True Promises Ministries igiye gukora igitaramo gikomeye cyo kumurika Album ya kabiri y’amashusho yitwa ‘Wadushyize ahakwiriye’ ikubiyeho nyinshi mu ndirimbo zishimiwe na benshi. Ni igitaramo True Promises izaba iri kumwe na Aime Uwimana na Alarm Ministries.
Kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama 2017 kuva isaa kumi z’umugoroba nibwo iki gitaramo cya True Promises kizaba kikazabera i Kicukiro kuri New Life Bible church. Kwinjira muri iki gitaramo biri ku mafaranga 5000 Frw, 3000 Frw ndetse na 10.000 Frw kuri Couple (ku bantu bazinjira ari babiri. Ku bantu bazishyura itike y'ibihumbi bitanu ndetse n'iy'ibihumbi icumi, bazahabwa na CD nshya y'indirimbo za True Promises Ministries.
Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’umuyobozi wa True Promises, Bonnke Mbonigaba , zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album DVD ‘Wadushyize ahakwiriye’ ari nayo igiye kumurikwa harimo: Wadushyize ahakwiriye, Yesu ni we bwugamo, Nzamubona, Ndabihamya, Nzisunga wowe, Mana uri imbaraga n'izindi.
REBA HANO 'MANA URERA' YA TRUE PROMISES
TANGA IGITECYEREZO