RFL
Kigali

True promises yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Yesu ni we bwugamo’ nyuma ya Mana Urera yakunzwe na benshi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/01/2017 17:03
0


Itsinda True Promises Ministries ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Yesu ni we bwugamo’ mu gihe riri kwitegura kumurika Album ya kabiri y’indirimbo z’amashusho ‘Wadushyize ahakwiriye’ mu gitaramo kizaba tariki 29 Mutarama 2017 kikazabera Kicukiro kuri New Life Bible church.



Amashusho y’indirimbo ‘Yesu ni we bwugamo’ aje akurikira Mana urera yakunzwe na benshi ndetse kugeza uyu munsi iyi ndirimbo ikaba imaze kurebwa inshuro hafi ibihumbi 800 mu gihe cy’umwaka umwe imaze kuri Youtube kuri 'Channel' ya Afrifame. Amashusho y’indirimbo ‘Yesu ni we bwugamo’ yamaze kujya hanze yafatiwe mu gitaramo True Promises yakoze mu mpera za 2016 na cyo kikaba cyarabereye Kicukiro kuri New Life Bible church.

Bonnke Mbonigaba umuyobozi wa True Promises yabwiye Inyarwanda.com ko bahishiye byinshi abakunzi b’indirimbo zabo bakazabasha kubona amashusho y’izindi ndirimbo zabo zigize Album ya kabiri. Yibukije abantu ko kwinjira mu gitaramo cyabo ari ukugura DVD gusa kugeza ubu bakaba batari bemeza igiciro cy'uko iyi DVD izaba igura. Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album DVD igiye kumurikwa harimo: Wadushyize ahakwiriye, Yesu ni we bwugamo, Nzamubona, Ndabihamya, Nzisunga wowe, Mana uri imbaraga n'izindi.

REBA HANO 'YESU NI WE BWUGAMO' YA TRUE PROMISES

REBA HANO MANA URERA YA TRUE PROMISES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND