Nyuma y’abahanzi nyarwanda batari bacye bavuga ko basengera muri ADEPR aho twavugamo nka Jay Polly, Bruce Melody, Mani Martin, Gabiro Guitar, Allioni n’abandi, kuri ubu abantu bazwi na benshi hano mu Rwanda bari kubatizwa ku bwinshi. Mu bamaze kubatizwa tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru, bavuga ko bakiriye Yesu Kristo nk’Umukiza wabo.
Anita Pendo
Tariki 25 Ukuboza 2015 ari kuri Noheli ni bwo Anita Pendo yabatijwe na Prophet Ruzindana Prince uyobora itorero Jesus is coming. Anita Pendo ni umunyamakuru, umushyushyarugamba (Mc) ndetse akavangavanga n’imiziki(Dj). Nyuma yo kubatizwa, Anita Pendo yaje guhabwa inshingano zo kuba umudiyakoni ndetse ashingwa itangazamakuru muri Jesus is coming church.
Anita Pendo ubwo yabatizwaga mu mazi menshi
Liza Kamikazi
Umuhanzikazi Liza Kamikazi wamenyekanye mu muziki nyarwanda kuva mu mwaka wa 2008, tariki 3 Kanama 2016 ni bwo yabatijwe na Rev Dr Mugisha Charles umushumba mukuru w’itorero New Life Bible church ku isi. Nyuma yo kubatizwa, Liza Kamikazi yagize ati: “Nahisemo gukurikira Yesu, nta gusubira inyuma, nta gusubira inyuma” Abantu basengana na we bavuga ko Liza yahindutse cyane, akaba asigaye ari umukristo ukunda kuba cyane imbere y'Imana ndetse akaba ari umwe mu bakunda gusenga biyirije ubusa.
Liza Kamikazi ku munsi w'umubatizo we
Miss Lynka Akacu
Miss Lynka Akacu ni umukobwa wegukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, icyo gihe yari afite imyaka 18 y’amavuko. Nyuma y’imyaka ibiri abaye igisonga cya kabiri cya nyampinga w’u Rwanda Lynka Akacu ku myaka 20 ye y’amavuko yabatijwe mu mazi menshi tariki 12 Werurwe 2017, abatirizwa muri New Life Bible church.
Miss Lynka ubwo yabatizwaga
Kanyombya
Kuri pasika iheruka tariki 16 Mata 2017, ni bwo Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya yateye ikirenge mu cya Yesu Kristo abatizwa mu mazi menshi ndetse akaba yarabatirijwe hamwe n'umugore we. Kanyombya yabatirijwe mu itorero Rehoboth Pentecostal church mu Rwanda, abatizwa na Bishop Mugisha Gerald. Kuri ubu avuga ko agikomeje gusetsa abantu no gukina filime by’umwihariko akaba agiye kugaragara muri filime azakinamo ari Yesu/Yezu.
Kanyombya na we yabatijwe mu mazi menshi
Miss Fiona Mutoni
Mutoni Fiona ni umukobwa wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2015. Mutoni Fiona yabatijwe nyuma yo kubwirizwa na Amanda Fung umugore wa Kavutse Olivier. Tariki 23 Mata 2017 ni bwo Miss Mutoni Fiona Naringwa yabatijwe mu mazi menshi, abatirizwa mu itorero Christian Life Assembly (CLA).
Miss Mutoni Fiona na we yabatijwe mu mazi menshi
Cobra washinze akabyiniro ka Cadillac
Inkuru yo kubatizwa kwa Cobra (Eugene Habimana) washinze akabyiniro ka Cadillac na Mama Africa restaurant, yamenyekanye tariki 29 Werurwe 2017. Cobra yabatijwe mu mazi menshi na Apotre Paul Gitwaza wamwibije inshuro 7 muri Yorodani, abatirizwa mu gihugu cya Israel muri Yorodani Yesu na we yabatirijwemo.
Cobra yabatijwe na Gitwaza
The Pink
Tariki 14 Mata 2017 ni bwo Uwineza Clarisse uzwi nka The Pink yabatijwe mu mazi menshi, abatirizwa mu itorero Restoration church ry'i Masoro. Uyu muraperikazi wahoze akora umuziki usanzwe nyuma yo gukizwa akinjira mu muziki wa Gospel, yadutangarije ko yakiriye agakiza muri 2010, gusa ngo kuko atari yakabatijwe mu mazi menshi, yumvaga hari ikintu abura ngo abe umukristo wuzuye.
