RFL
Kigali

UBUHAMYA: Jacques yamaze imyaka 12 ari umujura ndetse yibye Afande Kabarebe ariko ubu yarakijijwe-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/04/2017 13:10
5


Harerimana Jacques, umusore w’imyaka 25 y’amavuko wihamiriza ko yahoze ari igisambo ndetse agafungwa inshuro 15 azira ubujura, kuri ubu yakiriye agakiza ndetse ari kuburira abantu bakiri mu ngeso mbi nk’izo yahozemo ko bahinduka.



Harerimana Jacques atuye i Gikondo, akaba abana na nyina kuko se umubyara yitabye Imana. Ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yaje kuva mu ishuri, yishora mu ngeso mbi zirimo ubujura agakora ibyo abitewe n’ibiyobyabwenge. Ubwo buzima ngo yabumazemo imyaka 12 afungwa inshuro zigera kuri 15. Abajijwe icyamuteraga kwiba, yavuze ko byari ukugira ngo abone amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Jacques yagize ati:

Ntuye i Gikondo mbere ntarakizwa nari umuntu mubi, nari igisambo, nanywaga ibiyobyabwenge ni izo ngeso nabagamo. Ubu buzima nabuzamemo imyaka 12, njyewe nibaga amaradiyo mu mudoka n’ibinyoteri rimwe na rimwe twajyaga tujya no mu nzu z’abandi tukiba mu nzu zitandukanye. Ingaruka byangizeho ni uko nacikishije amashuri sinarangiza kwiga, mfungwa n’inshuro nyinshi cyane. Icyanteraga kwiba, byari ukugira ngo mbone amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Jacques Harerimana yakomeje avuga ko yigeze kwiba Minisitiri w’ingabo, General James Kabarebe. Icyo gihe ngo yagiye i Gikondo muri Expo ahasanga imodoka ya Afande Kabarebe, ayiba retorovizeri, ariko abikora ngo atazi ko yibye imodoka ya Afande Kabarebe. Yaje gufatwa, ajyanwa i Kanombe, aba ari ho amenyera ko yibye Afande Kabarebe. Kuri we (Jacques) ngo byamuteye ishema kuko ngo iyo wabaga wibye umuntu ukomeye, wahitaga uba umuyobozi w’abandi bajura. Yagize ati:

Afande Kabarebe naramwibye ariko ntabwo nari nzi ko ari we nibye. Mu mwaka wa 2008 ni bwo namwibye. Nagiye muri Expo (Gikondo) nsangayo imodoka ye ihaparitse, ndangije ndagenda nyiba retorovizeri ndayifungura kuko imodoka yari irinzwe n’abasirikare, ngiye gufungura ngo ninjiremo imbere birananira. Retorovizeri narayifashe njya kuyigurisha mu Biryogo aho bita muri Tarinyota, bafata umuntu nari nayihaye baza kumpiga i Gikondo nanjye baramfata banjyana i Kanombe ni bwo namenye ko nari nibye Afande Kabarebe. Baramfashe bambaza uburyo natinyutse guhangara iyi modoka, ndababwira ngo ikiri muri njyewe kinyemerera kwiba buri wese, icyo gihe nabwiye umusirikare twari kumwe nti n’iyo pisitori nshobora kuyikwiba kubera ikiri muri njye ari cyo ibiyobyabwenge nabaga nanyweye. Afande Kabarebe ntabwo yari ahari uwo twari kumwe nabonaga afite inyenyeri ebyiri ni we wabimbwiraga. Bankubise inkoni eshanu, nyuma barandekura ndagenda kuko babonaga ndi umwana.

Kwiba Afande Kabarebe, Jacques ngo yumvise ari ishema

Yagize ati “Numvise muri njyewe ari ishema kuko numvaga nshaka kwiba umuntu ukomeye, iyo wabaga wibye umuntu ukomeye wumvaga wabaye umuntu ukomeye warenze abandi (abajura), hari igihe nigeze kwiba imodoka ya Hama ndavuga nti umunsi umwe nziba Limuzini,.. Iyo wibaga umuntu wahitaga uyobora abandi bagenzi bawe ukaba nka Debande.“

Ese koko Jacques yarakijijwe ubu yaretse kwiba cyangwa no mu rusengero ariba?

Kuri iki kibazo, yagize ati “Icyo natangaza ni uko kugira ngo itorero rya ADEPR rikwizere kuko ubu ngubu ndi umuyobozi w’urubyiruko, riba ryakubonyeho imico myiza. Ntabwo baguha izo nshingano utarahindutse. Ntabwo rwose niba narakijijwe."

Inyarwanda.com yamubajije inama atanga ku rubyiruko n’abandi bakiri mu ngeso nk’izo yahozemo, adusubiza muri aya magambo “Ubutumwa naha urubyiruko ruri mu ngeso nk’izo nari ndimo kera ni uko babireka kuko nta nyungu zabyo, hari igihe upfa, hari igihe unywa ibiyobyabwenge bikakwangiza mu mutwe, ndabasaba ko bareka ibiyobyabwenge bagakurikira Imana”

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA.COM YAGIRANYE NA JACQUES AVUGA UBURYO YAHOZE ARI IGISAMBO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwema7 years ago
    Imana ishimwe. Yesu yaje mu isi kugira ngo akureho imirimo y'umwijima, umwemereye wese aramuruhura.
  • Esther 7 years ago
    Imana ikugirire neza.
  • Norbert7 years ago
    Jacques, Imana ishimwe yo yaguhinduye, kandi imbuto zawe zitwereka ko wahindutse. Komereza aho Imana igukomereze amaboko kdi ikiruta byose izakwiture ubugingo buhoraho. N'abasigaye mubyaha bibabere urugero basange Yesu abaruhure.
  • 7 years ago
    ImANA ISHIMWE JACQUES Imana ntago yanga abanyabyaha yanga icyaha ndakwibuka i gikondo primaire
  • Modeste Ngenzi6 years ago
    Jacque ni umwana ufite ubuhamya budufasha murugendo rw'agakiza nukuri natwe twavuye kure ariko tuziko tuzagerayo amahoro. Jaque ntago dutandukanyije ubuhamya cyane ariko we arandenze gusa dufite Gikurikirana Allelua Allelua. murakoze urubuga inyarwanda.com kubufasha muduha mubikorwa byanyu byose muratuzirikana. ni Ngenzi kuri ADEPR Rugarama.





Inyarwanda BACKGROUND