RFL
Kigali

Twe twasize ibyacu byose kubwo uyu murimo w’Imana dukora amaherezo azaba ayahe?

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:2/07/2015 16:25
1


Iyo havuzwe umurimo w’Imana, twumva byinshi: ibikorerwa mu nsengero no hanze yazo ariko byose bikorwa ababikora badategereje indi ngororano uretse kwizera ko hariho Imana izabagororera, bitabujije ko abantu bashobora kukugenera ishimwe n’ubwo wowe waba utari uryiteze.



Hakunze kwibanzwa ngo: ni iki cyatuma umuntu wakoraga uwo murimo abihagarika cyangwa akabivamo burundu cyane ko henshi usanga hari abo tugenda tubona babivamo mu gihe byari byitezwe ko bazawugumamo.

Nk’uko tubisoma mu ijambo ry’Imana, ubwo Yesu Kristo yatoranyaga abigishwa ba mbere, byagaragaye ko bamwemereye kumukurikira buri wese abyihitiyemo, ndetse bigaragara ko bakoranye umurimo w’Imana mu buryo butandukanye.

Gusa byaje kugera aho bigaragaye ko abari abigishwa be bibajije cyane iherezo ry’ibyo bakoraga, nibwo Petero yabazaga yesu ati “ese twe twasize ibyacu tukagukurikira tuzagororerwa iki ? Yesu mu kumusubiza agira iti “mukiri mu isi muzakubirwa inshuro ijana kandi munabikiwe ubugingo buhoraho nyuma yo kuva mu isi”.

Bene data hari igihe natwe tujya twibaza ikibazo nk’iki, ndetse tukanacika intege twibaza ngo ese ko dufata umwanya munini mu mirimo w’Imana, akenshi bitewe no kwigomwa umwanya munini ibyo mu ngo zacu n’inyungu zacu muri rusange bikangirika, tukibaza niba tutaba twarataye ubwenge? Cyangwa se tuti "uwaba abiretse ho gato na we akareba ko yatera imbere."

Kurundi ruhande na none hagenda hagaragara abandi batera imbere, na byo bigatuma bareka wa murimo w’Imana. Wakora isesengura rero ugasanga ko kureka umurimo w’Imana bikunze guterwa no kugira ubwoba bw’ejo hazaza, gushakisha ubutunzi cyane, kudaha agaciro uwo murimo hiyongereyeho guteshuka ukajya mu byaha kuko na byo bituma benshi bivana muri uwo murimo.

Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma 8:35 hagira hati “ Ni inde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo mbese ni amakuba cyangwa ni ibyago cyangwa ni ukurenganywa? cyangwa ni inzara? cyangwa ni ukwambara ubusa? cyangwa ni ukuba mu kaga? cyangwa ni inkota ? Mwibuke ijambo ry’Imana.

Aya ni amwe rero mu magambo akomeye cyane yerekana uburyo kwemera ko ugiye gukorera Imana uba wemeye umurimo ukomeye cyane, gusa na none n’ubwo bitoroshye hari ingororano zikomeye cyane ku muntu uzihangana akaanesha (Ibyahishuwe 2 na 3).

Nk’uko rero bigaragara abantu bari mu murimo w’Imana baba bagiranye igihango na yo, bikaba bibasaba kwitanga, kwanga ibyo Imana yanga, ndetse umuntu akagerageza kuba mu isi ariko ntabe imbata yayo nk’uko tubisanga muri 1 Yohana 2 : 15-17, hagira hati: “Ntimugakunde iby’isi, cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we. Kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi, kandi isi, irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka, azahoraho iteka ryose”.

Bitari ibyo; impamvu zo zatuma abantu bareka uyu murimo ntibazibura kandi ku ruhande rumwe ukabona zisa n'izumvikana, ariko nta n’imwe ifite ubusobanuro imbere y'Imana. Nubwo bigoye Imana irabizi ko ari uko biri ariko kandi dusabwa kunesha twisunze n'imbaraga z'Umwuka Wera yaduhaye nk'umufasha wacu.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa n’umuryango wa Gikiristu witwa Rejoice Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    IMANA IBAHE UMUGISHA KU IJAMBO RY'IMANA MUTUGEJEJEHO





Inyarwanda BACKGROUND