RFL
Kigali

Papa Francis ahangayikishijwe n’abapadiri b’abatinganyi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:4/12/2018 8:54
2


Papa Francis umushumba wa kiliziya gatolika yatangaje kokuba hari abihayimana bakora imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje ibitsina ari ikibazo gikomeye cyane kandi kimuhangayikishije



Papa Francis ashishikariza abihayimana gukurikiza amasezerano yabo yo kudashaka no kudakora imibonano mpuzabitsina.Iyi mvuga ya Papa Francis ikubiye mu mu kiganiro ku muhamagaro w'abihayimana, yagiranye n'umupadiri wo muri Espanye,uyu mupadiri azifashisha yandika igitabo  cye .

Papa Francis yavuze ko Kiliziya Gatolika ikwiye gukaza ibisabwa mu guhitamo abashaka kuba abapadiri,By’umwihariko abatoza abitegura kuba abapadiri bagomba kugenzura niba ari abantu bakuze bazi kugenzura amarangamutima yabo  mbere yuko bahabwa ubupadiri.

Si ku bapadiri gusa kuko  Papa Fransisi yemeje ko ibi bireba n'abakobwa bashaka kuba ababikira.

Icyo kiganiro Papa Francis yagiranye n'umupadiri wo muri Espanye, cyabaye hagati mu kwezi kwa munani uyu mwaka

Papa Francis yishimirwa n'abatari bacye

Papa Francis avuga ko mu gihe hari abagaragaweho bene izi ngeso zishobora kubaganisha ku kwica amasezerano  baba basezeranye n’Imana bakabuzwa kwinjira ku bihayimana.Mu bihe bitandukanye abapadiri ba kiliziya gatolika bagiye bashinjwa ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina bikorerwa abayoboke bayo cyane cyane abana bakiri bato.

BBC

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyamprwa5 years ago
    Ikiriho Imana yategetse Abantu kubyara bakororoka,ariko mwebwe mwishyiriye ho amategeko muvuguruza Imana ngo Abapadiri n'Ababikira ntibakwiye gushaka, ariko kuko Imana yaremye Ubuntu izi ko ari Umunyantegenkeya niyo mpamvu yabakojeje isoni Abo muvuga bihaye Imana bakora ibyavumwe nk'ubutinganyi, Ababikira benshi baribyariye Ibinyendaro! Mukwiye gukoresha Ubwenge mwahawe mukareka kwica Abantu Urubozo ngo bihaye Imana! Frégates nabo bambaye Umubiri kdi urakora! Bakwiye gushaka kugura ngo Ako kajagari gakemuke kdi nti byababuza gukorera Imana niba bibari mo koko!
  • 5 years ago
    Nishyano, gusa nubwo bihaye Imana nabo in abantu GS kwitangira ingoma y' Imana nabyo ni ingenzi





Inyarwanda BACKGROUND