RFL
Kigali

TOP5: Ubuhanuzi bwahanuwe n’abahanuzi b’abanyarwanda bugakemangwa na bamwe abandi bakabwizera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/06/2017 11:14
10


Ku bantu bizera Imana, bizera badashidikanya ko nta kintu na kimwe cyayinanira by’umwihariko isezerano ryayo riba rigomba gusohora kabone nubwo ryatinda. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ubuhanuzi butavuzweho rumwe.



Ubuhanuzi Inyarwanda.com tugiye kubagezaho ni ubwahanuwe n’abahanuzi b’abanyarwanda ndetse bamwe muri bo bagashimangira ko ibyo bahanuye ari ukuri kuko ari Imana ngo yabaga ibibabwiye ngo nabo babigeze ku bakristo. Ubu buhanuzi uko ari butanu higanjemo ubwagiye butangirwa ahantu hateraniye imbaga y’abakristo benshi ndetse hari n’abahanuzi babihamirije itangazamakuru. Turibanda kandi ku buhanuzi bwahanuwe mu myaka micye itambutse.

Dore urutonde rw’ubuhanuzi butavuzweho rumwe!

1.Prophet Prince yahanuye ko mu myaka 5 iri mbere u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu 5 bikize cyane ku isi

Tariki 30 Mata 2016 ni bwo Prophet Prince Ruzindana ukuriye itorero Jesus is coming yahanuye ko mu myaka itanu iri imbere (kugeza ubu hasigaye imyaka 4) u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bitanu bikize cyane ku isi. Ibi yabihanuye nyuma y’iminota micye amaze kwimikwa nk’umuhanuzi w’ukuri (Prophet) mu muhango wayobowe na Apotre Rwandamura Charles ukabera muri Kigali Serena Hotel. Icyo gihe yagize ati: "Mu myaka itanu iri imbere (muri 2021) u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bitanu bikize cyane ku isi, benshi mu bayobozi bakomeye ku isi bazaba batuye mu Rwanda."

Prophete Prince Ruzindana

Prophet Ruzindana nyuma yo kwimikwa na Apotre Rwandamura

Nyuma yo guhanura ibi, itangazamakuru ryaramwegereye rimubaza niba yizeye ko bizasohora mu gihe u Rwanda rutari no mu bihugu 5 mu bikize cyane muri Afrika, ariko we akaba yahanuye ko rugiye kuza mu bihugu 5 bikize cyane ku isi, nuko Prophet Prince atangaza ko ibyo ahanuye ari ukuri ndetse ko bizasohora kuko ngo yabibwiwe n’Imana kandi ikaba itajya ibeshya. Bamwe mu bumvise ubu buhanuzi, yaba abasomyi bacu ndetse n’abandi, hari ababushidikanyijeho ariko hari n’abandi biganjemo abakristo n’abemeramana babufashe nk’ukuri ndetse bizeye ko muri 2021 u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu 5 bikize cyane ku isi.

2.Apotre Gitwaza yahanuye ko umwana we azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Apotre Gitwaza uyobora itorero Zion Temple ku isi, mu mwaka wa 2015 yatangaje ubuhanuzi bw’uko umwana we azaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi yabitangarije mu rusengero rwa Zion Temple mu Gatenga avuga ko abana be bose uko ari batatu azi icyo Imana yabavuzeho, umuhungu we mukuru akaba azaba umuhanuzi ukomeye ku isi, uwa kabiri akazaba umuganga (docteur) naho uwa gatatu (David) akazaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Image result for Apotre Paul Gitwaza

Ubu buhanuzi kandi Gitwaza yabubwiye abana be dore ko ubwo Obama yabaga perezida wa USA kuri manda ye ya kabiri, ngo umwana wa Gitwaza wahanuriwe kuzayobora USA ngo yarababaye cyane avuga ko Obama amugiriye mu mwanya. Bamwe mu bumvise ubu buhanuzi bavuze ko ari ibintu byoroshye kuba umwana wa Apotre Gitwaza yazayobora Amerika na cyane ko ari ho yiga ndetse akaba afite n’ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa hari abandi na n’ubu bagishidikanya kuri ubu buhanuzi. 

