RFL
Kigali

UBUHAMYA: Uko Pastor Umutesi Sarah yize kuragura abyigishijwe n’umupfumu wo muri Uganda

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/08/2017 15:01
1


Pastor Sarah Umutesi ni umukozi w’Imana ubarizwa mu itorero rya Revelation church riyoborwa na Apotre Gasabira Emmanuel ku rwego rw'igihugu. Mu minsi ishize Pastor Sarah yasuye itorero Patmos of Faith church atanga ubuhamya bw’ukuntu yize kuragura abyigishijwe n’umupfumu wo muri Uganda.



Ubwo yari mu materaniro yiswe NSABA mu masengesho y’iminsi 77 ari gukorwa n’abakristo b’itorero rya Patmos of faith church riyoborwa ku rwego rw'igihugu na Prophet Bosco Nabimana bakunze kwita Pastor Fire, Pastor Sarah Umutesi yahageze ku munsi wayo wa 15 aba ari we wigisha ijambo ry’Imana ndetse atanga ubuhamya bw’uko yize kuragura abyigishijwe n’umupfumu wo muri Uganda. Pastor Sarah Umutesi yamaze iminsi 7 yigisha ijambo ry’Imana muri aya masengesho yiswe NSABA.

Pastor Sarah Umutesi yavukanye n’abana 6 abakobwa 4 n’abahungu 2. Yabaye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda hamwe n’ababyeyi be ariko nyina umubyara akaba we yarapfuye mbere yuko amenya ubwenge dore ko yari umuhererezi, ibintu byamubabaje cyane bikamutera intimba mu mutima kwihangana bikamunanira.

Pastor Sarah Umutesi

Pastor Umutesi Sarah wo muri Revelation church

Pastor Umutesi Sarah yanyuze mu buzima bukomeye nyuma y’ibyo bibazo byose yahuye nabyo byo gukuriria mu buzima bw'ubupfubyi. Nkuko yabitangarije abakristo ba Patmos of Faith church, yagize ati “Ubu nize kuragura mbyigishijwe n’umupfumu wo muri Uganda ubwo data umbyara yanjyanaga kugira ngo amvure nkasa nkaho mbaye igitambo agaherako ankoreraho imihango myinshi itandukanye. Nta kintu na kimwe wakora cyaguhesha amahoro kuko amahoro ava ku mwami wacu Yesu Kristo ni ho byose bituruka. Yakomeje yigisha avuga ko rwose umupfumu ari umuntu wo kutizerwa habe namba."

Urugero yabahaye, yagize ati: “Umuntu usanga uri umusirimu rwose afite imodoka ye cyangwa yambaye neza ariko igitangaje rwose wowe ukajya kumureba, umupfumu  ukamusanga iwe. Ukinjira mu kazu kuzuyemo imirayi gasa nabi ngo uje kureba umuti nyamara se ko we atikura aho hantu kandi abifitiye ububasha? Ni kibazo gikomeye rwose. Iyo ugiye kuraguza bakwigirizaho nkana ugasanga baragusuzuguye cyane bati ‘Turashaka imbuto,ibitambo,inkoko y’ibara rimwe n’ibindi bitandukanye.

Umutesi Sarah

Ubwo Pastor Sarah Umutesi yatangaga ubuhamya bwe

Pastor Sarah Umutesi yakomeje avuga imihango yo kuragura ko ubwe yabikoze akagera aho ahamagara abo bita abakurambere bakaza ariko ngo nta munezero wari urimo kuko nyuma y’ibyo byose iyo bamaraga kuza ngo hashiraga umwanya bakamugarukira bamukubika kakahava.

Mu gusoza inyigisho ye yatanze mu minsi irindwi, yavuze ko iyo wiringiye Uwiteka nta hantu kure atakugeza aho wava hose nkuko Bibiliya ibivuga iti”Mushake ibyo ubwami bw’ijuru ibindi tuzabyongererwa, Imana izi ibyo yibwira kutugirira ni ibyiza si ibibi  kugira ngo itureme umutima w’ejo hazaza, izi ibyo dukeneye byose tutabisaba”. 

Pastor Sarah Umutesi

Uru rusengero rufite abakristo batari bacye

Pastor Bosco Nsabimana

Prophet Bosco Nsabimana hamwe n'umufasha we

Pastor Bosco Nsabimana

Prophet Bosco Nsabimana asengera abakiriye agakiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ariko rwose abantu ntibakiyitirire ubupfumu urumva abo ni abarozi ntago umupfumu w ukuri akora ibyo,ubupfumu bisobanura ubujyanama,umuntu ureba kure nawe ubwawe uri umupfumu niba ureba kure,ubuse ko benshi basenga Imana ikabakoresha ibyo abantu badatekereza kuki babitirira ko bajya kwa shitani?uyu munsi abantu bari mu mwijima niyo mpamvu ibyo babona byose babyita umwijima. Uwo wita umupfumu wagiyeho ngo akuvure si umupfumu ahubwo ni umukozi wa shitani,abo wita abakurambere sibo,kuko abakurambere baritahiye mu ijuru ntacyo umuzimu apfana n abazima,rero mujye mukoresha amagambo yanyayo,ubwo se urumva abakurambere baza kukureba gute koko?ko ahubwo ari ikibazo mwifitiye mu mitwe yanyu,uwagiye yarihuse koko,ninde wababwiyeko ba sogokuruza ari byo bizeraga?ntimukababeshyere ahari wenda nimwe mubyizera ariko bo bizeraga Imana yaremye byose kandi bakayisenga mu kuri no mu mwuka,hanyuma abakurambere bo babibukaga nkuko namwe ubu mwibuka abanyu iyo bapfuye mukajya gusura imva zabo,rero ntimukabeshyere abakurambere rwose.





Inyarwanda BACKGROUND