RFL
Kigali

Trinity Worship Centre mu ivugabutumwa riherekejwe n'ibikorwa by'urukundo-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/10/2018 0:13
3


Trinity Worship Centre igizwe n'abiganjemo urubyiruko baturuka mu matorero atandukanye, mu gihe gito bamaze batangiye gukora ku mugaragaro, kuri ubu bari gukora ivugabutumwa riherekejwe n'ibikorwa by'urukundo.



Iki gikorwa cy'urukundo Trinity Worship Centre bagikoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 27/10/2018. Bahereye mu gikorwa cy'Umuganda rusange wabereye mu Busanza bifatanya n'abaturage bo muri ako gace. Banatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 10 batishoboye bo mu kagari ka Busanza. Bamwe mu bahawe ubwisungane mu kwivuza bashimiye cyane Trinity Worship Centre kuba baragize icyo gitekerezo nuko babasabira umugisha ku Mana. 

Trinity Worship Centre

Trinity Worship Centre mu muganda rusange

Trinity Worship Centre basuye umukecuru ufite ubumuga utuye mu kagari ka Karama umurenge wa Kanombe, bakora isuku mu rugo rwe, ibihuru biratemwa, banakubura neza ku buryo bahatunganyije neza cyane. Nyuma yaho haje gutangwa amasabune haba kuri uwo mukecuru ndetse no ku bandi baturanyi be batishoboye ndetse hatanzwe n’ubundi bufasha kuri uwo mukecuru mu buryo bw’amafaranga yo kugura isukari n'ikindi yaba akeneye cyamufasha.

Umukecuru wakorewe umuganda nawe yagize ati “Ndabashimiye cyane ko mwantekerejeho kandi rwose ni byiza ko mukora ivugabutumwa mu ndirimbo ndetse mukagira n'ibikorwa by'urukundo”. Yasoje asabira umugisha abaje kumukorera umuganda bose arabasengera, hanyuma hafatwa ifoto y'urwibutso. Trinity Worship Centre bashimiye cyane buri wese witanze kugira ngo byose bigende neza. Muhoza Jeannie umwe mu bayobozi ba Trinity Worship Centre yabwiye Inyarwanda.com ko bashimira by'umwihariko Imana yabibafashijemo.

Trinity Worship Centre

Ivugabutumwa riherekejwe n'ibikorwa bifatika ni ryo bimirije imbere

Trinity Worship Centre ni ihuriro rishya ry'abaramyi ryavukiye muri EPR Kanombe/Kabeza, rikaba rigizwe n'abantu bagera kuri 73. Ni itsinda rivuga ko umwihariko rizanye ari ugukorera hamwe. Iri huriro rimaze amezi atatu ritangijwe. Ryakira abantu baturutse no mu yandi matorero atari EPR na cyane ko bitwa 'Trinity Worship Centre' bisobanuye 'Ihuriro ry'abaramyi'. Icyakora abo iri huriro ryakira bose, ngo bagomba kuba bemera Imana.

Trinity Worship CentreTrinity Worship CentreTrinity Worship Centre

Bamwe mu bagize Trinity Worship Centre






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UBUZIMA5 years ago
    Ni byiza kandi Imana ikomeze kubaha umugisha
  • Byiringiro Bonheur5 years ago
    Imana idukomereze urukundo rwo muri twe
  • Ed Daniella5 years ago
    Imana ibahe umugisha kubwo gutekereza ku bantu batishoboye mukababera imbaraga nk' urubyiruko (imbaraga z' igihugu kandi zubaka)...... Imana ikomeze ibishimire kandi ibajye imbere muri byose....





Inyarwanda BACKGROUND