Kuri iki Cyumweru tariki 2 Nyakanga 2017 ni bwo hatangiye igiterane mpuzamahanga cya Afrika Haguruka gikorwa n’itorero Zion Temple rikuriwe na Apotre Dr Paul Gitwaza. Iki giterane kikaba kiri kuba ku nshuro 18 dore ko cyatangiye mu 2000.
Iki giterane Afrika Haguruka kiri kubera kuri Stade ya IPRC Kicukiro ahahoze hitwa ETO Kicukiro kiri kurangwa n’ubwitabire buri hejuru aho sitade iba yakubise yuzuye. Ikindi kiri kuranga iki giterane ni ubuhanuzi bunyuze muri Apotre Paul Gitwaza aho ahanurira umugabane wa Afrika.
Mu buhanuzi bwanyuze muri Apotre Dr Paul Gitwaza akabuvugira imbere y’imbaga yari iteraniye muri Stade ya IPRC Kicukiro, harimo ubuvuga ko umugabane wa Afrika ugiye kuba ubuhungiro bw’abantu bo mu yindi migabane bazatotezwa bazira kwanga ubutinganyi, bagahungira muri Afrika. Nubwo Apotre Gitwaza atavuze igihe ibi bizabera, yavuze ko ari ubuhanuzi yahawe n’Imana.
Apotre Dr Gitwaza yigisha ijambo ry'Imana
Twabibutsa kuva tariki 2 Nyakanga kugeza tariki 9 Nyakanga 2017, mu masaha ya ku manywa haba Afrika Haguruka Summit aho impuguke zigisha abantu ku misozi itandukanye y'ubuzima ari yo Ubuyobozi, Umurimo w'Imana, Ubucuruzi, Umuryango, Uburezi, Itangazamakuru ndetse n'Imyidagaduro. Kwitabira Afrika Haguruka Summit bisaba kwiyandikisha kuri Zion Temple C.C nkuko ubuyobozi bwa Zion Temple bwabitangarije Inyarwanda.com.
Iki giterane Afrika Haguruka 2017 cyatumiwemo abakozi b’Imana bakomeye bagera kuri 18, muri bo harimo: Apostle Betta Mengistu wo muri Ethiopia, Pastor Wilson Bugembe wo muri Uganda, Pastor Werner Nichtigal wo mu Budage, Pastor Jacobus Nomdoe wo muri Afrika y'Epfo, Reverend Dr. Francis Mbadinga wo muri Gabon ndetse n'abandi.Biteganyijwe ko kizarangira tariki 9 Nyakanga 2017.
AMAFOTO Y'UKO BIMEZE MU GITERANE AFRIKA HAGURUKA
Apotre Paul Gitwaza atambuka ku itapi y'umutuku
Hano bakiraga Intumwa Paul Gitwaza
Abana bato nabo bahimbaza Imana
Ubwitabire bw'abantu buri ku rwego rwo hejuru
Abaririmbyi bafatanya n'abari mu giterane guhimbaza Imana
Asaph Music International
Barahimbaza Imana banayisaba guhagurutsa Afrika
Aba ni abakiriye agakiza
Ababa bari ku buhanga by'ibyuma
AMAFOTO: Zion Temple
TANGA IGITECYEREZO