3.Apotre Rwandamura yahanuye ko Imana ikinze imiryango ya Kiliziya Gatorika mu Rwanda

Mu giterane cyo kwicomokora ku idini cyabaye mu mwaka wa 2014, Apotre Rwandamura Charles uyobora itorero UCC (United Christian church) mu Rwanda ndetse akavuga ko ari umuhanuzi w'ukuri Imana yatumye mu Rwanda, yahanuye ko Imana yafunze imiryango yose ya Kiliziya Gatorika mu Rwanda ndetse n’imfunguzo irazijyana bivuze ko nta mwizera mushya Kiliziya Gatorika izongera kubona ahubwo ko abari bayirimo hafi ya bose bagiye kuyivamo bakajya mu matorero y’abavutse ubwa kabiri yiganjemo ari mu ihuriro riyobowe na Apotre Rwandamura.

Image result for Apotre Rwandamura Charles

Apotre Rwandamura Charles

Apotre Rwandamura uvuga ko abonye ubushobozi yakuraho burundu Kiliziya Gatorika, ubuhanuzi bwe bw’uko Kiliziya Gatorika igiye gutakaza abayoboke bayo ntabwo bwavuzweho rumwe. Apotre Rwandamura kandi azwiho ubuhanuzi bunyuranye harimo ubwo yahanuye muri 2014 buvuga ko intambara izongera kuba mu Rwanda nyuma y’imyaka 400. Azwi kandi ku rukuta rwe yubatse i Niboyi kuri UCC akarwubakisha amazi n'ubutaka yakuye muri Israel akaba ahamya ko abantu bose bafite ibibazo bitandukanye n'abarwaye indwara zinyuranye bazajya barusengeraho bagasubizwa. 

4.Rev Kavamahanga (UDEPR) yahanuye ko mu myaka 10 azaba ari mu bapasiteri 10 bakomeye ku isi

Rev Kavamahanga Alphonse ni umushumba mukuru w’itorero UDEPR mu Rwanda rigizwe n’abakristo benshi biyomoye kuri ADEPR. Uyu mupasiteri mu mpera za 2016 yatangaje ko Imana yamuhaye ubuhanuzi buvuga ko mu myaka icumi iri imbere azaba ari mu pasiteri 10 bakomeye ku isi. Ubu buhanuzi ntibwavuzweho rumwe dore ko hari ababufashe nk’ukuri, abandi bakabufata nk’ibidashoboka na cyane ko no kuboneka mu bapasiteri 10 bakomeye mu Rwanda bishobora kuba inzozi kuri uyu musore.

Image result for Rev Kavamahanga Alphonse amakuru

Rev Kavamahanga Alphonse yihanuriye ko mu myaka 10 azaba akomeye ku isi

5.Pastor Majyambere yemeza ko itorero rye ari ryo gusa rizajya mu ijuru

Pastor Majyambere Joseph ni umupasiteri wahoze muri ADEPR, mu mwaka wa 2000 ajya gutangiza itorero ryitwa Umuriro wa Pentekonte mu Rwanda. Pastor Majyambere avuga ko abapasiteri bo mu yandi matorero yose, bari inyuma y’itorero rijya mu ijuru, bivuze ko itorero ayoboye ari ryo gusa rizajya mu ijuru.

Tariki 24 Ukuboza 2016, ni bwo Pastor Majyambere yatangaje aya magambo, ayabwira umunyamakuru wa Inyarwanda.com ubwo yari amubajije impamvu mu batumiwe mu muhango wo gutaha urusengero rwe rwatwaye akayabo ka miliyari imwe n’igice y’amanyarwanda, nta bandi banyamadini bagenzi be bayobora ayandi matorero ya Gikristo bari bahari. Mu gusubiza icyo kibazo, yavuze ko nta munyamadini ashobora gutumira kuko ngo bose bari inyuma y'itorero rijya mu ijuru.

Pastor Majyambere yaje gutangaza impamvu 10 zemeza ko amadini yandi ari inyuma y’itorero rijya mu ijuru

Pastor Majyambere Joseph avuga ko kuba hari abayobozi b’amatorero bagendera ku mahame ataba muri Bibiliya ari gihamya yuko bari inyuma y’itorero rijya mu ijuru. Muri abo harimo abagore birimbisha inyuma kandi Bibiliya itanga impuguro zo kutaboha imisatsi ku bagore no kwambara amazahabu. Abandi bari inyuma y’itorero rijya mu ijuru harimo ababatiza abana b’impinja, abajya ku igaburo ryera, buri mukristo bakamuha agakombe ke mu gihe Yesu yasize avuze ko bakwiye kujya basangirira ku gikombe kimwe bagakurikiza urugero rw’uko yasangiraga n’abigishwa be. Kanda hano usome izindi mpamvu zatanzwe na Pastor Majyambere.

Umuriro wa Penteconte

Pastor Majyambere Joseph watangije itorero Umuriro wa Pentekonte

Umuriro wa Penteconte

Pastor Majyambere yujuje urusengero ruhagaze 1.500.000.000Frw

Ubu ni bwo buhanuzi twari twabatoranirije muri iyi nkuru. Ese wowe hari ubuhanuzi bw'abanyarwanda bwaba bwaragutunguye ngo ubusangize abasomyi ubinyujije mu mwanya wagenewe ibitekerezo(comments)?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hhhh6 years ago
    ark rwose narumiwe??? uwo ushaka gufunga KILIZIYA rwose aranyumije!! ark nategereze
  • Ntacyobitwaye Claude6 years ago
    Kandi ntimukabeshye ntabwo P.Amajyambere Joseph yavuzeko arubuhanuzi mwimubeshyera yavuze ibyahereho yemeza ko nabanyamadini barinyuma y'itorero, abaha nibihamya muri bibiriya, ahubwo mubaze abo bandi ahwibyo bahanuye babakuye,
  • Abasazi6 years ago
    Bull shit! Aba ni abatekamutwe barangaza abanyarwanda bagahera mu bukene ngo barabiruka inyuma! Ko Yezu bigisha yabayeho mu kwicisha bugufi kuki buri gihe izi ngirwabahanuzi zihanura kwifuza...n'inyota y'icyubahiro cy'isi? Ngo Kiliziya Gatolika izagira ite???? Hhh Crazy boys.
  • Ntacyobitwaye Claude6 years ago
    Nonese icyo #muzehe Pastor AMAJYAMBERE Joseph yavuze kitarukuri nikihe? Ariko murasetsa mwebwe abanyamakuru, murafata pastor Amajyambere mukamugereranya na @,bagitwaza ,@Rugamba @kavamahanga , nabandi ? Ntabwo wabagereranya kuko Amajyambere ntabwo umugambi we aruwo kumenyekana cyangwa kwigwizaho imitungo ,nkabo bandi mwavuze, ibihamya birahari, muzacukumbure neza niba murabahanga muzamenya ko Amajyambere mudakwiye kumereranya nabo abandi.
  • Niyigena6 years ago
    Jye mfite ubushobozi aba bose nabahagarika nabo gusubiza Igihugu inyuma
  • dsp6 years ago
    njye nd isabira Leta (RGB) Kudukiza aba batekamutwe, bahanura ibinyoma, babuza abantu kwikorera akazi ngo bateze igihugu imbere bakirirwa bavuga ubusa. ntago ari abasazi ahubwo nabanya bwenge bafite technique yo kurya inoti z abanyarwanda, bameze nk'abapfumu
  • juru 6 years ago
    hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh
  • Ndayizi6 years ago
    Rwandamura rwose aransekeje. Harya ubwo idini rye rimaze imyaka ingahe ku buryo atangira kwerekwa kiliziya yasenyutse. Ibyifuzo bye abitura aho akabyita iyerekwa. Byerekana uko n'umutima we uteye. Nakomeze akubite amabyi amaherezo azayitarukiriza.
  • Kenn6 years ago
    Ninde wabeshye Rwandamura ko natuka Kiliziya Gatulika aribwo azagira abayoboke. Niyitonde kuko Kiliziya yabayeho mbere ye kandi azava kw'isi ayisige. Amenye ko ubu aribwo ifite abayoboke benshi. Kiliziya zari zisanzweho zose zimaze kuba ntoya, ubu ahenshi bari kubaka inini kurushaho n'izindi nyinshi nshyashya ziri kubakwa. Azajye arwana n'abo bareshya, naho ubundi azasigara ameze nka ya mbwa imokera abagenzi ntibabuze kwikomereza urugendo.
  • D.H6 years ago
    Ndahamanya nawe NTACYOBITWAYE Claude,kuko Majyambere abivuga nari mpari.Amadini ari hanzaha ibyo akora by'ibizira harutabibona koko?Ubundi Itorero ry'ukuri muzajya murimenyera ku mbuto zaryo ninako NYIRARYO KRISTO YESU yavuze.Igihe kirageze ngo IMANA igaragaze abayikorera by'ukuri mururu RWANDA.Kandi muzabibona mutegereze imbere gato gusa.





Inyarwanda BACKGROUND