Itsinda Trinity Worship Centre rigizwe n'urubyiruko ruturuka mu matorero ya Gikristo atandukanye ryamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Imana y'imbaraga' ihamya uguhambara kw'Imana. Iyi ndirimbo ni yo ya mbere aba baririmbyi bakoreye amashusho.
Trinity Worship Centre ni ihuriro rishya ry'abaramyi ryavukiye muri EPR Kanombe/Kabeza, rikaba rigizwe n'urubyiruko rugera kuri 73. Ni itsinda rivuga ko umwihariko rizanye ari ugukorera hamwe. Iri huriro rimaze amezi atanu ritangijwe, gusa rimaze gukora ibikorwa bitari bicye. Ryakira abantu baturutse no mu yandi matorero ya Gikristo atari EPR gusa aho bavukiye na cyane ko bitwa 'Trinity Worship Centre' bisobanuye 'Ihuriro ry'abaramyi'.
Bamwe mu bagize Trinity Worship Centre mu birori bya Groove Awards Rwanda
Trinity Worship Centre bari gukora cyane kabone n'ubwo bamaze gusa amezi atanu. Aba baririmbyi baherutse gushyirwa mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda 2018 aho bari ku rutonde rw'abahanzi n'abandi banyamuziki bo mu gisata cy'iyobokamana bakoze cyane muri uyu mwaka wa 2018. Trinity Worship Centre bari mu cyiciro cy'umuhanzi mushya/itsinda rishya aho bahataniye igikombe na Momo, Diane Mucyo, Emmy Payton na Babou Melo.
Ivugabutumwa riherekejwe n'ibikorwa bifatika ni ryo Trinity Worship Centre bimirije imbere
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMANA Y'IMBARAGA'
TANGA IGITECYEREZO