RFL
Kigali

U Bwongereza: Olivier Nzaramba yashyize hanze indirimbo nshya avuga no ku gitaramo yatumiyemo Samputu na True Promises

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/03/2017 14:24
0


Umuhanzi Olivier Nzaramba ubarizwa mu gihugu cy’u Bwongereza ari naho akorera umuziki we yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Umunsi umwe’ ivuga ku buryohe buri mu gutinda imbere y’amaso y’Imana. Muri iyi ndirimbo Nzaramba avuga ko kuba imbere y'Imana umunsi umwe bimurutira kuba ahandi mu gihe kingana n'iminsi 1000.



Olivier Nzaramba usengera mu itorero rya Zion Temple mu Bwongereza, mbere yo gukizwa akibarizwa mu Rwanda avuga ko yahoze ari umujyanama wa Kitoko,Riderman, The Ben n’abandi bahanzi nyarwanda batandukanye ndetse yari n'umuyobozi w'akabyiniro kitwaga 'Black and white'. Ageze mu Bwongereza yaje gukizwa, atangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana, ubu akaba amaze kugeza Album imwe yise 'Ishimwe' igizwe n'indirimbo umunani.

UMVA HANO INDIRIMBO 'UMUNSI UMWE' YA OLIVIER NZARAMBA

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, ubwo yaduhaga indirimbo ye nshya ngo tuyisangize abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Olivier Nzaramba uherutse kwegukana igikombe muri Groove Award Rwanda cy’umuhanzi wakoze cyane mu bakorera umuziki hanze y’u Rwanda, yadutangarije byinshi kuri iyi ndirimbo ye nshya, agaruka ku butumwa burimo:Yagize ati “Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo buvuga ku buryohe buri muri gutinda mu maso y’Imana. Hari umunezero, ibyishimo n’ihishurirwa ry'Imana. “

UMVA HANO INDIRIMBO 'UMUNSI UMWE' YA OLIVIER NZARAMBA

Ku bijyanye n’igitaramo ari gutegura, Olivier Nzaramba yatangarije Inyarwanda.com ko mu kwezi kwa Mata 2017 afite igitaramo yatumiyemo umuhanzi Jean Paul Samputu n’itsinda True Promises ishami ryaryo rikorera umuziki mu Bwongereza. Muri icyo gitaramo, ngo bazamanura ubwiza bw’Imana i Manchester. Yagize ati:

Igitaramo kizaba ku italiki ya 01/04/2017 kikazabera Manchester kikaba kizabamo korali ya Sheffield irangwa no kubyina igisirimba ndetse n’ishami rya True promises hari bamwe basigaye batuye mu Bwongereza bakaba bariyemeje gukomeza icyo gikorwa, hakazabamo ndatse na J Paul Samputu, kikaba kigamije kuramya Imana mu buryo bwose, tukamanura ubwiza bw'Imana i Manchester.

Image result for Olivier Nzaramba amakuru

Umuhanzi Olivier Nzaramba

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA OLIVIER NZARAMBA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND