RFL
Kigali

True Promises yagiriye ibihe byiza i Rubavu kugeza aho bamwe bahimbaza Imana baryamye hasi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/02/2017 21:33
2


Abanya Rubavu baryohewe bidasanzwe n’igitaramo babanyemo na True Promises kuri iki Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2017. Byari ibyishimo bidasanzwe ku bakunzi b’iri tsinda biba akarusho ku baririmbyi baryo dore ko bageze aho bahimbaza Imana baryamye hasi.



Ni igitaramo bise ‘Wadushyize ahakwiriye concert’ cyabereye muri Zion Temple Rubavu cyitabirwa ku rwego rwo hejuru dore ko urusengero rwari rwuzuye. Kwizera Steven umwe mu bayobozi ba True Promises yabwiye Inyarwanda ko bishimiye cyane iki gitaramo ndetse bakaba bishimiye uburyo bakiriwe n’abanya Rubavu.

Bonke Mbonigaba umuyobozi wa True Promises yamenyekanye mu ndirimbo Mana Urera yasezeranyije abanya Rubavu kuzagaruka kubataramira. Kuri ubu True Promises ikaba irimo kumurikira abakunzi bayo Album DVD Wadushyize ahakwiriye aho iteganya kuyijyana mu turere dutandukanye two mu Rwanda. Andi makuru atugeraho ni uko barimo no guteganya gukorera ivugabutumwa mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi.

True Promises Ministries

True Promises imbere y'abakunzi bayo b'i Rubavu

Iki gitaramo cyitabiriwe cyane


Mbonigaba Bonnke umuyobozi wa True Promises


True Promises yagiriye ibihe byiza i Rubavu

True Promises Ministries


Banezerewe cyane bahimbaza Imana baryamye hasi


Ndayishimiye Tresor watangije True Promises ni umwe mu baririmbyi bakomeye b'iri tsinda


Beersheba Choir y'i Goma muri Congo ni yo yafatanyije na True Promises muri iki gitaramo

True Promises Ministries

Iki gitaramo cya True Promises cyaritabiriwe cyane

True Promises Ministries

Kubera kubura aho bicara bamwe bari bahagaze hanze

AMAFOTO: Byishimo Espoir

REBA HANO MANA URERA YA TRUE PROMISES

REBA HANO 'YESU NI WE BWUGAMO' YA TRUE PROMISES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MOISE ntagawa7 years ago
    Ndabakundacanee
  • Rurenza7 years ago
    Imana ibahe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND