RFL
Kigali

Udushya 10 twaranze igitaramo Patient Bizimana yakoreye muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/04/2017 12:07
1


Kuri uyu wa 16 Mata 2017, umuhanzi Patient Bizimana yongeye kwandika amateka muri Kigali akora igitaramo cy’agahebuzo cyitabiriwe n’abantu hafi ibihumbi bitanu, iki gitaramo kikaba kiri mu bitaramo byiza bya Gospel byabereye mu Rwanda.



Ni igitaramo ngarukamwaka cyitwa Easter Celebration concert gitegurwa na Patient Bizimana. Igitaramo cyo muri uyu mwaka wa 2017 Patient Bizimana yagiteguranye na Moriah Entertainment group ku nkunga ya MTN Rwanda n’ibindi bigo bitandukanye. Muri iyi nkuru, Inyarwanda.com tugiye kubagezaho udushya 10 twaranze iki gitaramo Easter Celebration Concert 2017.

1.Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru

Kuba kwinjira byari 5000 Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw muri VIP na 20,000Frw muri VVIP, hakinjira abantu hafi ibihumbi bitanu, ntawabura kuvuga ko ari inkuru ishimishije ku muziki nyarwanda by’umwihariko uwa Gospel. Iki gitaramo cya Patient kikaba kiri mu bitaramo bya Gospel byitabiriwe cyane ndetse kikaba kiza ku isonga mu byakozwe n’abahanzi ku giti cyabo mu muziki wa Gospel dore ko uwaherukaga gukora icyitabiriwe cyane ari Israel Mbonyi mu gitaramo yakoreye Serena Hotel muri 2015 cyikitabirwa n'abantu bagera mu bihumbi bitatu.

Patient Bizimana

Hari abantu benshi cyane

2.Papa wa Patient Bizimana yahishuye ko na we yibitseho impano yo kuririmba

Muri iki gitaramo Easter Celebration 2017, Patient Bizimana yagize umugisha wo gutaramana n’ababyeyi be yaba abo mu buryo bw’umubiri ndetse n'abo mu buryo bw’umwuka. Patient yaje gutungura Se umubyara witwa Munyaribanje Leonard, amusaba kumusanga kuri stage, akaririmbira abantu indirimbo uyu mubyeyi yajyaga aririmbira Patient akiri umwana.

Easter Celebration concert 2017

Papa wa Patient yaririmbye indirimbo yose mu ijwi ryiza cyane bitungura benshi bari muri iki gitaramo

Iyo ndirimbo ikunzwe gukoreshwa n’abo muri Kiliziya Gatorika, inyikirizo yayo igira iti: “Niba Uhoraho ari amahoro yawe, niba Uhoraho ari ibyishimo byawe, komeza inzira watangiye wicika intege, wahisemo neza, Nyagasani muri kumwe”. Papa wa Patient yayiririmbye, avuga ko kera yajyaga ayiririmbira umuhungu we (Patient) akamusaba kwikomeza ku Mana ndetse no gusaba Imana imbabazi igihe yateshutse.

3 Patient Bizimana yagabiwe inka

Papa wa Patient Bizimana amaze kuririmba ibitero bitatu by’iyi ndirimbo 'Niba Uhoraho,..' ndetse n’inyikirizo yayo, yaje gushimira Apotre Masasu wareze Patient mu buryo bw’umwuka. Mu gusoza ijambo rye, uyu mubyeyi yaje kugabira umuhungu we (Patient) inyana y'ishashi. Patient yahise asaba iteraniro kumufasha bagakurira Imana ubwatsi. Patient ukiri umusore, nyuma yo kugabirwa inka, abantu bari begeranye n'umunyamakuru wacu bahise bongorerana bavuga ko Patient abonye inka yo gukwa.

4. Alain Numa ntiyari yicaye nk’ibisanzwe, ahubwo yari arimo gushyashyana

Alain Numa ni umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda akaba umwe mu bakunze gufasha cyane abahanzi ba Gospel na cyane ko na we ari umukristo mu itorero Shiloh Prayer Mountain church riyoborwa na Bishop Olive Murekatete. Muri iki gitaramo cya Patient, uyu mugabo Alain Numa usa n’abazungu ku ruhu, ntabwo yari yicaye mu byicaro bye nk’ibisanzwe ahubwo yari arimo gushyashyana, akikoza hanze, mu kandi kanya akanyarukira imbere, ubundi agasubira inyuma, ibyo byose akaba yabikoraga agamije ko iki gitaramo kigenda neza.

Alain Numa

Umwanya Alain Numa yahawe kwicaramo ntiyigeze awikoza kuko igihe kinini yari yibereye hanze no mu bice by'inyuma

Mu minsi ishize Alain Numa yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko Patient Bizimana atazongera kwibwa nkuko byabaye ubushize. Muri iki gitaramo, MTN ikaba yarafashije Patient mu buryo bwizewe bwo kuguriraho amatike bwa Tap & Pay. Nyuma y’iki gitaramo, Alain Numa yavuze ko yishimiye uko cyagenze anatangaza ko abadayimoni bateza ubujura ngo bapfuye bityo igitaramo cy’uyu mwaka kikaba cyagenze neza cyane, ashimangira ko nta gihombo cy'amafaranga Patient yahuye nacyo kuri iyi nshuro.

