RFL
Kigali

UBUSESENGUZI: Impamvu 5 igitaramo Billy Jakes yatumiyemo icyamamare Zaza kititabiriwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/11/2017 10:24
0


Ku cyumweru gishize tariki 12/11/2017 muri Kigali Serena Hotel habereye igitaramo cy’umuhanzi Billy Jakes wamurikaga album ye nshya ‘Umunyamateka’. Ni igitaramo kititabiriwe mu gihe cyari cyatumiwemo umuhanzikazi w’icyamamare Zaza wo muri Afrika y’Epfo.



Nyuma yo gukurikirana imitegurire y’iki gitaramo Zaza yatumiwemo kugeza ku munsi wacyo wa nyuma, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yasesenguye impamvu eshanu zatumye iki gitaramo cyiswe ‘Umunyamateka Live concert’ kititabirwa nk’uko bikwiye na cyane ko Zaza wari watumiwe muri iki gitaramo ari umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Afrika mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mbere gato yuko tubagezaho izi mpamvu eshanu iki gitaramo kititabiriwe, twabibutsa ko nubwo ubwitabire bwari buke, abagize amahirwe yo kucyitabira bahagiriye ibihe byiza cyane banezererwa Imana mu muziki w’umwimerere wa Billy Jakes bishimira cyane Zaza mu ndirimbo ze ze zanditse amateka mu Rwanda by’umwihariko iyitwa ‘Calvary’ ikoreshwa n’abaririmbyi benshi b’abanyarwanda ndetse no mu nsengero zinyuranye.

Zaza

Zaza mu gitaramo yatumiwemo i Kigali

Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Serena Hotel kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa mbiri n’igice z’ijoro. Kwinjira muri iki gitaramo byari 20,000Frw muri VVIP, 10,000Frw muri VIP na 5000Frw mu myanya isanzwe. Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buke dore ko kitabiriwe n’abantu batagera kuri 400 mu gihe Serena Hotel yari yateguwemo intebe zigera hafi ku 1000. Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu bake biganjemo abanyamuziki ni ukuvuga abahanzi, aba worship leaders, aba producers, abacuranzi n’abandi bafite aho bahurira cyane n’umuziki basobanukiwe neza ubuhanga bwa Zaza n’uburyohe bw’indirimbo ze.

Zaza

Ni igitaramo cyaranzwe n'ubwitabire buke

Dore impamvu 5 igitaramo Zaza yatumiwemo kititabiriwe

1.Kutamamaza cyane mu itangazamakuru

Iki gitaramo cya Billy Jakes ntabwo cyatangajwe cyane mu itangazamakuru bijyanye n’urwego cyari kiriho. Habura iminsi nk’itatu gusa ngo igitaramo kibe, ni bwo itangazamakuru ryatangiye kuvuga cyane iki gitaramo, gusa ukurikije uburyo ibitaramo bikomeye bibera hano mu Rwanda bitangazwa mu itangazamakuru, usanga abateguye iki gitaramo cyatumiwemo Zaza bararangaye ku bijyanye no kwamamaza hakiri kare dore ko biba bisaba guhozaho.

2.Kutamamaza cyane iki gitaramo mu nsengero

Ubundi ibitaramo byinshi bya Gospel bisaba ko byamamazwa no mu nsengero, abakristo bagakangurirwa n’umushumba wabo kuzitabira igitaramo. Siko byagenze kuri iki Zaza yatumiwemo kuko bitakozwe mu nsengero nyinshi by'umwihariko izisengeramo abakristo benshi. Ibi bituma abakristo batamenya amakuru ku gitaramo ndetse n’ababa basanzwe bafiteho amakuru ntibabihe agaciro na cyane ko hari ababa batizeye neza niba koko icyo gitaramo bari kumva kizaba mu gihe baba batakanguriwe n’umushumba wabo kuzakitabira cyangwa se ngo babyumve mu matangazo y'itorero. 

3.Kutamamaza indirimbo za Zaza mbere yuko aza i Kigali

Nubwo Zaza ari umuhanzikazi ukomeye muri Afrika, indirimbo ze nyinshi ntabwo zizwi mu Rwanda dore ko azwi cyane mu ndirimbo yise ‘Calvary‘, gusa nabwo abanyarwanda benshi ntabwo bazi ko ari iye kuko hari n’abari bazi ko iyi ndirimbo yaririmbwe n’umunyarwanda. Abatumiye Zaza bagombaga kumenyekanisha indirimbo ze mu banyarwanda mbere yuko aza i Kigali ndetse bagatangaza ko ari nawe waririmbye ‘Calvary’, ibi bigatuma benshi barushaho kugira amatsiko yo kuzareba umuntu waririmbye ‘Calvary’ ikundwa n’abanyarwanda batari bacye. Ibi byagombaga gukorwa mu itangazamakuru no mu nsengero zinyuranye no mu bundi buryo bushoboka. 

3.Ubufatanye buke bw’abahanzi ba Gospel

Abahanzi batari bacye bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ntabwo bafatanyije na Billy Jakes gukangurira abantu ko Zaza agiye kuza i Kigali ahubwo mu minsi nk'ibiri ya nyuma ni bwo babigaragaje ndetse no ku munsi w’igitaramo, baritabira ku bwinshi banagaragariza Zaza ko bakunda indirimbo ye Calvary, gusa ibi ntabwo bihagije na cyane ko hari amakuru twatohoje avuga ko hari abahanzi bo muri Gospel baba batarishimiye ko Zaza aza mu Rwanda atumiwe na Billy Jakes, umuhanzi ukizamuka kuko ngo bari bafite impungenge ko igitaramo cye kitazitabirwa ndetse usesenguye usanga bamwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo byari ukwifotoza kugira ngo bitagarara nabi.

Ibi ariko ntabwo bikwiriye ku bakozi b'Imana ahubwo abahanzi bagombaga gufatanya na Billy Jakes, bagatangariza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga bakoresha ko u Rwanda rugiye kwakira umuhanzi mpuzamahanga Zaza bityo bagasaba abakunzi babo kutazacikanwa. Nonese ko buri muhanzi aba afite itsinda ry'abakunda umuziki we, iyo buri muhanzi waje wese muri iki gitaramo atumira cyangwa se akaza mu gitaramo azanye n'abantu 10 ugira ngo abantu bari kubona aho bajya? Ubufatanye burakwiriye ku bahanzi ba Gospel n'abandi bakozi b'Imana na cyane ko Imana bakorera ari imwe. 

4. Kuba Billy Jakes yarateguye iki gitaramo ari wenyine ntabufatanye bw’itorero rye ndetse na kompanyi

Kugeza ubu biragoye kumenya itorero Billy Jakes abarizwamo nyuma yo kuva muri Noble Family church na Women Foundation Ministries. Kuba yarateguye iki gitaramo gikomeye, akagitegura ku giti cye nta nkunga y’itorero irimo ngo pasiteri asabe abakristo kuba hafi ya Billy mu gitaramo cye, biri mu byatumye kititabirwa. Ibitaramo byinshi bya Gospel muzabona byitabiriwe cyane, burya ahanini haba harimo uruhare rw’itorero umuhanzi wateguye icyo abarizwamo.

Ntibyumvikana ukuntu mu gitaramo nk'iki cyatumiwemo umuhanzi mpuzamahanga nka Zaza, uraranganya amaso ukaburamo umupasiteri, ese ni uko batatumiwe cyangwa ntabwo bamenye ko iki gitaramo gihari? Tuvuge se ko nabo batamuzi? Hoya siko biri ahubwo habayemo kurangara ku ruhande rw'abateguye iki gitaramo. Tuve ku bapasiteri tujye ku bakristo basanzwe n'abandi bafite inshingano mu nzego nkuru z'ubuyobozi mu nsengero zinyuranye, kuki bo batitabiriye iki gitaramo ahubwo kikitabirwa ahanini n'abanyamuziki? (Abahanzi, abacuranzi, abaramyi,...) Ibi biriyongera ku kuba nta kompanyi izwi yafatanyije na Billy Jakes gutegura iki gitaramo mbonekarimwe mu Rwanda, gusa amakuru atugeraho avuga ko Billy Jakes yabanje gufatanya na Urugero Media group, nyuma ntibakomezanya dore ko baje kumusezeraho igitaramo kitari cyaba. 

REBA HANO 'HALELUYA' YA BILLY IRAKOZE

Hari amakuru avuga ko Urugero Media group bahaye Billy Jakes ibyo yari yabifujeho byose, nyuma ntibakomezanya kubera kudahuza n'abandi bafashaga Billy muri iki gitaramo. Ibi ariko sibyo twagarukaho cyane muri iyi nkuru, gusa icyo abantu bakwiye kumenya nuko gutegura igitaramo nk'iki bisaba kuba hari kompanyi runaka nabwo atari ibonetse yose ahubwo ari izobereye mu gutegura ibitaramo binini, iba igomba kwiyambazwa.Ushobora kudahitamo kompanyi kubera impamvu zinyuranye, ariko nabwo uba ugomba kugira itsinda ririmo abazobereye mu gutegura ibitaramo bikomeye. Ibi biri mu byatumye Billy Jakes agira akazi kenshi kuko ibintu byose bijyanye n’iki gitaramo wabonaga bimuri ku mutwe kuva mu myiteguro ya mbere y'igitaramo kugeza ku munsi wa nyuma mu gihe yari kuba afashwa cyane n’abo basengana ndetse n’abandi banyuranye yagombaga kwiyambaza. Abo wabonaga basa nk’abari kumufasha, nabo batangiye gukorana habura iminsi micye ngo igitaramo kibe. Hano mu bigaragara nta musaruro batanze. 

5.Abahanzi yafatanyije nabo yabatekerejeho neza gusa hari abandi yirengagije

Muri iki gitaramo Billy Jakes yari kumwe na Tonzi, Brian Blessed na Ben&Chance. Aba bahanzi bose nta numwe wavuga ko yari gukuramo kuko bose bafite aho bahuriye n’umuziki wa Zaza kandi mu bigaragara yabatekerejeho neza. Tuvuze kuri buri umwe, Tonzi aririmba yigana Zaza mu kubyina no mu ijwi ndetse ibi yanabitangarije abanyamakuru imbere ya Zaza. Brian Blessed ni umuhanzi nyarwanda wanditse amateka yo kuririmba bwa mbere indirimbo ya Zaza. Ben&Chance ni abahanzi b’abaramyi bakunze gukoresha cyane indirimbo za Zaza. Aba bose ariko Billy Jakes yari kongeraho na korali cyangwa se itsinda runaka. Uti byari kongeraho iki?.

Abanyarwanda benshi kubera ko batari bazi ko 'Calvary' ari indirimbo ya Zaza ahubwo bakaba bakunze kuyumvana Healing worship team, Kingdom of God Ministries, Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, True Promies n’andi matsinda akunze gukoresha iyi ndirimbo, byari kuba byiza iyo Billy Jakes atumira itsinda rimwe muri ayo twavuze, noneho abantu benshi bakazaza ku bwinshi bafite inyota yo kureba uburyo aba baririmbyi bafatanya na Zaza kuririmbana Calvary muri bwa buryo buryoheye ijisho bakunze kuyiririmbamo babyina, bataraka banahogoza mu majwi meza Imana yabahaye.  

Amafoto y'iki gitaramo Zaza yatumiwemo i Kigali

Zaza

Zaza yishimiye gutaramira bwa mbere i KigaliZazaZazaZazaZaza

Zaza

Billy Jakes watumiye Zaza

REBA HANO CALVARY YA ZAZA IKUNZWE GUKORESHA MU RWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND