RFL
Kigali

Umuhanzi Niyigaba Samuel ufatwa nk'imfura ya AEBR mu bakora umuziki ku giti cyabo yarushinze-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/08/2018 10:07
1


Umuhanzi Samuel Niyigaba ubarizwa mu itorero rya AEBR Kacyiru ndetse akaba afatwa nk'imfura y'iri torero mu bakora umuziki ku giti cyabo, yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we Muhawenimana Josiane bamaze igihe kitari gito bakundana.



Niyigaba Samuel n'umukunzi we bahamije isezerano ryo kubana akaramata mu muhango wabaye tariki 15/08/2018 ukabera kuri AEBR Kacyiru. Ni umuhango wabaye nyuma y'amasaha macye habaye undi wo gusaba no gukwa. Ubukwe bwa Samuel Niyigaba n'umukunzi we Josiane bwitabiriwe n'abakristo benshi b'itorero AEBR n'inshuti zabo.

Bwanitabiriwe kandi n'abayobozi benshi bo muri iri torero rya AEBR (Association des Eglise Baptiste au Rwanda) bari barangajwe imbere n'umuvugizi mushya w'iri torero Rev Ndagijimana Emmanuel ari nawe wasezeranije aba bageni. Abatumiwe muri ubu bukwe bwa Samuel na Josiane biyakiriye mu busitani bwa AEBR Kacyiru mu birori byari bibereye ijisho.

REBA AMAFOTO

Samuel Niyigaba

Basezeranyijwe n'umuvugizi mushya wa AEBR Rev Ndagijimana

Samuel Niyigaba

Samuel na Josiane barebana akana ko mu jisho

Samuel NiyigabaSamuel Niyigaba

Josiane yambika impeta umukunzi we Samuel

Samuel NiyigabaSamuel NiyigabaSamuel NiyigabaSamuel Niyigaba

Samuel na Josiane hamwe na Rev Ndagijimana (ibumoso) umuvugizi mushya wa AEBR na Rev Dr Gato (iburyo) wahoze ari umuvugizi wa AEBR

Samuel Niyigaba

Josiane hamwe n'abakobwa b'uburanga bo muri AEBR bamwambariye

Samuel Niyigaba

Usibye gusa ku nkweto, ahandi hose abasore bambariye Samuel bari bajyanishije

Samuel Niyigaba

Bahanye isezerano ryo kubana akaramata

Samuel NiyigabaSamuel NiyigabaSamuel NiyigabaSamuel NiyigabaSamuel Niyigaba

Samuel na Josiane mu muhango wo gusaba no gukwa

Samuel NiyigabaSamuel Niyigaba

Samuel Niyigaba yemerewe n'amategeko ya Leta kuba umugabo wa Josiane

AMAFOTO:Gombaniro Jean Bosco






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    murasa neza





Inyarwanda BACKGROUND