RFL
Kigali

Havutse ihuriro ry'abaramyi ryitwa 'Trinity Worship Centre' ryanamaze gusohora indirimbo 'Ubu ndarinzwe'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/09/2018 22:33
3


Trinity Worship Centre ni ihuriro rishya ry'abaramyi ryavukiye muri EPR Kanombe/Kabeza, rikaba rigizwe n'abantu bagera kuri 73. Ni itsinda rivuga ko umwihariko rizanye ari ugukorera hamwe. Kuri ubu abarigize bamaze gusohora indirimbo bise 'Ubu ndarinzwe'.



Mugwaneza Jean Pierre, umuyobozi wa Trinity Worship Centre ari na we wayitangije, yabwiye Inyarwanda.com ko iri huriro ry'abaramyi rimaze amezi abiri ritangijwe. Abajijwe intumbero yabo, yagize ati: "Intumbero yacu ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bukagera ku bantu bose ndetse no kuzamura ivugabutumwa riciye mu ndirimbo no mu bindi bikorwa bitandukanye."

Trinity Worship Centre

Mugwaneza Jean Pierre umuyobozi wa Trinity Worship Centre

Ngo n'abo mu yandi matorero atari EPR barabakira na cyane ko bitwa 'Trinity Worship Centre' bisobanuye 'Ihuriro ry'abaramyi', bityo bakaba bakira abaramyi bose muri rusange hatitawe ku itorero bavuyemo, gusa ngo bagomba kuba bemera Imana. Mugwaneza Jean Pierre yagize ati: "Umuramyi wese aho yaba aturuka apfa kuba yemera Imana, turamwakira nta kibazo, afite iyo passion yo kuba ari umuramyi." Twamubajije umwihariko wabo na cyane ko hari amatsinda menshi y'abaririmbyi hano mu Rwanda adusubiza muri aya magambo: 

Umwihariko ni ugukorera hamwe, buriya ikintu gituma abantu bamamara bakagenda, ni ukudakorera hamwe, rero twebwe ntabwo twifuza gutatanya imbaraga ahubwo twifuza guhuza imbaraga. Ni yo mpamvu twahisemo kutitwa Ministry, ntitwitwe worship team, ntitwitwe korali ahubwo tukitwa Worship Centre, ihuriro ry'abaramyi kugira ngo umuramyi aho ari hose azane izo mbaraga hanyuma dukore ikintu gifatika. 

EPR yakiriye gute kuvuka kwa Trinity Worship Centre ?

N'ubwo itorero rya EPR riri mu matorero y'ibigugu hano mu Rwanda, ibijyanye n'Amahuriro y'abaramyi baturuka mu matorero anyuranye, ni bishya muri iri torero. Ibi byatumye tubaza umuyobozi wa Trinity Worship Centre uko bakiriwe muri EPR. Mu kudusubiza yavuze ko ari inzira ndende, gusa ngo nyuma yo gusobanura cyane kuri iri huriro, EPR yaje kubakirana yombi ndetse ubu ngo iri mu bari gufasha cyane iri huriro. Yagize ati:

Muri EPR ni ikintu gishya, ni inzira ndende ariko kugeza uyu munsi bitewe no kuyisobanura buri munsi, kwitabira amanama nkabisobanura, bamaze kubyumva kandi rwose baranadushyigikiye kuko EPR nkeka ko ugereranyije n'andi matorero ntabwo kizwi (Aravuga Trinity Worship Centre). Ariko dusa nk'aho EPR twasigaye inyuma mu bijyanye na Worship rero naribajije 'Ni iki twakora, kugira ngo tujyane n'igihe, tujyane n'abandi ariko noneho dukore n'umwihariko utandukanye n'abandi kuko iyo ushaka ko ikintu kigira aho kigera, ni uko ukora umwihariko. Icyiza ni uko twakora itsinda ry'abaramyi muri EPR, rikazamuka ndetse rikazamura na rya vugabutumwa, noneho rikazana n'ububyutse mu itorero ryacu.'

Trinity Worship Centre

Trinity Worship Centre yavukiye muri EPR Kanombe

Ku bijyanye n'ibikorwa bafite mu gihe kiri imbere, yagize ati: "Turi gutegura igitaramo ku itariki 7/10/2018 ndetse turimo gutegura Trinity Talent show izaba mu kwezi kwa 12 bizaba ari ibintu byiza cyane." Abajijwe indirimbo bamaze gukora, yagize ati: "Tumaze gukora 'Ubu ndarinzwe', 'Imana y'imbaraga' izajya hanze vuba". Abajijwe icyo yasubiza abakeka ko Trinity Worship Centre ataba ari itorero rishya rigiye kuvukira muri EPR, yagize ati: "Ntabwo turi itorero kuko dufite itorero. Itorero turarifite tubarizwamo kandi rikomeye, EPR iri mu ma Eglises akomeye mu Rwanda, ahubwo twebwe icyo tugomba gukora ni ugushyigikira itorero ryacu rigakomera cyane, ntabwo ari ugushinga itorero."

UMVA HANO 'UBU NDARINZWE' INDIRIMBO YA TRINITY WORSHIP CENTRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shema5 years ago
    Wow iyi ndirimbo ni inziza, Imana ibahe umugisha
  • Peter5 years ago
    Wow so nice keep it Trinity
  • Julio5 years ago
    This is a chosen generation of worship All the best In Gospel





Inyarwanda BACKGROUND