RFL
Kigali

True Promises igiye kumurika Album ya 2 y’amashusho ‘Wadushyize ahakwiriye’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/01/2017 15:37
1


Itsinda True Promises Ministries ryamamaye mu ndirimbo ‘Mana urera’ rigiye kumurika Album ya kabiri y’amashusho yiswe ‘Wadushyize ahakwiriye’ mu gitaramo kizaba tariki 29 Mutarama 2017 kikazabera mu mujyi wa Kigali nk'uko Mbonigaba Bonnke yabitangarije Inyarwanda.com



Bonnke Mbonigaba perezida wa True Promises yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo cyabo kizabera New Life Bible Church i Kicukiro tariki 29 Mutarama 2017 kwinjira akaba ari ukugura DVD gusa kugeza ubu bakaba batari bemeza igiciro cy'uko iyi DVD izaba igura. Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album DVD igiye kumurikwa harimo: Wadushyize ahakwiriye, Yesu ni we bwugamo, Nzamubona, Ndabihamya, Nzisunga wowe, Mana uri imbaraga n'izindi.

Ku bijyanye no kuba iki gitaramo cya True Promises kizabera kuri New Life Bible church i Kicukiro ahantu aba baririmbyi bakoreye igitaramo cyabo cy'ubushize, urusengero rukuzura bamwe bakabura aho bicara, twifuje kumenya impamvu bagiye kongera gukorera igitaramo ahantu bigaragara ko ari hato cyane ukurikije ubwinshi bw'abakunzi b'iri tsinda, twegera Bonnke Mbonigaba adutangariza ko nabo bifuje gukorera ahantu hagutse ariko bakahabura, bakaza kubona New Life Bible church mu buryo butabagoye.

Image result for True Promises ibyishimo

Image result for True Promises inyarwanda

True Promises ni itsinda rimaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunda umuziki wa Gospel

REBA HANO 'VIDEO' YA MANA URERA YA TRUE PROMISES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    twishimiye amakuru meza mutugezaho





Inyarwanda BACKGROUND