5. Gaby Kamanzi yageze kuri stage benshi baratungurwa

‘Iyo neza’ ni yo ndirimbo Patient Bizimana yaririmbanye na Gaby Irene Kamanzi. Benshi batunguwe no kubona Gaby Kamanzi kuri stage kuko mu bahanzi bari baratangajwe mu itangazamakuru ko bazafasha Patient, ntabwo Gaby Kamanzi yari abarimo ndetse nta n'umwe wamukekaga. Nubwo batunguwe, ku rundi ruhande benshi bishimiye gutaramana na Gaby Kamanzi dore ko habonetse benshi bamukunda bagahaguruka bagashyira amajwi hejuru bagaragaza ko bamwishimiye.  

Easter Celebration concert 2017

Gaby Kamanzi yaririmbye muri iki gitaramo bitungura benshi

6. Patient Bizimana mu myambaro isigura amaraso n'umusaraba

Patient akinjira bwa mbere kuri stage yari yambaye ikositumu y’umukara. Ku nshuro ya kabiri, yagarutse yambaye imyenda y’umutuku, ishati yari yambaye, uyirebeye kure ahagana imbere, yari iriho umusaraba wari mu ibara ry’umweru n'ubururu. Umusaraba ku bakristo ubibutsa urupfu rwa Yesu Kristo, akaba ari ikimenyetso cyo gucungurwa kwabo kubw’amaraso Yesu yameneye ku musaraba. Umutuku na wo ku bakristo usobanura amaraso ya Yesu.

Easter Celebration concert 2017

Ishati Patient yari yambaye yari ifite ikimenyetso cy'umusaraba uyirebeye kure

7.Abahanzi Patient Bizimana yatumiye bagiye Convention Centre bari muri V8

Patient Bizimana yashimiye Imana ndetse n’abaterankunga bamuhaye inkunga y’imodoka zihenze za V8 zatwaraga abahanzi yatumiye mu minsi yose bamaze mu Rwanda kuva bageze i Kanombe kugeza ku munsi w'igitaramo. Izi modoka ni zo zatwaye aba bahanzi bakigera i Kanombe, zibatwara bajya ku rwibutso rwa Gisozi kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakotewe abatutsi ndetse zibajyana na Convention Centre ahabereye igitaramo cya Pasika. Patient byamurenze ashimira kompanyi yabimuteyemo inkunga.

Marion Shako

Izi modoka ni zo zatwaraga abahanzi

8. Marion Shako yakiriwe nyuma y'abandi ahabwa indirimbo nke, nabwo aziririmba abantu bamwe barimo gutaha

Saa Yine n’iminota 17 z’ijoro (22h17 pm) ni bwo Marion Shako yageze kuri stage aririmba indirimbo eshatu gusa. Uyu muhanzikazi ukunzwe muri Kenya, ni umwe mu bari bategerejwe cyane mu gitaramo cya Patient ndetse ni we wari umutumirwa mukuru mu bahanzi, gusa kubera ko bamwakiriye amasaha yakuze, bamwe ntibabashije kumukurikirana kuko bari barimo gutaha. Bamwe mu bari begeranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda bavuze ko byari kuba byiza iyo bamwakira mu masaha yo hagati mu gitaramo.

Easter Celebration concert 2017

Marion Shako yaririmbye indirimbo 3 gusa

9. Igitaramo cya Patient Bizimana cyatambutse Live kuri Royal Tv

Ntabwo bimenyerewe cyane mu bitaramo bya Gospel hano mu Rwanda kuba byatambutswa Live kuri Televiziyo by'umwihariko ku muhanzi ku giti cye ni agashya kuko ari ibintu bidasanzwe. Igitaramo cya Patient Bizimana cyanyuze Live kuri Royal Tv. Usibye kutambuka kuri Televiziyo, cyanitabiriwe n'abanyamakuru b'ibitangazamakuru bitandukanye ndetse cyanamamajwe cyane mu itangazamakuru.

10. Benshi mu bitabiriye iki gitaramo batashye babanje kwifotoreza imbere ya Convention centre

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi biganjemo urubyiruko. Mu gutaha benshi wabonaga basohokana ibyishimo, bagasohoka bihuta kugira ngo babanze bifotoreze imbere ya Convention Centre na cyane ko harimo umubare w'abatari bacye bari bageze bwa mbere kuri iyi nyubako. Nubwo hari abatabashije kubona uko binjira muri iki gitaramo kubera kuza nyuma imyanya yashize, aho bari bahagaze hanze,nubwo bijujutaga kuko batabashije kwinjira, wabonaga bishimiye kwifotoreza imbere ya Convention Centre, Hotel ihenze kurusha izindi mu Rwanda.

Easter Celebration concert 2017

Kwifotoza nyuma y'igitaramo byakozwe na benshi bitabiriye iki gitaramo

Akandi gashya karanze iki gitaramo ni uko Patient Bizimana yari kumwe n'abaririmbyi benshi kuri stage biganjemo abo muri Shining stars, ugereranyije bakaba basaga 30, washyiraho n'abacuranzi bakagera nko kuri 40. Ibi ntabwo bimenyerewe mu muziki wa Gospel kuko akenshi umuhanzi ku giti cye iyo yakoze igitaramo usanga aba afite abaririmbi batagera ku 10. Patient we siko byari bimeze kuko ukibabona wabonaga ari nka korali, nyamara ari abaririmbyi yatoranyije kugira bamufashe muri iki gitaramo.

Easter Celebration concert 2017

Patient Bizimana yari kumwe n'abaririmbyi benshi kuri stage

KANDA HANO UREBE AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITARAMO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Gukorera Imana ntagihombo.ndishimye cyane ko byagenze neza Patient.Imana Ikomeze Ikugende imbere





Inyarwanda BACKGROUND