RFL
Kigali

Uburyo kuvuga Ijambo ry’Imana byakorwa ngo bitange umusaruro nyawo

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:6/07/2015 13:46
0


Bakundwa n’Umwami Yesu, tunejejwe no kuganira namwe ijambo ry’Imana rifite intego yo gukangurira abavugabutumwa mu buryo butandukanye, abizera bashya bafite icyifuzo cyo kwinjira mu murimo w’Imana n’abanyetorero bose muri rusange kugira ngo ivugabutumwa ritange umusaruro. Uwo musaruro nta wundi ni ukugarurira benshi kuri Kristo Yesu. Mu kug



Abantu benshi mu kwigisha iri jambo ry’Imana bakunze kwibanda ku bumuga bw’ikirema ariko ntibite ku bantu bane (abahetsi) bazaniye uwo wamugaye Yesu (reba Mariko 2:3). Mu by’ukuri icyo uwamugaye akeneye ni ugukira ubumuga bwe. Ikindi tugomba kumenya ni uko mu buryo ubumuga bukomeye ari ubumuga bw’ibyaha. Ibyo byagaragajwe na Yesu ubwo uwamugaye yari agejejwe imbere ye, maze akagira ati: "…mwana wanjye ibyaha byawe urabibabariwe" - Mariko 2:5.

Mu kugira ngo rero abantu bafite ubumuga butandukanye (ibyaha), ni ngombwa ko abavugabutumwa, abapasitoro, abayobozi b’amatoero n’abizera bose muri rusange (abahetsi) bagomba guhuza mu murimo w’Imana, bakuzuzanya kugira ngo bashyikirize Yesu abo bamugaye. Dore zimwe mu ngingo zigomba kubahirizwa kugira ngo uwo murimo ugende neza:

1. Kugira umutwaro wo gukira k’uwamugaye

Kugira ngo umurimo w’ivugabutumwa ugende neza ni ngombwa ko abizera mu mpano zitandukanye bafite bagomba kuba bababajwe n’abarimbuka. - Mariko 2:3

2. Kuba bareshya

Iyo abavugabutumwa (abahetsi) bakora umurimo w’Imana, buri wese agaha agaciro icyubahiro cye afite mu itorero, ntibiba byoroshye gushyikiriza Yesu abafite ubumuga bwo mu mutima. Mu bisanzwe iyo abahetsi bahetse umurwayi ni ngombwa ko baba bareshya kugira ngo batavunana kandi n'umurwayi bamutware neza; bitabaye ibyo umurwayi ashobora kugira ibindi bibazo birimo Kuba yakwikubita hasi kubera gucurama no Kuba yagira iseseme itewe no gucurama cyane.

3. Kuba bafite icyerekezo kimwe

Abantu bose bigisha ijamba ry’Imana ni ngombwa kuba bafite icyerekezo kimwe cyo kugeza abantu kuri Kristo. Iyo habonetse kutagira icyerekezo kimwe, usanga itorero ridakura, nyamara kandi mu bigaragara abavugabutumwa ntacyo batakoze. Ni ukubera iki? Dutekereze abahetse umurwayi buri wese afite icye cyerekezo! Wabona rwose babize icyunzwe nyamara kandi batavuye aho bari kuko buri wese akurura yishyira, aganisha aho yerekeje ntibagire aho bagera.

4. Kuba bumva ibintu kimwe

Aba bahetsi bari bafite imitekerereze imwe ku buryo byageze n'aho biyemeza gusambura inzu y’abandi, kuvunwa no kÅ«riza uwamugaye, hanyuma no kumumanura bamugeza imbere ya Yesu - Mariko 2:4. Ni ngombwa rero ko abavugabutumwa bagomba kuba bafite imyumvire imwe yo gukora ibishoboka byose ngo bageze abantu kuri Yesu. Naho umwe naba yishakira amafaranga, imodoka, amazu, icyubahiro… ntabwo umurimo uzatera imbere. Nubwo ibi na byo atari bibi ariko ni ngombwa ko tubanza gushaka ubwami bw’Imana ibindi tukazabyongererwa hanyuma - Matayo 6:33.

5. Kuba bicisha bugufi

Abantu baheka ni ngombwa ko bicisha bugufi bakemera guhara icyubahiro cyabo, naho ubundi guheka biba bisa n’aho bigayitse. Uticishije bugufi rero ntabwo waheka. Birashoboka ko wabona abagukikije basuzugura ibyo ukora yewe nawe ubwawe, ariko ni ngombwa kuba wowe uzi icyo ugamije.

6. Kuba bafite kwihangana

Mu guheka hatabayemo kwihangana, abahetsi babireka kuko abantu bafite ubumuga akenshi bararuhanya ndetse bakaba banategeka uko bahekwa bitewe n’ububabare bwabo bafite.

Abayobozi b’itorero rero, abavugabutumwa,…bashobora guhura n’ibibazo byinshi bituruka mu bo bayobora baba abizera b’abanyetorero bamaze igihe n’abakiri bashya muri ryo. Ni ngombwa rero kwihangana kugira ngo ubashe gushyikiriza abantu Kristo Yesu. Tujye dufata icyitegererezo cya Mose wayoboye Abisiraheli abavana muri Egiputa. Baramunanije cyane ariko ntiyacika intege - Kuva 17:1-7.

Kugira ngo rero ibi bigerweho ni ngombwa ko abayobozi b’itorero, abavugabutumwa mu buryo butandukanye baba bayobowe n’Umwuka Wera. Zabuli 133:1-3. - aho Dawidi agira ati:"…bimeze nk’amavuta y’igiciro cyinshi yasutswe ku mutwe, agatembera mu bwanwa bwa Aroni, agatembera ku misozo y’imyenda ye". Amavuta mu buryo bw’Umwuka agereranywa n’Umwuka Wera. Amavuta agira umumaro mu buryo butandukanye. Reka turebe uwo mumaro :

I. Amavuta aromora : Uwakomeretse ashobora komorwa n’amavuta.

II. Amavuta yimika abakozi b’Imana : Mu isezerano rya Kera. iyo Imana yajyaga gushyiraho uzaba umwami, umutambyi, umuhanuzi yabasukagaho amavuta nk’ikimenyetso cyo gutoranywa n’Imana. - 1 Samweli 16:13. Muri iki gihe cyacu cy'isezerano rishya, ayo mavuta yasimbujwe n'Umwuka Wera twahawe, ni wo ukora byose.

III. Amavuta yoroshya ibikomeye : Kugira ngo imashini, moteri n’ibindi bikore neza usanga hifashishwa amavuta yaba ari ayo kuyicana n’ayo gutuma ibyuma byayo bikora neza bitangirika. Umwuka Wera rero na we abasha koroshya ibyakagombye kukunaniza mu murimo wawe w’ivugabutumwa. Nituyoborwa n’Umwuka Wera rero tuzakora umurimo nta ngorane - Zabuli 133:1-3. Kugira ngo umumaro wo gushyikiriza abantu Kristo Yesu (Ivugabutumwa) ugerweho nkuko bikwiriye, ni ngombwa kubahiriza ziriya ngingo esheshatu tubonye haruguru no kwemera kuyoborwa n’Umwuka Wera igihe cyose. Imana ibafashe gukora umurimo wayo neza.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa n’umuryango w’ivugabutumwa rya Gikristu witwa Rejoice Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND