RFL
Kigali

True Promises yakoranye umuganda rusange n’abaturage b’i Muyange bibera abandi urugero rwiza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/02/2017 18:21
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017 ku munsi w’umuganda rusange, ni bwo abaririmbyi ba True Promises bakoranye umuganda n’abaturage b’i Muyange bibera abandi baririmbyi n’abahanzi urugero rwiza.



True Promises hamwe n’abaturage b'akagari ka Muyange bakoze umuganda wo kubaka inzu izakorerwamo n’ubuyobozi bw’akagari ka Muyange gaherereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Tresor Ndayishimiye umwe mu bayobozi ba True Promises akaba ari nawe watangije iri tsinda rikunzwe n’abatari bacye mu Rwanda.

Iki gikorwa cy’umuganda cyakozwe na True Promises cyashimishije benshi mu baturage b’akagari ka Muyange ndetse biba inkuru nziza ku bakristo bumvise aya makuru basaba ko n'abandi baririmbyi bakwigira kuri True Promises. Bamwe mu baganiriye na Inyarwanda.com bavuze ko abahanzi n’abaririmbyi bakwiye kujya bitabira umuganda n’izindi gahunda za Leta, ivugabutumwa bakora ntirigarukire gusa mu kuririmba.

True Promises yagiranye ibihe byiza n’abaturage bitabiriye uyu muganda dore ko aba baririmbyi banyuzagamo bakaririmba zimwe mu ndirimbo zabo ndetse bagatera n’urwenya. Ubuyobozi bw’akagari ka Muyange bwashimiye cyane abaririmbyi ba True Promises. Samu Nkurunziza ukuriye Njyanama y’umurenge wa Kagarama wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, na we yashimiye cyane aba baririmbyi abasaba kubikomeza.

Reba amafoto y'uko byari bimeze muri uyu muganda witabiriwe na True Promises

True Promises Ministries

Bonnke Mbonigaba (wambaye umweru hejuru) uyobora True Promises mu muganda rusange

True Promises Ministries

True Promises MinistriesTrue Promises Ministries

True Promises Ministries

True Promises Ministries

Abaririmbyi ba True Promises batunda amatafari yo kubakisha inzu izakoreramo akagari ka Muyange

True Promises Ministries

Bakoze umuganda baririmba'Mana Urera' n'izindi

True Promises Ministries

True Promises MinistriesTrue Promises Ministries

Nyuma y'umuganda habayeho gusabana

True Promises Ministries

Bamwe mu baririmbyi bagize itsinda True Promises

REBA HANO 'MANA URERA' YA TRUE PROMISES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    ibikorwa biravuga kurusha amagambo!!! keep it up true promises!!!!





Inyarwanda BACKGROUND