Abanya Rubavu baryohewe bidasanzwe n’igitaramo babanyemo na True Promises kuri iki Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2017. Byari ibyishimo bidasanzwe ku bakunzi b’iri tsinda biba akarusho ku baririmbyi baryo dore ko bageze aho bahimbaza Imana baryamye hasi.
Ni igitaramo bise ‘Wadushyize ahakwiriye concert’ cyabereye muri Zion Temple Rubavu cyitabirwa ku rwego rwo hejuru dore ko urusengero rwari rwuzuye. Kwizera Steven umwe mu bayobozi ba True Promises yabwiye Inyarwanda ko bishimiye cyane iki gitaramo ndetse bakaba bishimiye uburyo bakiriwe n’abanya Rubavu.
Bonke Mbonigaba umuyobozi wa True Promises yamenyekanye mu ndirimbo Mana Urera yasezeranyije abanya Rubavu kuzagaruka kubataramira. Kuri ubu True Promises ikaba irimo kumurikira abakunzi bayo Album DVD Wadushyize ahakwiriye aho iteganya kuyijyana mu turere dutandukanye two mu Rwanda. Andi makuru atugeraho ni uko barimo no guteganya gukorera ivugabutumwa mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi.
True Promises imbere y'abakunzi bayo b'i Rubavu
Iki gitaramo cyitabiriwe cyane
Mbonigaba Bonnke umuyobozi wa True Promises
True Promises yagiriye ibihe byiza i Rubavu
Banezerewe cyane bahimbaza Imana baryamye hasi
Ndayishimiye Tresor watangije True Promises ni umwe mu baririmbyi bakomeye b'iri tsinda
Beersheba Choir y'i Goma muri Congo ni yo yafatanyije na True Promises muri iki gitaramo
Iki gitaramo cya True Promises cyaritabiriwe cyane
Kubera kubura aho bicara bamwe bari bahagaze hanze
AMAFOTO: Byishimo Espoir
REBA HANO MANA URERA YA TRUE PROMISES
REBA HANO 'YESU NI WE BWUGAMO' YA TRUE PROMISES
TANGA IGITECYEREZO