Umuraperikazi Pink acubizwa mu mazi menshi
The Pink na Vava (Valentine) wamufashije mu rugendo rwo kwegera Imana kugeza afashe icyemezo cyo kubatizwa, hano bari barimo gushima Imana nyuma yo kubatizwa
Rasta Jean Marie
Tariki 30 Mata 2017 ni bwo Nsanzubukire Jean Marie uzwi nka RASTA yahamirije mu rusengero rwa Vivante Kimihurura ko yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we ndetse nyuma y’amasaha macye ahita abatizwa mu mazi menshi na Rev Pastor Gataha Straton, abatirizwa muri pisine yo kwa Rubangura i Kimihurura. Ku munsi wo kubatizwa kwe, yatanze ubuhamya avuga uko yapfuye akazuka. Nyuma yo kubatizwa yatangarije Inyarwanda ko agiye kuba umu Rasta wa Yesu.
Rasta Jean Marie ubwo yabatizwaga
Ben Abayisenga
Ben Abayisenga ni umunyamakuru wamamaye mu kiganiro cy’imyidagaduro kuri radiyo Musanze. Tariki 6 Gicurasi 2017 ni bwo yabatirijwe mu itorero rya ADEPR, atera iyo ntambwe kugira ngo avuke bushya ndetse akurikire inzira Yesu Kirisitu yanyuzemo ubwo yabatizwaga mu mazi menshi na Yohana Umubatiza.
Umunyamakuru Ben Abayisenga ubwo yabatizwaga mu mazi menshi
Stone Papalazzi (Twizerimana Faustin)
Twizerimana Fils Faustin ni yo mazina ye yiswe n'ababyeyi, gusa azwi cyane ku izina rya Stone Papalazzi mu gisata cy'imyidagaduro. Uyu musore watangije urubuga Ibyamamare, aherutse kubatizwa mu mazi menshi. Kuri Pasika y’uyu mwaka wa 2017 ni bwo Stone Papalazzi yabatijwe mu mazi menshi abatizwa na Pastor Gatete Alfred uyobora itorero Elimu Community church rikorera i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
Stone Papalazzi na we yarabatijwe ubu ni umukristo muri Elimu Community church
NPC (Niwe Paulin Camarade)
Umuhanzi Niwe Paulin Camarade uzwi nka NPC wamenyekanye aririmba Injyana ya Hip hop mu Rwanda yari yarise injyana nsazi, mu Ugushyingo ni bwo yakiriye agakiza abatizwa no mu mazi menshi. Mu ntangiriro za 2017 ni bwo yatangiye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Mu buhamya bwe, yavuze ko yakijijwe byinshi byari bimubase birimo kurara mu kabari anywa inzoga, kubeshya ndetse n’ubusambanyi. Yunzemo ko Imana yamugendereye cyane akabireka, ubu akaba asigaye yita cyane mu gusenga Imana ye kugira ngo irusheho kumuhindura icyaremwe gishya.
NPC yarabatijwe ariko abigira ibanga, ubu asigaye akora umuziki wa Gospel
Hari abandi batangaje ko bakijijwe ariko ntibabatizwa mu mazi menshi
Nyuma y’uru rutonde hari abandi bantu b’ibyamamare mu Rwanda batangaje ko bakiriye agakiza ariko bakaba batari babatizwa mu mazi menshi, muri bo hari: umuhanzi akaba n’umunyamakuru Lil Pac usengera muri Successful Christian Ministries, Bahati (Just Family) wakiriye agakiza mu itorero Redeemed Gospel rikuriwe na Bishop Rugagi na Young Grace usengera muri Zeal Gospel church, itorero rikuriwe na Prophet Sultan wamenyekanye cyane kubwo guhanurira abantu yabaciye amafaranga aho abashyitsi ari ibihumbi 20 naho abasangwa akabaca ibihumbi 10.
Young Grace avuga ko yavuye mu idini ya Islam ubu akaba ari umukristo usengera kwa Prophet Sultan
Habiyambere Jean Baptiste ariwe Bahati watanze ubuhamya akavuga ukuntu yajyaga ajya mu bapfumu ashakisha kwamamara mu muziki,aherutse gutanga ubuhamya buvuguruza ubwo yatangiye mu rusengero rwa Bishop Rugagi ubwo yakizwaga,avuga ko ubuhamya bwa mbere butari ukuri, bituma abatari bacye bashidikanya ku gukizwa kwe. Uyu musore wari wahagaritse kuririmba umuziki wa Secular agatangira kuririmba Gospel, nyuma yo kuvuguruza ubuhamya bwe, yahise yongera gusubukura muziki wa secular, ubu ni yo akora.
Hano yari mu rusengero rwa Redeemed Gospel atanga ubuhamya bw'uko yajyaga mu bapfumu
Bahati yari yakirijwe kwa Bishop Rugagi atanga ubuhamya bw'uko yajyaga mu bapfumu nyuma arabuvuguruza avuga ko yari yabigiyemo inama na Rugagi
TANGA IGITECYEREZO