RFL
Kigali

VIDEO:"Arsene Tuyi azagera kure" Ibyagarutsweho na benshi mu gitaramo cyitabiriwe na Masasu, Gaby na Patient

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:21/05/2018 21:25
0


Tariki 20 Gicurasi 2018 wari umunsi wa Pantekonte ni nabwo habaye igitaramo cyo kumurika Album ya mbere ya Arsene Tuyi yitwa Umunjyi w'amashimwe. Iki gitaramo cyabereye muri Evangelical Restoration Church i Masoro.



Arsene Tuyi ubwo yashyiraga hanze Album ye ya mbere yise Umujyi w’amashimwe cyari igitaramo cyuzuyemo amashimwe ndetse no kuvuga imirimo y’Imana. Iki gitaramo cyatangiye neza ahagana Isaa kumi n'imwe z'umugoroba, dore ko ari bwo Shekinah worship team batangiye guhagurutsa imbaga y'abantu bari bitabiriye.

Arsene Tuyi ubwo yageraga ku rubyiniro yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe harimo n’Umujyi w’amashimwe. Muri iki gitaramo, Arsene Tuyi yari ari kumwe na Patient Bizimana ndetse Gaby Irene Kamanzi. Apotre Masasu nawe yari ahari ndetse ni nawe wigishije ijambo ry'Imana. Apotre Masasu yatangaje ko itorero ayoboye ryiteguye gushyigikira Arsene Tuyi mu muziki we, bakazabimukorera nk'uko babikorera Patient Bizimana n'abandi bahanzi babarizwa muri Restoration church.

Tuyi kurubyiniro

Tuyi aririmbana n'abavandimwe be indirimbo yise 'Amagufa yumye'

Apotre Yoshuwa Masasu ubwo yatangaga isomo yavuze ko Arsene Tuyi azagera kure kubera indirimbo ze nziza zihembura imitima y'abantu. Yakomoje ku mateka, ubona ko yizihiwe n'ibyo uyu musore yari amaze gukora ku rubyiniro dore ko yaririmbye iteraniro ryose rikamwishimira. Apotre Masasu yasoje asaba Tuyu kumusanga imbere abakozi b'Imana bakamurambikaho ibiganza maze iyi Album ye ikazabera umugisha abazayumva. 

Tuyi asengerwa

Arsene Tuyi yarambuweho ibiganza yaturirwaho umugisha ngo ibihangano bye bizafashe abazabyumva bose

Patient Bizimana nawe wari waje gushyigikira murumuna we mu muziki, yatangaje ko yari yaraye anamugiriye inama ku bw’amakosa yakoze ubwo yashyiraga hanze Album ye ya mbere kugira ngo nawe atayagwamo. Yunzemo ko Arsene Tuyi ari umuhanzi mwiza uzagera kure.

Patient bizimana

Gaby aririmba

Gaby Kamanzi yashimishije abari mu gitaramo bose mu ndirimbo Amahoro 

Gaby na Patient mu gitaramo cya tuyi

Reba uko Patient,Gaby na Arsene Tuyi baririmbye

Reba uko Shekinah Drama team yaririmbye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND