RFL
Kigali

'MANA URERA' ibaye indirimbo ya mbere ya GOSPEL imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni kuri AFRIFAME

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/05/2017 14:00
0


Itsinda Trues Promises Ministries ryamamaye mu ndirimbo Mana urera rirashima Imana kuba indirimbo yaryo Mana urera imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni imwe mu gihe cy’umwaka umwe n’amezi 11 imaze kuri Youtube dore ko yashyizweho na Afrifame tariki 5 Kamena 2015.



'Mana urera' ni indirimbo yakozwe na producer Peter wo muri Alpha and Omega mu buryo bw'amajwi, amashusho yayo atunganywa na producer Henry Joel wo mu Urugero Films. True Promises Ministries ivuga ko ari igitangaza cy’Imana kuba indirimbo yayo ‘Mana urera’ imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni.

Inyarwanda.com yabajije Mbonigaba Bonnke umuyobozi wa True Promises Ministries uko bakiriye kuba indirimbo yabo yinjiye mu mubare w’indirimbo nyarwanda zakunzwe cyane, by’umwihariko ikaba imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni, adusubiza muri aya magambo:"Ni igitangaza cy’Imana gusa, twebwe ntacyo twari gukora ngo indirimbo yacu irebwe inshuro zirenga miliyoni.Kubw’ibyo turabishimira Imana."

True Promises Ministries

True Promises ni itsinda ryamamaye mu ndirimbo 'Mana urera'

Mana urera iciye agahigo ko kuba indirimbo ya mbere irebwe inshuro zisaga miliyoni mu ndirimbo zose za Gospel ziri kuri channel ya Afrifame ku rubuga rwa Youtube. True Promises ibaye kandi itsinda rya kabiri nyuma ya korali Ambassadors of Christ nayo ifite indirimbo imaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni kuri Youtube. Nyuma ya 'Indoro' ya Charly & Nina, indirimbo Mana Urera ibaye iya kabiri mu Rwanda mu ndirimbo nyarwanda zose ziri kuri Youtube kuri channel ya Afrifame zimaze kurebwa inshuro zisaga miliyoni.

Trues Promises ni itsinda rigizwe n’abiganjemo urubyiruko baturuka mu matorero atandukanye. Iri tsinda rimaze gukora indirimbo zitandukanye zikunzwe n’abatari bacye, muri zo twavuga: Alpha and Omega, Ni muri Yesu, Naratsinze, Yesu ni we bwugamo, Wadushyize ahakwiriye, Ndabihamya n’izindi.

REBA HANO MAMA URERA YA TRUE PROMISES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND