RFL
Kigali

TOP25: Abahanzi bakora umuziki wa Gospel bamaze igihe bacecetse kuva ku mwaka umwe kuzamura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/10/2017 18:06
0


N'ubwo buri muhanzi agira uburyo akoramo umuziki we, rimwe na rimwe iyo umaze igihe kinini ucecetse bitera abakunzi b’umuziki kwibaza ibyo uhugiyemo. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho abahanzi 25 ba Gospel bamaze hafi umwaka nta gihangano basohora nta n'igitaramo bitabira



Mu guhitamo aba bahanzi twagendeye ku bamaze igihe nta ndirimbo nshya bafite no kuba nta gitaramo bigeze bategura. Harimo n’abandi usanga nta bitaramo bya bagenzi babo babashije kwitabira. Muri uyu mwaka wa 2017, hagaragaye abahanzi benshi batigaragaje cyane mu muziki basanzwe bakora, gusa muri bo hari abo ubona basa nk’aho bahagaritse umuziki burundu, abandi bakaba bafite ibindi bahugiyemo birimo akazi, amashuri n’ibindi.

1. Geraldine Muhindo

Geraldine Muhindo

Ni umuhanzikazi wakunzwe cyane mu ndirimbo ze zinyuranye zirimo; 'Gideon', 'Uyu mwana azaba iki?', 'Imana ntibeshya' n'izindi. Ni umwe mu bamaze imyaka itari micye batumvikana mu muziki. Nyuma yo kuva mu Rwanda akerekeza muri Amerika hamwe n'umuryango we, Geraldine Muhindo aracecetse cyane mu muziki we dore ko nta ndirimbo nshya ari gukora kimwe n'uko nta makuru ye asangiza abakunzi be. 

2. Janvier Kayitana

Image result for Janvier Kayitana amakuru

Ni umuhanzi wabaye umuhanzi mushya muri Groove Awards Rwanda 2015, ahita amenyekana mu gihugu mu ndirimbo ye ‘Jehova’. Kugeza ubu uyu musore nta ndirimbo nshya arongera gukora, gusa hari amakuru avuga ko ahugiye mu masomo ya kaminuza.

3. Favor

Image result for Favor Gospel amakuru

Uwikuzo Genevieve (Favour) ni umwe mu bahanzikazi bafite ijwi ryiza cyane mu bakora umuziki wa Gospel hano mu Rwanda. Nyuma yo kwitabira irushanwa rya Abbey Star Project ryaberaga kuri RTV muri 2016, kugeza ubu uyu mukobwa ntari kugaragara mu muziki bitewe n’amasomo ari gukurikirana mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo.

4. Bahati Alphonse

Image result for Bahati Alphonse amakuru

Ni umuhanzi usengera mu itorero rya ADEPR akaba umwe mu batangiye kera umuziki wa Gospel. Bahati Alphonse yamamaye cyane nyuma yo gukorana indirimbo na King James, indirimbo bise ‘Birasohoye’. Uyu mugabo amaze imyaka isaga ibiri acecetse dore ko nta ndirimbo nshya afite, ukongeraho kuba nta gitaramo yateguye kimwe n'uko nta bitaramo by’abandi yabashije kwitabira. 

5. Bright Patrick

Image result for Bright Patrick amakuru

Ni umusore watangije hano mu Rwanda injyana ya Hiphop mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Bright Patrick nyuma yo kujya kwiga muri Canada amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, kugeza ubu hashize imyaka hafi ibiri akaba atari kugaragara mu muziki mu gihe nyamara yagiye muri Canada avuga ko kwiga bitazamubuza gukomeza umuziki.

6. Eddy Kamoso

Image result for Eddy Kamoso amakuru

Eddy Kamoso ni umugabo wamamaye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse n'i Burundi. Uyu mugabo uri kubarizwa mu Rwanda nyuma y'imyaka itari micye yamaze i Burundi, nyuma yo kugaruka mu Rwanda ntabwo ari kugaragara mu muziki wo guhimbaza Imana. Kugeza ubu umwaka urihiritse. Ubwo aherutse kuganira na Inyarwanda.com Eddy Kamoso yavuze ko hari indirimbo nshya ari gukorana na Jay Polly, gusa kugeza ubu amaso y'abakunzi be yaheze mu kirere. Yatangaje kandi ko muri uyu mwaka azakora igitaramo gikomeye kikazabera muri Stade Amahoro, gusa kugeza ubu nta kanunu k'iki gitaramo kari kumvikana. 

7. Blaise Pascal

Image result for Blaise Pascal amakuru

'Kubera Imana', 'My King', 'Igitangaza' ni zimwe mu ndirimbo zakunzwe na benshi z'umuraperi Blaise Pascal. Kuri ubu ariko abakunzi be n'abandi bakunda injyana ya Hiphop ntibiyumvisha ibyo ahugiyemo na cyane ko amaze umwaka atagaragara. 

8. Alex Dusabe

Image result for Alex Dusabe amakuru

Ntabwo ari umwaka umwe gusa amaze ahubwo uyu we amaze hafi imyaka itatu acecetse. Inshuti ze za hafi zivuga ko umuziki utakiri mu byo ashyize imbere. Alex Dusabe nta ndirimbo nshya aheruka gushyira hanze ndetse nta n'igitaramo aheruka gukora, gusa amakuru atugeraho avuga ko hari indirimbo nshya ari gutunganya bucece. 

9. Bright Karyango

Image result for Bright Karyango amakuru

Ni umuraperi wamenyekaniye mu ndirimbo 'Rubasha' ndetse inamuhesha igikombe cya Groove Award Rwanda muri 2013 nk'indirimbo nziza ya Hiphop. Imyaka ibaye itatu Karyango atagaragara mu muziki ndetse nta n'igitaramo ushobora kumubonamo. Bamwe mu nshuti ze iyo ubabajije amakuru y’uyu muraperi bakubwira ko nta makuru ye bazi, abandi bakavuga ko aho ari bahazi ariko ko batahatangaza ku mpamvu zabo z'umutekano.

10. Gogo

Image result for Gogo amakuru

Mahoro Gloria ni umukobwa wabaye umuhanzi mwiza ukizamuka mu irushanwa Groove Awards Rwanda muri 2013, kuva icyo gihe atangira gukundwa cyane. Kuva mu mpera z'umwaka ushize kugeza uyu munsi, ntabwo ari kugaragara mu muziki dore ko aheruka kwigaragaza ubwo yashyiraga hanze amashusho y'indirimbo yise 'Akira'

11. Ari tayari

Image result for Aritayari amakuru

Ubusanzwe yitwa Nsaguye Amiel akaba abarizwa mu itorero rya ADEPR yagiyemo avuye muri Patmos of Faith Church yakiriyemo agakiza. Nyuma yo gukorana indirimbo na Theo Bosebabireba bakayita Tabara ndetse igakundwa na benshi, kugeza ubu Ari Tayari ntari kugaragara mu muziki. Ibitaramo byo byabaye amateka kuri we dore ko aheruka igitaramo yakoze muri 2014 ubwo yamurikaga album ye nshya. 

12. Musabe Dieudonne

Image result for Musabe Dieudonne amakuru

Uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo yise; 'Network', 'Visa' n'izindi, ni umwe mu bahanzi ba Gospel bamaze igihe bacecetse, gusa we akaba yari ahugiye mu masomo ya kaminuza dore ko yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu minsi micye ishize. Kuri ubu aratangaza ko agiye kuboneka cyane mu muziki we. 

13. Dominic Ashimwe

Image result for Dominic Nic amakuru

Ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Mu mpera z'umwaka ushize ni bwo Dominic Ashimwe yakoze igitaramo gikomeye cyabereye kuri New Life Bible Church Kicukiro, kuva icyo gihe umwaka uri hafi gushira atumvikana mu muziki dore ko nta ndirimbo nshya arongera gukora cyangwa igitaramo nk'uko yabiteganyaga aho yifuzaga kuzenguruka ibigo by'amashuri, gusa amakuru atugeraho avuga ko hari indirimbo nshya yaba ari hafi gusohora. 

14. Bahati Steven

Image result for Bahati Steven amakuru

Ni umuhanzi ubarizwa mu itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa karindwi, akaba yaramenyekanye cyane nyuma yo gukorana indirimbo na King James, indirimbo bise 'Irashoboye'. Mu mwaka wa 2014 ni bwo Bahati Steven aheruka gukora igitaramo, igitaramo cyabereye mu ihema rya Petit Stade. Kuva icyo gihe, uyu mugabo yahise atangira kugenda biguru ntege mu muziki by'akarusho akaba acecetse cyane dore ko usibye kuba atari gukora, nta n'amakuru ye wabona mu buryo bworoshye. 

15. Mama Paccy

Image result for Mama Paccy amakuru

Bambuzimpamvu Anastasie uzwi nka Mama Paccy ni umwe mu bahanzikazi bashyize imbaraga nyinshi mu muziki mu myaka itatu ishize, gusa kugeza ubu hashize umwaka atumvikana dore ko nta ndirimbo nshya aheruka ndetse umwaka ukaba wihiritse nta gitaramo akoze. Ni mu gihe umwaka ushize yakoze cyane ndetse akaba yari mu bahataniraga igihembo cy'umuhanzikazi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2016. 

17. Frere Manu

Image result for Frere manu amakuru

Nkurunziza Emmanuel ni umuhanzi ubarizwa i Rubavu ndetse mu buzima busanzwe akaba ari n'umunyamakuru. Buri mwaka yagiraga gahunda ihoraho y'ibitaramo yise Wokovu Celebration, gusa kugeza ubu umwaka urihiritse iki gitaramo kidakozwe ndetse nta n'amakuru yuko wenda yakora iki gitaramo mu mpera z'uyu mwaka ukongeraho no kuba nta ndirimbo nshya uyu musore yigeze akora. Ibi bikaba bimushyira ku rutonde rw'abahanzi ba Gospel bamaze umwaka bacecetse. 

18. Papa Emile 

Image result for Papa Emile amakuru

Emile Nzeyimana uzwi nka Papa Emile ni umuhanzi wubatse izina mu ndirimbo ye 'Mbayeho'. Ntabwo amaze umwaka umwe acecetse ahubwo we amaze hafi imyaka itatu, kuri ubu akaba ahugiye cyane mu gutunganya ibihangano by'abandi bahanzi, gusa na none avuga ko umuziki atigeze awureka. 

19. Gaga Grace

Image result for Gaga Grace amakuru

Uwambaje Marie Grace ni umukobwa ufite ijwi ryiza akaba abarizwa mu itorero rya Zion Temple yagiyemo nyuma yo kuba muri ADEPR. Gaga Grace aheruka kumvikana mu muziki muri 2016 ubwo yashyiraga hanze amashusho y'indirimbo ye yise 'Nyurwa'. Gaga Grace ni umwe mu bahanzi bamaze umwaka bacecetse, gusa hari amakuru avuga ko ahugiye mu gutunganya album ye nshya. 

20. Dr. Albert Ndikumana

Image result for Dr Albert Ndikumana inyarwanda

Ni umugabo ufatanya umuziki n'umwuga wo kuvura abantu. Akora umuziki mu njyana ya Rock, akaba akunzwe mu ndirimbo; 'Hozana','Turidegembya' n'izindi. Umwaka urihiritse uyu muhanzi acecetse, gusa akaba aherutse gukora ubukwe, bivuze ko ari bwo bwatumye atabasha gukora umuziki nk'uko yari asanzwe awukora. 

21. Mahoro Isaac

Image result for Mahoro Isaac inyarwanda

Mahoro Isaac ni umugabo ubarizwa mu itorero ry'Abadivantisite b'Umunsi wa Karindwi. Mu mpera z'umwaka ushize ni bwo yamuritse album ye nshya y'amashusho, kugeza ubu aracecetse dore ko nta kindi gitaramo yakoze, akaba atari kugaragara yaba mu bitaramo bya bagenzi be ndetse akaba nta ndirimbo nshya arongera gukora. 

22. Padiri Uwimana

Image result for Padiri Uwimana amakuru

Umuraperi Padiri Uwimana Jean Francois ubarizwa muri Kiliziya Gatorika, Diyoseze ya Nyundo amaze imyaka irenga ibiri nta gihangano gishya ashyira hanze ndetse nta n'igitaramo cye bwite akoze, mu gihe umuziki we ukunzwe cyane n'urubyiruko rwa Kiliziya Gatorika. Padiri Uwimana yamamaye cyane mu ndirimbo ye yise 'Gusenga' iri mu njyana ya Hiphop.

23. Safari Peter

Image result for Safari Peter inyarwanda

Ni umusore watangiye kera umuziki aza kuwuhagarika mu gihe kingana n'imyaka itatu bitewe n'ishuri ndetse n'akazi yaje kubona. Nyuma yo gutangariza Inyarwanda.com ko kureka umuziki ntaho bitaniye no kubura ubuzima, agashimangira ko agarutse mu muziki n'umutima we wose, Safari Peter amaze umwaka acecetse dore ko nta ndirimbo nshya arongera gukora ukongeraho no kuba nta gitaramo cye bwite arakora. 

24. Goreth Uzamukunda

Image result for Goreth Uzamukunda inyarwanda

Ni umuhanzikazi bakunze kwita Mama Gospel akaba yaramenyekanye mu ndirimbo; Dorcas, Mwokozi, Ishyamba, Singitinya izwi nka 'Ni Yesu ufite urufunguzo' n'izindi, gusa akaba amaze umwaka acecetse. Kuri ubu ari kubarizwa muri Tanzania nyuma yo kurushingana na Producer Kabano George. 

25. Ariella

Image result for Umuraperi Ariella inyarwanda

Icyitegetse Jeannette ariwe Ariella ni we mukobwa wa mbere hano mu Rwanda watangiye kuririmbira Imana mu njyana ya Hiphop. Nyuma yo kwigaragaza muri 2014 no muri 2015 agakundwa cyane, yaje kuburirwa irengero by'umwihariko umwaka urihiritse atagaragara, gusa hari amakuru avuga ko ashobora kuba yarashatse umugabo, akaba ari yo ntandaro yo kugenda biguru ntege mu muziki we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND