibye kuririmba indirimbo ye. Nyuma irangiye yabwiye abantu ati 'Imana ibahe umugisha'. Akandi gashya ni uko ubusanzwe abahanzi bakizamuka bakunze kwakirwa mbere y'abandi bose, gusa Aime siko yabikoze kuko yakiriye Prosper igitaramo kigezemo hagati. Aime avuga ko ari mu rwego rwo kumukomeza kuko asanga kwakira umuhanzi ukizamuka akaririmba mbere y'abandi bose bishobora kumutera kwitinya akagira ubwoba. 

9. Aime Uwimana yateye umugore we umutoma imbere y'imbaga

Aime Uwimana yashimiye cyane umugore we (Claire Uwayezu) wari MC muri iki gitaramo. Mu kumushimira yateye urwenya, abantu baraseka cyane. Yavuze ko hari umugore mwiza yakunze cyane uri muri iki gitaramo. Abantu bahise bagira amatsiko y'uwo mugore, bagiye kubona babona ahamagaye umugore we. Aime Uwimana yagize ati: "Hari umugore mwiza nabonye hariya, ndashaka kumutereta imbere yanyu. Uyu mugore mwiza gutya, muterese ntimwanjya inyuma?"

Aime Uwimana yanavuze ko umugore we yamufashije by'ikirenga kuva atangiye gutegura iki gitaramo kugeza ku munsi wacyo nyirizina. Yavuze kandi by'akarusho ko umugore we yafashe igihe kinini cyo kwiyiriza ubusa asengera iki gitaramo. Ibi byahise bigaragaza ubyo aba bombi babanye neza nk'abakozi b'Imana, ibitamenyerewe cyane mu ngo nyinshi z'iki gihe. Nyuma y'igitaramo, uyu muryango ufite abana babiri watuweho umugisha mu isengesho ryayobowe na Simon Kabera. 

10. Abantu bizihiwe bikomeye cyane basabana n'Imana binyuze ku muramya, igihe kinini bakimaze bahagaze

Biragoye kubona igitaramo abantu bakurikirana igihe kinini bahagaze. Mu gitaramo cya Aime Uwimana byabayeho dore ko abantu benshi bari bahagaze kuva igitaramo gitangiye kugeza ku munota wacyo wa nyuma. Bahagurukaga nta muntu ubasabye guhaguruka, ahubwo babitewe no gufashwa cyane. Abari muri iki gitaramo basabanye n'Imana biratinda, baririmbana na Aime Uwimana indirimbo ze bakunze kuva kera kugeza ku zo aherutse gushyira hanze. Bafashijwe kandi n'abahanzi yatumiye. Aime Uwimana yatanze impano ku bakunzi b'indirimbo ze dore ko magingo aya yashyize hanze CD iriho indirimbo ze zisaga 70 aho abayishaka bayigura 5,000Frw.

Kavutse wo muri B4A yaririmbye Yesu ni sawa na Caleb Uwagaba uherutse gupfusha umugore we Mucyo Sabine bahagiriye ibihe byiza

Nyuma y'iki gitaramo cyiswe Hari Amashimwe Live Concert, Inyarwanda.com twaganiriye na Aime Uwimana tumubaza uko yabonye igitaramo cye amaze iminsi itari micye yitegura. Twamubajije ndetse n'icyo yishimiye cyane, avuga ko yakozwe ku mutima no kuba abari mu gitaramo cye bagiranye ibihe byiza n'Imana binyuze mu kuyiramya. Yiseguye ku bantu bose bari mu gitaramo cye ku bw'ikibazo cy'umuriro cyabayeho, avuga ko byabatunguye kuko bitari bisanzwe biba muri Camp Kigali. Yashimiye abari mu gitaramo uko babyitwayemo, bimwongerera muri we gukunda cyane 'abarokore'. Yagize ati:

Rero buriya umuntu aba afite ikintu nyamukuru yifuza muri event aba ari gutegura, njyewe nifuzaga mbere y'ibindi kugirana ibihe byiza birambuye byo kuramya Imana n'abaje mu gitaramo, kandi Imana yarabiduhaye. Ndayishimira pe. Igikuru umuntu aba akeneye iyo yaje mu gitaramo cyangwa mu materaniro ni ukugirana ibihe byiza n'Imana bimwubaka kandi birushaho gukuza usabane bwe nawe, rero ndashima Imana cyane ko yaduhaye ibihe byiza. Ikindi gusa ndisegura ku bitabiriye ku bw'ikibazo cyo kubura umuriro cyatunguranye bigatuma igitaramo gitangira gitinze, ntabwo ari ikibazo gisanzwe kibaho muri Camp Kigali. Natwe na Camp Kigali twese byadutunguye, ariko kandi nabashimira kuko bihanganye bakabyitwaramo neza, mugani w’uwavuze ngo nongeye gukunda abarokore.

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

REBA UKO AIME UWIMANA YARIRIMBYE MU GITARAMO CYE CY'AMATEKA

REBA UKO SIMON KABERA YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO


REBA UKO ISRAEL MBONYI YARIRIMBYE MURI IKI GITARAMO


AMAFOTO: CYIZA Emmanuel-Inyarwanda.com

VIDEO: NIYONKURU Eric-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND