RFL
Kigali

TOP5: Urutonde rw’abapasiteri bo mu Rwanda bafite inzozi zo kugura indege zabo bwite

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/10/2017 12:21
5


Hirya no hino ku isa usanga hari abakozi b’Imana bafite indege zabo bwite bifashisha mu ivugabutumwa. Mu Rwanda naho hari abapasiteri batangaza ko bafite inzozi zo kugura indege zabo bwite.



Nubwo hano mu Rwanda usanga abafite indege zabo bwite ari hafi ya ntabo, hari abapasiteri bavuga ko bafite ubuhanuzi bwo kugura indege. Bamwe muri bo babitangariza abakristo babo,bagahamya ko byanze bikunze amasezerano azasohora kuko Imana yabibabwiye itajya ibeshya. Prophet Claude yabwiye Inyarwanda.com mu gihe cya vuba azagura indege ye bwite kuko ari isezerano yahawe.

Dore urutonde rw’abapasiteri bashaka kugura indege zabo bwite

1.Bishop Rugagi Innocent

Image result for Bishop Rugagi Innocent inyarwanda

Bishop Rugagi ni umushumba mukuru w’itorero Redeemed Gospel church rikorera mu Mujyi wa Kigali hepfo y’inyubako ya Rubangura. Nyuma yo kugura imodoka ihenze cyane ya Ronge Rover ifite agaciro kangana na Miliyoni 90 z’amanyarwanda ndetse akanatangiza Televiziyo yise Tv7, kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 Bishop Rugagi Innocent yatangarije abakristo be ko agiye kugura indege ye bwite azajya akoresha mu ivugabutumwa. Bishop Rugagi yanatangaje ko yamaze kubaza ibiciro by’indege ashaka kugura. Iyi ndege ngo azayigura nyuma yo kugura indi modoka ihenze yiyongera kuri Ronge Rover agendamo magingo aya. 

2.Bishop Rugamba Albert

Bishop Rugamba uyobora Bethesda Holy church ni we mupasiteri wa mbere hano mu Rwanda watangaje ko afite inzozi zo kugura indege ye bwite. Mu giterane cyabereye ku itorero Dormition Church International tariki 21-24/11/2013, Bishop Rugamba Albert yahavugiye iby’amasezerano yahawe n’Imana. Yabwiye iteraniro ko ashingiye ku isezerano yahawe n’Imana no mu kwizera kwe, ngo bitari cyera cyane azagura indege ye bwite izajya imufasha mu ivugabutumwa,aha yatanze urugero kuri Pastor Robert Kayanja nawe ufite indege y’ivugabutumwa.

Image result for Bishop Rugamba Albert

Tariki 26 Ukwakira 2014 ubwo yari i Ndera mu giterane cy’itorero Successful Christian Church riyobowe na Pastor Abatoni Venancia, Bishop Rugamba yatangaje ko mu buhanuzi yahawe n’Imana harimo no kuba umupasiteri ukize kurusha abandi hano mu Rwanda. Uyu mukozi w’Imana uherutse kuzuza urusengero rw’icyitegererezo mu karere ruhagaze miliyari imwe n’igice y’amafaranga y’amanyarwanda, yanatangaje ko afite inzozi zo kubaka urusengero mpuzamigabane. 

3. Pastor Karasanyi Joseph

Indege bivugwako ariyo Pastor Karasanyi yaguze/Photo Umuseke

Mu mwaka wa 2014 ni bwo hatangajwe inkuru y'uko Pastor Joseph Karasanyi umuyobozi mukuru w’itorero Deliverance Church akaba na nyiri Sana Radio yaguze indege ye bwite (Private jet) muri Amerika.Icyo gihe Pastor Karasanyi n’umugore we basaga n’abasohoka muri iyi ndege ariko itari mu kibuga cy’indege ahubwo iri muri ‘Hangar’ ibizu byagenewe guparikamo indege akenshi bwite (private jets). Pastor Karasanyi nta makuru yigeze atangaza kuri iyi nkuru, gusa bamwe mu bakristo be bahamije ko iyo ndege ari iya Pastor Karasanyi. Hari andi makuru ariko avuga ko iyi ndege ari uy'umuryango mpuzamahanga Pastor Karasanyi ahagarariye muri Afrika, akaba yarayihawe kugira ngo ijye imufasha mu ngendo akorera mu bihugu bitandukanye. 

4.Prophet Sultan Eric

Image result for Prophet Sultan Eric amakuru

Umuhanuzi Sultan Eric watangije itorero Zeal of the Gospel church rikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali yatangaje ko afite inzozi zo kugura indege ye bwite ndetse akazashinga na Televiziyo. Nubwo bigaragara nk'ibintu bikomeye Prophet Sultan avuga ko yizeye ko azabigeraho. Prophet Sulatn Eric ni umugabo wamamaye cyane mu minsi ishize nyuma ya gahunda nshya yatangije ku itorero rye yo guhanurira abantu yabanje kubaka ituro ry’ibihumbi 20 ku bashyitsi n’ibihumbi 10 ku basangwa, ibintu bitakiriwe neza na benshi mu bakristo dore ko hari abavuze ko ari mu buyobe abandi bakamushinja kurya ruswa no kunyunyuza abakristo.

5. Prophet Claude Ndahimana

Muri uyu mwaka wa 2017 ni bwo Prophet Claude Ndahimana ukuriye Itorero Soul Healing Revival Church rikorera Kacyiru yatangaje ko afite inzozi zo kugura indege ye bwite izajya imufasha mu bikorwa by'ivugabutumwa. Uyu mukozi w'Imana ntabwo yigeze atangaza umwaka azagurira iyi ndege, gusa yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko atari cyera. Yakomeje avuga ko kugura indege ari rimwe mu masezerano yahawe n'Imana. 

Prophet Claude

Prophet Claude ngo afite isezerano ryo kugura indege






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aimee6 years ago
    Ururimi rwubaka etaje inzozi ntawe utazirota
  • Piter6 years ago
    Mubyukuri ntababeshye izonda mwikoreye nimitsi yabantu imana yaremye mwirirwa munyunyuza mubabeahya murindire agacuma kimana ihora iciramo umujinya izabamenaho. Izabahana mwese ukomwishyize kurutonde nabandi babikora kdi ntibizatinda harinabo imana izabikorera imbere yabo bayobora pe . gusa mutegereze icyintu imana izabakorera
  • MUBE MASO6 years ago
    Bene data kugira Umushumba ufite izi nzozi ni ikibazo gikomeye kuko aho gukundisha abantu iby'ijuru barabakundisha ISI kd igihe kimwe kugira indege bizata agaciro nowaguha 10 ubure icyo uzikoresha.
  • Buntu Livingstone4 years ago
    Irivyfabutumwa niry' iyi minsi kbx uhoraho aturengere kuko abakristu bayobotse ibyo bisambo ni benshi nkuwo ngo wubatse urusengero rwakataraboneka ntaziko ningoro y' Imana yiyerusaremu yashwenywe. Ijuru ryabo bararibonye
  • Ndarihoranye izake4 years ago
    nibyizagose imana ibafashije mwazigura mugire amahoro





Inyarwanda BACKGROUND