RFL
Kigali

Umuhanzi Samuel Niyigaba yasezeranye n'umukunzi we imbere y'amategeko

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/08/2018 9:23
0


Kuri uyu wa Kane tariki 9 Kanama 2018 Saa Cyenda z'amanywa ni bwo umuhanzi Samuel Niyigaba n'umukunzi we Muhawenimana Josiane basezeranye imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye ku murenge wa Kacyiru.



Samuel Niyigaba n'umukunzi we Josiane yise 'Sweet heart' ndetse n''Ikibasumba' bemerewe n'amategeko ya Leta y'u Rwanda kubana nk'umugabo n'umugore. Tariki 5 Mata 2018 ni bwo Samuel Niygaba yateye ivi asaba Josiane kumubera umugore, undi yahise amwemerera amubwira 'YEGO'. Tariki 29 Nyakanga 2018 ni bwo berekanywe mu rusengero rwa AEBR Kacyiru, barambikwaho ibiganza n'abashumba. Biteganyijwe ko bazasezerana imbere y'Imana tariki 15 Kanama 2018.

Samuel Niyigaba ni umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ubimazemo igihe kitari gito. Afatwa nk'imfura ya AEBR mu buhanzi dore ko ari we wabimburiye abandi bose bo muri iri torero gukora umuziki abishyizemo imbaraga ze zose ndetse akabatanga no gushyira hanze album ya mbere. Usibye kuba umuhanzi, Samuel Niyigaba ni umuyobozi w'urubyiruko rwa AEBR muri Rejiyo ya Kigali.

Ubukwe bwa Samul

Ubwo Samuel na Josiane berekanwaga mu rusengero

Samuel Niyigaba

Ubwo Samuel Niyigaba yateraga ivi agasaba Josiane kumubera umugore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND