RFL
Kigali

Ubujurire bwa Drake Mugisha wahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we Pastor Maggie bwongeye gusubikwa, hategerejwe abaganga b’inzobere mu gukora Autopsy

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:8/11/2018 15:35
1


Uyu munsi kuwa 4 tariki 8 Ugushyingo 2018 ni bwo habaye urubanza rw’ubujurire bwa Mugisha Drake wahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we Pastor Mutesi Maggie ndetse akaba yaranakatiwe gufungwa burundu.



Nyuma y’uko Mgisha Drake ahamwe n’icyaha cyo kwica uwari umugore we, Nyakwigendera Pastor Mutesi Maggie, Drake yarajuriye ubujurire bwe burakirwa. Ku munsi wo kuburana abo ku ruhande rwa Drake n’abamuburaniranira bagaragaje ko batiteguye cyane ko basabye ko abatangabuhamya bose uko bari bari bakongera bakabanza bagahamagazwa mu rukiko ibyo byatumye urubanza rusubikwa ngo urukiko, ubushinjacyaha ndetse n’abo ku ruhande rwa Murara Arthur, musaza wa Nyakwigendera Pastor Maggie baregera indishyi z’akababaro babanze basuzume niba koko ari ngombwa ko abatangabuhamya batumizwa.

Kuri uyu munsi mu isubukurwa ry’urubanza rwatangiye ku isaha ya Saa 08:45 Drake Mugisha n’abamwunganira mu mategeko batatu bashimangiye ko atari ngombwa ko ba batangabuhamya baba bahari. Hashingiwe ku myanzuro y’impande zose uko ari 3; uruhande rwa Drake wajuriye n’abamwunganira, uruhande rwa Arthur Murara waregeye indishyi ndetse no ku ruhande rw’ubushinjacyaha urubanza rwemewe gusubukurwa.

Ku ikubitiro abo ku ruhande rwa Drake basabye urukiko ko rwazabanza rukajya kureba aho icyaha bivugwa ko cyakorewe, aho Drake yanigiye umugore we maze bakazabona gukomeza kuburana bakurikije uburyo babona ko icyaha cyakozwe n’ibimenyetso ariko urukiko rugaragaza ko nta mpamvu yabyo cyane ko byaba ari ugutinza urubanza nkana kandi mu myanzuro batanze hagaragaramo n’amafoto y’aho hantu bityo ibyo bashaka ko bazajya kurebayo babivuga mu magambo bikumvikana nta nkomyi.

Ku ruhande rw’abaregera indishyi bo bibazaga icyo baba bagiye kureba nyuma y’umwaka n’amezi abiri icyaha gikozwe kuko Maggie yishwe kuwa 10 Nzeli 2017. Urubanza rwashingiye ku ngingo enye ari zo: Icyaha cy’ubwicanyi cyahamye Drake, Imvugo zose z’abatangabuhamya, raporo urukiko rwashingiyeho ya Autopsy ndetse no kuba umuganga wakoze ikizamini cya Autopsy atarabanje kurahira nk’uko itegeko ribiteganya ndetse bakanavuga ko uwabikoze nta bubasha yari abifitiye nk’uko urugaga rw’abaganga rwabihamirije umwe mu bunganira Drake.

Uwunganira Drake yakomeje avuga ko nta muganga n’umwe u Rwanda rufite wemerewe gukora Autopsy nyamara umushinjacyaha we avuga ko yahawe amakuru n’umwe mu babishinzwe akamubwira ko bamaze kuba 5 mu Rwanda bafite ububasha bwo gukora Autopsy. Ibi byatumye abo ku ruhande rwa Drake bifashisha undi muganga bise inzobere wo muri Uganda bahamya ko ari umuhanga kandi yakoze Autopsy nyinshi nyamara nyuma abo ku ruhande rw’uregera indishyi bagaragaza ko nta shingiro mu kwizera uwo muganga cyane ko yigeze gufungwa azira kwiba bimwe mu bice by’umubiri w’umuntu ashaka kubijyana mu kindi gihugu kubipima nta burenganzira yabiherewe bityo kaba atari uwo kwizerwa. Ubwo Drake yahabwaga umwanya wo kugira icyo avuga yagize ati:

Ari umuganga wakoze Autopsy ndetse n’uwo twiyambaje w’inzobere bose ni abahanga koko, ariko ntibyumvikanwaho. Sinumva icyo urukiko rwashingiyeho ruha agaciro inyandiko za Professor Cyokunda wakoze Autopsy. Bombi, uwakoze Autopsy n’uwo twe twabajije, bazahamagazwe hano mu rukiko ndetse n’undi muganga w’inzobere ku rwego mpuzamahanga mu byo gukora Autopsy baze maze bahagarare hano mu rukiko basobanure iby’uko ikorwa twumve. Ndabisubiramo, nta muntu wapfiriye iwanjye, yego yagiye arembye, agezwa kwa muganga aravurwa ntitwamujyanye kumubika muri morgue. Ahubwo ibyo Cyokunda yatangaje byimwe agaciro burundu.

Kuko impande zombi zitabyumvaga kimwe dore ko bamwe bavugaga ko nta muganga n’umwe uba mu Rwanda wabasha gukora Autospy abandi bakavuga ko bahari ndetse barenze umwe, urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwongera rugasubikwa rukazasubirwamo ku itariki 7 Ukuboza 2018 ubwo ubushinjacyaha buzagaragaza ko hari abaganga bemerewe gukora Autopsy abandi naba bakagaragaza niba koko mu Rwanda nta muganga ubyemerewe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bc4 years ago
    ngo ntamuganga tugira wakora autopsy? ndumiwe nonese ubwo za autopsy zakozwe zose zaba ari uburiganya? ok tuzamenya ukuri.





Inyarwanda BACKGROUND