RFL
Kigali

Ubwitabire buri hejuru n’ubuhanuzi bunyuze muri Apotre Gitwaza ni bimwe mu biri kuranga Afrika Haguruka-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/07/2017 22:43
3


Kuri iki Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2017 ni bwo hatangiye igiterane mpuzamahanga cya Afrika Haguruka gikorwa n’itorero Zion Temple rikuriwe na Apotre Dr Paul Gitwaza. Iki giterane kikaba kiri kuba ku nshuro 18 dore ko cyatangiye mu 2000.



Iki giterane Afrika Haguruka kiri kubera kuri Stade ya IPRC Kicukiro ahahoze hitwa ETO Kicukiro kiri kurangwa n’ubwitabire buri hejuru aho sitade iba yakubise yuzuye. Ikindi kiri kuranga iki giterane ni ubuhanuzi bunyuze muri Apotre Paul Gitwaza aho ahanurira umugabane wa Afrika.

Mu buhanuzi bwanyuze muri Apotre Dr Paul Gitwaza akabuvugira imbere y’imbaga yari iteraniye muri Stade ya IPRC Kicukiro, harimo ubuvuga ko umugabane wa Afrika ugiye kuba ubuhungiro bw’abantu bo mu yindi migabane bazatotezwa bazira kwanga ubutinganyi, bagahungira muri Afrika. Nubwo Apotre Gitwaza atavuze igihe ibi bizabera, yavuze ko ari ubuhanuzi yahawe n’Imana.

Apotre Dr Gitwaza yigisha ijambo ry'Imana

Twabibutsa kuva tariki 2 Nyakanga kugeza tariki 9 Nyakanga 2017, mu masaha ya ku manywa haba Afrika Haguruka Summit aho impuguke zigisha abantu ku misozi itandukanye y'ubuzima ari yo Ubuyobozi, Umurimo w'Imana, Ubucuruzi, Umuryango, Uburezi, Itangazamakuru ndetse n'Imyidagaduro. Kwitabira Afrika Haguruka Summit bisaba kwiyandikisha kuri Zion Temple C.C nkuko ubuyobozi bwa Zion Temple bwabitangarije Inyarwanda.com.

Iki giterane Afrika Haguruka 2017 cyatumiwemo abakozi b’Imana bakomeye bagera kuri 18, muri bo harimo: Apostle Betta Mengistu wo muri Ethiopia, Pastor Wilson Bugembe wo muri Uganda, Pastor Werner Nichtigal wo mu Budage, Pastor Jacobus Nomdoe wo muri Afrika y'Epfo, Reverend Dr. Francis Mbadinga wo muri Gabon ndetse n'abandi.Biteganyijwe ko kizarangira tariki 9 Nyakanga 2017. 

AMAFOTO Y'UKO BIMEZE MU GITERANE AFRIKA HAGURUKA

Apotre Paul Gitwaza atambuka ku itapi y'umutuku

Hano bakiraga Intumwa Paul Gitwaza 


Abana bato nabo bahimbaza Imana


Ubwitabire bw'abantu buri ku rwego rwo hejuru

Abaririmbyi bafatanya n'abari mu giterane guhimbaza Imana

Asaph Music International

Barahimbaza Imana banayisaba guhagurutsa Afrika

Aba ni abakiriye agakiza

Ababa bari ku buhanga by'ibyuma

AMAFOTO: Zion Temple






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Janet6 years ago
    Imana ihabwe icyubahiro ko byagenze neza.hagakizwa abantu benshi .Hallelujah .
  • ndiho6 years ago
    wooooow komera mukozi w'Imana. turagukunda n'Imana irakwishimira
  • kega 6 years ago
    Imana ya Israel Ishimwe!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND