RFL
Kigali

Ubuzima bw’abana b’abakobwa bahindurwa imana bagasengwa, bajya mu mihango bagatakaza ubumana bagasubira kuba abantu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:6/09/2018 15:17
2


Kumari Devi cyangwa Kumari gusa ni ikigirwamanakazi gisengwa na benshi muri Nepal, abo mu idini ya Hindu ndetse na Buddhists. Iki kigirwamana ariko kiba ari umwana w’umukobwa utoranywa binyuze mu nzira itoroshye. Aba ari umwana muto cyane akaba imana kugeza igihe agiriye mu mihango agahita atakaza ubumana agasubira kuba umwana usanzwe.



Nepal ni igihugu giherereye ku mugabane wa Aziya, benshi mu baturage baho babarizwa mu idini ya Hindu, ari na yo mpamvu benshi muri bo bubahiriza umuco wo gusenga Kumari, umwana w’umukobwa bemera ko aba atuwemo n’ikigirwamanakazi Taleju. Uretse kuba yajya mu mihango, no gukomereka cyangwa kurwara indi ndwara ikomeye byambura uwo mwana ubumana bwe hagatorwa undi wo kumusimbura.

Ibya Taleju, ikigirwamanakazi kimaze imyaka igera 2300 gisengwa muri Nepal

Hari inkuru nyinshi zivuga kuri Taleju mu buryo butandukanye n’uburyo hatangiye uyu muco wo gutora abana b’abakobwa bivugwa ko aba atuyemo. Inkuru imwe ivuga ko Taleju yakundaga kuza kuganira n’umwami Jayaprakash Malla, umwami wa nyuma w’ingoma ya Malla. Taleju yahuraga n’umwami bagakina ariko ku itegeko ry’uko nta muntu ugomba kubabona ndetse nta n’ugomba kumenya iby’uko bahura.

Kera kabaye umugore w’umwami yaje gukurikira umugabo we ajya guhengereza aho akina na Taleju birakaza iki kigirwamana gihita kibwira umwami ko niba ashaka ko bakomeza kubonana cyangwa ko cyakomeza kurinda igihugu, bagomba gushakira mu muryango wa Newari umwana muto w’umukobwa Taleju ajyamo.

Indi nkuru ivuga ko Taleju yazaga kuganira n’umwami ku bintu bitandukanye harimo n’ubuzima bw’igihugu, yazaga ari mu ishusho y’umuntu bigera ubwo umwami amwifuza biramurakaza cyane ahita agenda. Umwami abibonye agira kwicuza yinginga mu masengesho Taleju ngo agaruke biza kurangira yemeye kujya mu mwana muto w’umukobwa w’isugi wo mu muryango wa Newari (Shakya).

Bigenda bite kugira ngo hatoranywe umwana uba Kumari?

Inzira yo guhitamo umwana w’umukobwa Teleju aturamo ngo abantu bajye bamusenga banamuture ibyifuzo byabo ntiyoroshye. Umuhango wo kumutoranya ukorwa n’abakuru bo mu idini ya Buddha n’abandi bagera kuri bane. Umwami, kimwe n’abandi bayobozi b’idini bagomba kumenyeshwa abana batowe ngo bazakorerweho igeragezwa ryo guhitamo umwe uzaba wujuje ibisabwa ngo abe Kumari.

Abakobwa batorwa bava mu muryango ya Newar Shakya, aba ni abacuzi b’ifeza na zahabu. Utorwa agomba kuba afite ubuzima buzira umuze, atararwara indwara n’imwe, atarava amaraso na rimwe, nta nenge zo ku mubiri afite kandi atarakuka amenyo. Hejuru y’ibyo, agomba kuba afite ibirenge n’intoki byiza kandi byorohereye, imyanya ndangagitsina mito kandi igaragara neza, umusatsi w’umukara cyane ndetse n’amenyo 20.

Image result for kumari goddess nepal being worshipped

Kumari, ikigirwamana gihumeka umwuka w'abazima, abantu bakaza kukiramya

Uwo mwana agomba kugaragaza ibimenyetso by’uko atuje kandi akaba nta bwoba agira, umuryango we ugomba kuba ugaragaza umwete mwinshi n’ukwemera mu by’idini. Hari kandi izindi ndangagaciro 32 z’idini uyu mwana agomba kuba yasuzumweho mu ibanga n’abakuru mu idini mbere yo kwemezwa ngo ajye mu gice gikurikiyeho kimuganisha gutorerwa kuba umugirwa wa Taleju.

Iyo ibyo byose byuzuye, haza andi mageragezwa yo kubaga imbogo n’ihene 108 mu ijoro ryitwa ‘kalratri’, ibi bitambo biba biri gutambirwa ikigirwamana Kali. Uwo mwana uba watowe ajyanwa ahantu hisanzuye hari imitwe ya za mbogo n’izene byabazwe byacanweho urumuri ndetse hakaba hari abandi bagabo bambaye ibintu biteye ubwoba mu maso babyina. Iyo umwana atagize ubwoba, biba ari ikimenyetso cy’uko afite ubushobozi bwo guturwamo na Taleju. Iyo agize ubwoba, bazana undi.

Ikizamini cya nyuma ahabwa ni ukurara wenyine muri ya mitwe ya za mbogo n’ihene nta kugira ubwoba ndetse akagaragaza umutuzo nk’ikimenyetso cy’uko koko azabasha guturwamo n’ikigirwamana Taleju. Ikindi ni uko bamuzanira ibintu byinshi agahitamo ibya Kumari agiye gusimbura. Iyo abashije kubitoranyamo, nta kundi gushidikanya aba abaye Kumari, ikigirwamana gihumeka umwuka w’abazima kubera ko gituwemo na Taleju.

Ubuzima abaho iyo amaze kuba Kumari

Iyo amaze kwemezwa, uwo mwana w’umukobwa ntiyongera gukoza ibirenge bye ku butaka, inshuro ya nyuma akoza ibirenge ku butaka ni igihe aba ari kujyanwa mu ngoro yabugenewe Kumari Ghar aho ajya kwicara ku ntebe ye y’ubumana. Ibirenge bye biba bikandagira ku kantu kameze nk’inkooko gakozwe muri zahabu abantu baza kumusura bakajya bashyiraho amafaranga n’ibindi bitambo baba bamuzaniye nk’imana.

Ava muri iyi ngoro gusa iyo habaye ibirori by’idini, ni inshuro 13 gusa mu mwaka. Umuryango we ugomba kumusura gacye gashoboka kandi abana bemerewe gukina nawe nabo baba batoranyijwe kandi bagatozwa kumwumvira, kuko icyo avuze kitajya kivuguruzwa, aba ari imana y’abato n’abakuru ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu muri Nepal baza kumusenga no kumusaba umugisha.

Ahora yambaye imyenda y’ibara ritukura, imisatsi ye ifungiye hejuru kandi akaba afite inshingano z’ubumana zo kwakira abantu, kubaha umugisha n’ibindi bitandukanye. Abasenga Kumari bizera ko guhuza amaso nawe byonyine ari ikimenyetso cy’umugisha. Bakora ku birenge bye bizeye gukira indwara n’indi myaku itandukanye, ibirenge bye ntibijya byambara inkweto, n’iyo hari icyo yambaye aba ari amasogisi y’ibara ritukura.

Kumari Samita Bajracharya sits in front of devotees offers during a special puja at Kumari Ghar in Patan, Nepal, 09 April 2011

Aba yicaye abantu bazana amaturo atandukanye kumusenga no gusaba umugisha

N’ubwo gupfa kumubona bitaba byoroshye, benshi mu basanga Kumari mu ngoro ye baba baje kwivuza indwara zifite aho zihuriye n’amaraso, harimo n’abagira ibibazo mu bihe by’imihango, dore ko bavuga ko afite umwihariko wo kugira inararibonye mu gukiza izo ndwara. Benshi mu bamugana baba bitwaje impano zitandukanye, ibyo kurya n’amafaranga. Ibimenyetso byose akora biritegerezwa kuko bizera ko biba bifite icyo biba bisobanura.

Urugero:

  • Kurira cyangwa guseka cyane: bisobanura uburwayi bukomeye cyangwa urupfu
  • Guhigima cyangwa kubyiringira amaso: urupfu ruri bugufi cyane
  • Guhinda umushyitsi: Uburoko
  • Gukoma amashyi: impamvu yo gutinya umwami
  • Gutunga intoki ibyo kurya bimuhawe: ibihombo by’amafaranga

Iyo Kumari akomeje gutuza ntagire icyo avuga cyangwa ikimenyetso agaragaza, biba bivuze ko ibyifuzo by’abamugana byakiriwe. Aba afite abantu bakora akazi katoroshye ko kumwitaho, nibo bamukarabya, nibo bamusobanurira imigendekere ya buri gikorwa aba agomba kugiramo uruhare (instructions), n’ubwo batemerewe kumutegeka, nibo bamuyobora mu bikorwa bye by’umunsi ku wundi.

Purna Shova Bajracharya (2-L), mother of Kumari Samita Bajracharya (2-R), as she carries her daughter to a festival procession in Patan, Nepal

Aho agiye hose baramuterura ku buryo iyo ubumana bwe burangiye kumenya kongera kugenda bimufata iminsi, gusa uko iminsi igenda ishira bigenda byoroshywa ku buryo basigaye bemererwa gukina igihe bari mu ngoro n'inshuti zabo

Mu minsi yo hambere Kumari ntiyahabwaga uburezi, ariko muri iki gihe bamuha abarimu bamusanga mu ngoro ye bakamwigisha, gusa ntiyemerewe kuvuga icyongereza muri icyo gihe.

Iyo imihango ije…

Iri niryo herezo ry’ubumana bwe kuko Taleju aba atakomeza kumuturamo. Haba hagomba gutorwa undi umusimbura byihuse we agasubira kuba umwana usanzwe nk’abandi bose. Iyo ibi birangiye ajya mu ishuri, bakamutoza kumenyera ubuzima busanzwe aba adaherutse. Nta kindi kintu kidasanzwe yongera gukorerwa, rubanda baba bahanze amaso Kumari mushya wamusimbuye.

Mother Purna Shova, left, unties the hair of Kumari Samita Bajracharya, centre, after completing 12 days of 'Gufa' ritual, at Bagmati river in Patan, Nepal, 07 March 2014

Iyo imihango ije, Kumari asubira mu buzima busanzwe, bajya kumukarabya no kurekura umusatsi we mu mugezi, ni nyuma y'umuhango umara iminsi 12 yo kumusezeraho

N’ubwo ari umuhango umaze imyaka myinshi ukorwa muri Nepal, imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana yakunze gusaba ko uyu muco wacika kuko bihonyora uburenganzira bw’umwana agakura atari kumwe n’umuryango we ndetse akamburwa uburenganzira bwo kubaho nk’abandi bana bo mu kigero cye. usibye ibyo, muri Nepal gushyingiranwa n'umukobwa wahoze ari Kumari bifatwa nk'ibitera umwaku, ku buryo benshi muri abo bana b'abakobwa birangira babuze uwo bakomezanya ubuzima. Muri 2017 nibwo haheruka gutorwa Trishna Shakya, ni umwana w’umukobwa watowe afite imyaka 3 gusa y’amavuko.

Image result for Trishna Shakya

Trishna Shakya watowe umwaka ushize afite imyaka 3 kuri ubu niwe Kumari, aha ateruwe na se amujyana mu ngoro

Ababyeyi be bavuze ko bishimiye ko uyu mwana wabo agiye kuba imana kugeza mu bwangavu bwe ubwo azaba agiye mu mihango, nyamara ngo ntibabuze no kumva bafite akababaro mu mutima ko batazongera kumugiraho uburenganzira kugeza igihe azagarukira kuba mu rugo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • akumiro5 years ago
    ibi byo birandenze, abana bahura n'ibibazo mu buryo bwinshi pe, Yezu abiyereke naho ubundi birababaje
  • 5 years ago
    Mureke gukoresha irizina Imana murigoreka, ibi babyita ibigirwamana murabyumva? Imana si izina rusange ni izina bwite ry Umuremyi wa byose, kuki mutavuga ko bamugira Yesu wabo se? Nta soni murakabije kwica umuco wacu, ibisengwa bitari Imana babyita ibigirwamana murumva, musigeho rero mwe kuvuga izina Imana mu manjwe y abanyamahanga.





Inyarwanda BACKGROUND