Papa Francis umushumba wa kiliziya gatolika yatangaje kokuba hari abihayimana bakora imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje ibitsina ari ikibazo gikomeye cyane kandi kimuhangayikishije
Papa Francis yavuze ko Kiliziya Gatolika ikwiye gukaza ibisabwa mu guhitamo abashaka kuba abapadiri,By’umwihariko abatoza abitegura kuba abapadiri bagomba kugenzura niba ari abantu bakuze bazi kugenzura amarangamutima yabo mbere yuko bahabwa ubupadiri.
Si ku bapadiri gusa kuko Papa Fransisi yemeje ko ibi bireba n'abakobwa bashaka kuba ababikira.
Papa Francis yishimirwa n'abatari bacye
Papa Francis avuga ko mu gihe hari abagaragaweho bene izi ngeso zishobora kubaganisha ku kwica amasezerano baba basezeranye n’Imana bakabuzwa kwinjira ku bihayimana.Mu bihe bitandukanye abapadiri ba kiliziya gatolika bagiye bashinjwa ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina bikorerwa abayoboke bayo cyane cyane abana bakiri bato.
BBC
TANGA IGITECYEREZO