Jennifer Wilde ni umuvugabutumwa mpuzamahanga wahoze ari icyamamare ku isi muri sinema, nyuma aza kwiyegurira Imana. Ev Jennifer Wilde yabwiye Inyarwanda.com ko akunda cyane u Rwanda akaba ari igihugu cye cya kabiri.
Ibi yabitangaje ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Rubavu ku gicamunsi w’uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017 aho yari aje kuvuga ubutumwa mu giterane Gisenyi Miracle Festival ari gukorera i Rubavu, cyateguwe ku bufatanye na Baho Global Mission na mpuzamatorero ya Rubavu. Ni igiterane cy'iminsi itatu kizasozwa ku Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017.
Akigera i Rubavu, Ev Jennifer Wilde umuvugabutumwa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaganiriye n’abanyamakuru, abatangariza intego y’urugendo rwe mu Mujyi wa Rubavu. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamubajije impamvu akunze gukorera mu Rwanda ibiterane bikomeye, Ev Jennifer Wilde asubiza ko akunda cyane u Rwanda ndetse akaba arufata nk’igihugu cye kabiri, bityo iyo yahagendereye ngo aba yumva ari mu rugo. Yunzemo ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyane muri Afrika. Yagize ati: "U Rwanda ni igihugu cyiza cyane muri Africa yose. Nkunda cyane u Rwanda, ni igihugu cyanjye cya kabiri.“
UMVA HANO EV JENNIFER WILDE AVUGA KO AKUNDA CYANE U RWANDA
Ev Jennifer Wilde avuga ko u Rwanda ari igihugu cye cya kabiri
Ev Jennifer Wilde yakomeje avuga ko u Rwanda hari byinshi rumaze guteramo imbere nyuma y’amateka mabi rwavuyemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba asanga rukwiriye kumurikira Afrika n’isi yose muri rusange. Ibi bihuye no kuba akunze gukorera ivugabutumwa mu Rwanda ukongeraho no kuba iki giterane 'Gisenyi Miracle Festival' ari cyo kibimburira ibindi bikomeye bizabera muri Afrika yose aho ishusho y’iki kiri kubera mu Rwanda i Rubavu ari yo izifashishwa mu gutegura ibiterane bizabera muri Afrika muri 2018, ibiterane byiswe 'One God-One Day-One Afrika'
Ev Jennifer Wilde yahaye ikaze abanyarwanda bose by'umwihariko abanya Rubavu n’abatuye i Goma mu giterane Gisenyi Miracle Festival. Yijeje buri wese uzitabira iki giterane ko azatahana igitangaza cye, yagize ati: “Ni karibu mu giterane,abantu benshi bazakira agakiza abandi bazakira indwara n’ibikomere by’umutima, ikinzanye mu Rwanda ni ukuzamura icyubahiro cy'Imana”.
ANDI MAFOTO
Ev Jennifer Wilde ubwo yari ageze i Rubavu
Ev Jennifer ava mu ndege
Jennifer Wilde yishimiye cyane kongera kugera mu Rwanda
Jennifer Wilde asuhuza abanya Rubavu
Rev Pastor Baho Isaie (hagati) umuhuzabikorwa w'igiterane Gisenyi Miracle Festival
Umuvugabutumwa mpuzamahanga Jennifer Wilde
UMVA HANO EV JENNIFER WILDE AVUGA KO AKUNDA CYANE U RWANDA
AMAFOTO; Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO