RFL
Kigali

TOP 15: Ibintu bimbabaza nabonye mu matorero amwe n’amwe ya hano mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/02/2017 22:59
13


Bakunzi basomyi ba InyaRwanda.com ndabasuhuje mugire amahoro. Ku bakunzi bacu b’abakristo namwe ndabasuhuje Yesu Kristo ashimwe. Muri iyi nkuru nifuje kubasangiza ibintu 15 bimbabaza nabonye mu matorero n’amadini ya hano mu Rwanda kandi nkeka atari na njye gusa bibabaza.



Kwandika iyi nkuru mbikoze kugira ngo abiyizi ko bakora bimwe mu byo ngiye kuvuga ko babihindura niba babona ari ngombwa, gusa ibi byose ngiye kuvuga muri iyi nkuru si icyaha ariko mbona harimo ibikorwa biturutse ku burangare bw'abashumba no kudaha ibintu agaciro ndetse harimo n'ibyo mbonamo bisa n’icyaha kandi Bibiliya idusaba kwirinda icyaha n'igisa nka cyo. Ikindi ibi ngiye kuvuga mbona bitagaragara neza muri rusange ndetse bishobora kugira abo bidashimisha bitanubaka nk’uko nanjye byambayeho.

Njyewe Ndayishimiye Gideon (Mupende), hari n'abanzi nka Tman naryo burya ni iryanjye, ni izina risobanuye ikintu gikomeye kuri njye. Nk'umuntu umaze kugera mu matorero menshi ya hano mu Rwanda, ibi mugiye gusoma si ibihuha ni ibyo niboneye ndetse hari na bamwe mu bakristo mbona duhuje ariko bakaryumaho ku mpamvu z'umutekano wabo. Bashumba musoma iyi nkuru ntimumfate nabi murabizi ko mbubaha kandi ko mbakunda, ariko ibi mbikoze ngambiriye ko hagira byinshi bihinduka mu itorero ryawe.

Imana yatanze impano nyinshi, itangazamakuru ni uburyo nanjye nahawe n’Imana bwo kuvuga izina rya Yesu no gutera ingabo mu bitugu uwo duhuje uwo mugambi wo kuvugira Yesu, kandi nizera ko nitutagwa isari tuzasarura tugahabwa ingororano zacu tugeze mu ijuru. Ibi binyibukije umuraperi umwe twaganiriye ambwira ko iyo arimo kurapa aba yumva yuzuye Umwuka Wera, nanjye rero ubu ndi ku gatuti nahawe, reka ngusabe umpe umwanya nkuganirize ibi bintu 15 mbona byakosorwa mu itorero rya we.

Dore ibintu 15 nabonye mu matorero anyuranye bikambabaza ndetse mpora nsaba ko habaho impinduka

1.Kwaka abakristo amaturo ku gahato benshi bakayatanga bagononwa:

Ushobora kuvuga ko ibi atari ukuri ariko hari amatorero bibamo, ugasanga Pasiteri ashyize itegeko ku bakristo akabasaba gutura bose, agakora ibyo, akoresheje amagambo avuganye akarimi keza, akakugaragariza ko ugomba kugira icyo uha Imana kabone n'ubwo wajya mu mwenda, akirengagiza ko Ijambo ry'Imana ridusaba kutanga buri wese uko yifite. Na we ibaze ahantu baturisha nk’inshuro hafi 7 mu iteraniro rimwe ku munsi umwe kandi muri buri cyiciro umukristo wese akaba agomba kugaragaraza uruhare rwe.

Ikindi ni uko buri mukristo aba yizezwa ibitangaza bikomeye igihe cyose atanze ituro rifatika, ibyo bizezwa hakaba harimo kujya muri Amerika, gukira inyatsi, guhabwa urubyaro n’ibindi. Hari abagurisha abakristo amabuye n'amavuta bavanye muri Israel, hari abasaba abakristo gutanga amafaranga kugira ngo babone umugisha n'ibindi bisabwa ku itegeko rya pasiteri atari ubushake bw'umukristo na cyane ko baba babwiwe ko utari butange ituro muri ako kanya, imivumo y'ikuzimu yose izajya iwe. Ibi mbona ari ugutera ubwoba abakristo. Ku bijyanye no kwaka abantu amaturo ku gahato navuga byinshi, na we ibaze ahantu ujya pasiteri akabwira abakristo ko gutura ibiceri ari icyaha kuko ngo bisakuriza Imana.

Nanjye nemera ko gutura ari byiza ndetse bizana umugisha, nk’umukristo uba ugomba kwitwaza ituro igihe ugiye mu nzu y’Imana ariko kandi twibuke ko Bibiliya ivuga ko umuntu akwiye kujya atanga bimuvuye ku mutima, akabikora atagononwa kuko ari bwo azagororerwa. Iyo rero pasiteri abihatiye abakristo ku nyungu zindi aba agamije, mbona nta mugisha abakristo babikuramo. Ikindi njye mbona ni uko kubahatira gutura atari impuhwe z’umurimo w’Imana ahubwo ari inyota y’amafaranga pasiteri aba afite.

Hari aho nagiye ku Kimisagara, abakristo bose bategekwa gutura, umwana w’umukobwa umwe yanga gukorwa n’isoni n'uko atura bombo igura 10Frw, Pasiteri ntiyabyishimira ashaka kumusebya mu ruhame nyuma arisubira amusaba kuzazana ituro ubutaha. Ibi iyo bigeze ku mafaranga y’inyubako ho biba ibindi kuko na n'ubu hari itorero rimwe na mwe nkeka ko muzi aho abakristo batari bacye bari mu makimbirane mu miryango yabo yakuruwe n’imyenda batewe n’amafaranga y'inyubako bitangishijwe ku gitugu cy’abapasiteri dore ko hari umubare w'amafaranga buri mukristo yari ategetswe gutanga.

2.Gukora mu ntoki buri mukristo wese utanze ituro no gutanga ifishi yandikwaho amaturo:

Iyi ngingo irenda gusa nk’iyo nahereyeho ariko biratandukanye. Hano ho usanga nta gahato kabaho mu kwaka abakristo amaturo ahubwo icyo pasiteri akora ni ugushyiraho gahunda yo kujya akora mu ntoki buri mukristo wese uje gutura akababwira ko ari muri gahunda yo kubahesha umugisha. Niba ikigamijwe ari ugusabira umukristo umugisha, aha ndabyemera ariko njye si ko nabibonye henshi aho nagiye kuko nasanze ari iturufu yo kugira ngo pasiteri amenye neza abakristo batuye uwo munsi bityo bimufashe kunyuzamo ijisho ku badatura. Ku rundi ruhande mbona ku bakristo hari aho byamera nko kwifotoza, bagatura bitabarimo nta mutima ukunze bafite ahubwo ari ukugira ngo pasiteri ababone ko batuye. Aha naho nta mugisha umukristo yabona.

Bibiliya iravuga ngo n’utanga, ukuboko kw'ibumoso ntikukamenye icyo ukw’iburyo kwatanze, ariko hari amatorero ndetse ni na menshi usanga bafite gahunda yo gutanga amafishi yo kwandikaho icyacumi buri wese atanga ku kwezi ndetse izi fishi ni zo abapasiteri bamwe bagenderaho bazamura mu ntera abakristo. Ibi ndabihuza n’abakora amarushanwa mu gutura, ugasanga umukristo atanze ituro agamije ko itorero rye riza imbere mu yandi agize Paruwasi yabo kugira ngo bazegukane igikombe. Ku ruhande rwanjye mbona ibi nabyo atari byiza, ababikora nabasaba kubihindura, gusa simbibategetse.

3.Kutagira amatsinda y’abaririmbyi (Korali):

Bibiliya idusaba kujya turirimba Zaburi n’ibindi bihimbano bishya by’Umwuka, birambabaza iyo ngeze mu nsengero zimwe na zimwe mu Rwanda, nkarinda ntaha nta mwanya ubayeho wo kuririmbira Imana. Ese amatorero atagira abaririmbyi ntanagire gahunda yihariye yo kuramya Imana, buriya biterwa n’iki ? Hari abavuga ko kwakira abaririmbyi bitwara umwanya munini kandi baba bagomba gucunguza uburyo umwete, ariko nsanga atari yo mpamvu ahubwo akenshi biterwa no kwihutisha amasaha bagambiriye kwikorera Business yabo bakirengagiza ko kuririmba ari ikintu kiruhura imitima ya benshi ndetse ni kimwe mu bikorwa bizabaho mu ijuru. Ikindi Bibiliya iravuga ngo niba wishimye, ririmba, ibi birambabaza iyo mbona hari abatagira gahunda yo kuririmbira Imana.

Ariko ubwo uzi kujya mu rusengero, wagerayo mukinjira mu mwanya wo kwakira abaririmbyi (amakorali)?, ubwo se uzi iyo bakoze nk’agashya bakakira umuhanzi ku giti cye?. Ese wari uzi ko hari bantu bataza mu rusengero rwawe kubera nta baririmbyi ugira? Ntubacire urubanza ni amahitamo yabo ndetse nanjye ntuncire urubanza ni inama ndi kuguha. Ese wari uzi ko iyo ufite abaririmbyi bafite amavuta (ibihimbano byiza byomora biherekejwe n’amajwi meza), mu materaniro haba hari ibihe byiza byo gusabana n'Imana mu buryo budasanzwe! Njye uvuga ibi nakuriye muri korali, ibi mvuga ndabizi, ikindi nagiye mu matorero menshi, nzi uburyo ari uburyohe kuramya Imana hamwe n'abaririmbyi. Hano mu Rwanda hari amatorero akomeye atagira amakorali, ibi birambabaza cyane ndetse iyo nahateraniye, rwose mba numva hari ikibura muri njye, ese ubundi habura iki? Ni umwanya muto? Oya pe.

Niba umwanya ari ikibazo, kuki batashyiraho gahunda yo kujya bakira korali imwe kabone n’iyo yaririmba indirimbo imwe ku Cyumweru, ubundi indi korali bakazayakira ku kindi cyumweru!. Yego abakristo bose ntibaba abaririmbyi, ariko ni ikibazo gikomeye kubona ufite itorero rikomeye nta korali ugira usibye gusa ‘worship team’ y’abantu nka 15 nabo baririmba indirimbo z’abandi ndetse na bo bakabikora ubona atari ibintu byabo. Nonese ubwo ibyo bita ibihimbano by’Umwuka ntiwumva ko ari uguhimba nyine iby’Umwuka? Ariko reka nkubaze wowe Pasiteri n'undi urimo gusoma iyi nkuru, ubwo uzi ko abaririmbyi bafasha abakristo kumva biruseho inyigisho pasiteri aba yababwirije zikarushaho kubakomeza mu buryo bw’Umwuka?. Kuki se abaririmbyi bahezwa? Ushobora kumbwira ko wowe abo ufite bakunaniye ukaba utazi ibyo baririmba, abandi akaba ari inzererezi, ibyo ndabyumva ari ko na we ubifitemo uruhare kuko umwana apfira mu iterura.

4.Kutigisha abakristo kuri gahunda z’ubuzima, ubukungu n’izindi gahunda za Leta

Henshi uzajya mu matorero ya hano mu Rwanda, uzasanga bavuga kuri gahunda z’itorero no ku nyigisho mu nsanganyamatsiko zitandukanye ariko ni hacye uzasanga itorero runaka ryigisha abakristo kuri gahunda za Leta zirimo iz’ubuzima, uko batera imbere mu mishinga yabo, kubasaba kubaha no kwitabira gahunda za Leta n’ibindi byabafasha mu buzima busanzwe. Hari aho uzajya usange, abakristo babayeho mu muzima bubi bivuye ku kudahugurwa na pasiteri, uzasanga hari abakristo batagira ubwisungane mu kwivuza, uzasanga hari abakristo batagira akarima k’igikoni, hari aho uzasanga abakristo bahorana umwanda,..

Uzasanga hari abakristo babyara indahekana bakananirwa kurera abo babyaye, ubwo bamwe mu bana babo bakajya ku mihanda, hari aho uzasanga abakristo bakwepa imisoro, hari aho uzasanga abakristo bafite abana bataye amashuri ahubwo birirwa mu byumba by’amasengesho kandi bari kumwe n'ababyeyi babo,.. Kwigisha abakristo ijambo ry’Imana ni byiza ariko rero twibuke ko Roho nzima itura mu mubiri muzima. Ibi mbibonye ku matorero menshi kandi ahanini biterwa n’abapasiteri baba batabiganirije abakristo babo ngo babahugure kandi burya umukristo ni umwana mwiza icyo yabwirwa cyose na pasiteri aragikora.

5.Kudaharanira ko benshi bakira agakiza ahubwo ukerekana ko uri igitangaza mu gukora ibitangaza

Mu matorero atari macye uzajyamo hano mu Rwanda cyane cyane ay'inzaduka uzasanga hari abapasiteri bahamagarira abantu kujya kureba ibitangaza aho kubakundisha Yesu no kumukomeraho. Mu nyigisho zabo usanga baba bivugira ku bitangaza gusa isaha yose ikarinda ishira akubwira ubuhanuzi bw’uko abakristo be mwese mugiye kujya i Burayi no muri Amerika, abasore n’inkumi bo bakabwirwa ko babonye abakunzi b’abazungu, ubwo za Haleluya nyinshi zigaterwa. Sindwanya ibitangaza n’ubuhanuzi ndabyemera 100%, nemera ko Imana ivuga ndetse ko ibitangaza bigikorwa mu izina rya Yesu, ariko se kuki ubwiriza ukarinda usoza, ejo n’ejo bundi udahamagariye abantu kuza kuri Kristo?

Kuki se hari abavuga ko ari bo bakora ibitangaza bagakiza n’indwara zananiye abaganga hakaba hari n’abashyiraho ibiciro kugira ngo abantu babone igitangaza n'ubuhanuzi, ni bo bakora ibitangaza cyangwa ahubwo nagira ngo bakoreshwa na Yesu? Nkiri kuvuga ku bitangaza, reka mvuge ku bapasiteri basengera abantu babakubita hasi kugira ngo nyine berekane ko ari imbaraga zidasanzwe ziri kubakoresha. Ese ibi byo byaturutse he? Harya Yesu ko ari we cyitegererezo cyacu, na we yasengeraga abantu abakubita hasi? Nemera ko ushobora kuzura Umwuka ukaba wagwa hasi, ariko kuki bimaze kuba akamenyero aho abapasiteri bashyira imbaraga nyinshi mu gusengera abantu babakubita hasi? Ibi sinabyita icyaha ariko mbona ari amafuti.

6.Ubumwe bucye hafi ya ntabwo mu bashumba bakuru b’amatorero:

Reka mvuge ku bumwe bucye mbona hagati y’abayobozi bakuru b’amatorero ya hano mu Rwanda cyane cyane amatorero akomeye cyangwa afite abayoboke benshi. Inshuro zose nagiye muri izi nsengero zikomeye, biragoye kugira ngo ubone, umushumba w’itorero runaka rikomeye yaje gusura irindi rikomeye. Ushobora kwibaza uti ese biterwa n’iki? Mbona nta yindi mpamvu ni uguhangana no kutemerana no kudasenyera umugozi umwe ngo bamenye ko n'ubwo bayoboye amadini anyuranye ariko bahuriye mu itorero rya Yesu Kristo.

Uzi ukuntu byaba ari umunezero udasanzwe, mugiye musurana, abakristo banyu bagasurana, amakorali yanyu agasurana mu materaniro? Bacye nabonye babikora biba ari byiza cyane byongera ubusabane hagati y'abakristo bakaryoherwa n'umunyenga uri muri Yesu. Muri Zaburi 133: 1-2 Hagira hati “Dorere, erega ni byiza ni iby'igikundiro,ko abavandimwe baturana bahuje! Bimeze nk'amavuta y'igiciro cyinshi yasutswe ku mutwe,agatembera mu bwanwa,bwa Aroni,agatembera ku misozo y'imyenda ye."

7.Kurobanura ku butoni ku mahame y’itorero no mu guhabwa inshingano (Kudafata kimwe abo mu cyaro n’abo mu mijyi)

Ubwo ndabizi uravuze ngo ibi ntibishoboka!. Ibi biriho rwose mu matorero macye ariko nabyo byarambabaje. Mu cyaro uzasanga abakristo babwirwa ko hari ibyo bakwiye kwirinda gukora, hagira ubirengaho agahagarikwa, nyamara wajya mu mujyi wa Kigali ku cyicaro gikuru cy’iryo torero ugasanga ho biremewe nta kibazo. Hari itorero nzi, aho abakristo bo mu cyaro batemerewe gukora neza imisatsi yabo no kwirimbisha, nyamara i Kigali, ugasanga biremewe by’akarusho umugore wa pasiteri mukuru ugasanga ni umwe mu bakoresha neza imisatsi. Urundi rugero hari abakristo bahabwa imyanya y’icyubahiro mu buyobozi kubera ari abakire, ugasanga umuherwe runaka kabone n'ubwo nta buhamya bwiza afite, yagizwe umudiyakoni ndetse ejo ukumva ngo yagizwe pasiteri w’icyubahiro. Ese bashumba twubaha, mureke mbabaze, ibi koko birakwiye?

8.Kutiyegereza abashyitsi ngo basobanurirwe gahunda z’itorero:

Mu matorero anyuranye usanga nta gahunda bafite yo kwakira abashyitsi n’iyo babikoze ubona atari ibintu bahaye agaciro, mu gihe umushyitsi ari umugisha dore ko Bibiliya itwereka abakiriye abashyitsi bakakira abamalayika batari bazi ko bakiriye abanyacyubahiro. Ni hacye uzajya ugasanga bafite gahunda yo gusobanurira abashyitsi gahunda z’itorero no kubiyegereza muri rusange.

Ibaze kujya ahantu ukumva umushumba aravuze ngo 'Twakiriye abashyitsi, aho bari ni bamanike ibiganza', nyuma bamanika ibiganza, akababwira ko bahawe ikaze, bikarangirira aho, atabahaye akanya ngo bavuge aho baturutse n'ikibagenza ntanababwire uwo baza kubaza gahunda z'itorero n'ibindi. Ubwo ndabizi ugiye kumbwira ikibazo cy'amasaha, oya pe ibyo simbyemeye, ubwo se ushatse kuvuga ko abashyitsi 10 baba bagusuye cyangwa barengaho, wabura iminota micye yo kubaha ikaze no gusuhuza itorero.? 

Leta y’u Rwanda ihora idushishikariza kwakirana yombi abatugana, gusa birambabaza iyo mbona mu matorero iyi gahunda batari bayigira nk’iyabo kandi ari ho yagahereye. Ubwo se na byo tuvuge ko ari umwanya uba muto? Oya iyo ni indwara kandi ikwiye gukira. Erega mushobora no kwandika amatangazo ku mpapuro mugashyiraho gahunda zanyu mukaziha abashyitsi, mukaba mwanashyiraho umudiyakoni uzajya abitaho, si ngombwa ko pasiteri abyishyira ku mutwe!.Ibyo se na byo byarabananiye?

9.Kudasura abakristo ngo ubiyegereze umenye n’ibibazo bafite:

Ni abapasiteri bacye usanga basura abakristo babo, n’ababikoze usanga hazamo ironda n'ivangura. Ni ukuvuga pasiteri agatoranya abo asura, akaba afite lisiti y’abo adashobora gusura. Njyewe umushumba mufata nk’umubyeyi, aho aba agomba kureberera umukristo nk'uko umubyeyi areberera umwana we. Umushumba aba agomba kumenya uko intama ayoboye zibayeho, ibibazo zifite, ibyifuzo, akaba yahera n’aho azisengera ku Mana. Ubwo se abatabikora tubite abashumba? Kereka nongeyeho gito. Hari n'aho batagira gahunda yo guhura n'umushumba ku mukristo wese wabyifuza.

Yesu yigeze atanga urugero rw’umushumba wasize intama 99 ajya gushaka imwe yazimiye, ubwo se uwo mugani nta somo wadusigira.? Ikindi ni uko na we (Yesu) yajyaga afata umwanya akajya gusura abantu b’inshuti ze aho yasuye Lazaro na bashiki be Mariya na Marita ndetse mu bo yasuye batari baziranye kandi batari bakijijwe twavugamo Zakayo, aho yamusuye ndetse uwo munsi Zakayo akakira agakiza. Kuki se wowe pasiteri uzumva ko uzajya usura gusa abakire basengera iwawe, abadiyakoni bawe n’abandi ubona ko bakuze mu gakiza!. N'uriya mukene ni uwawe kandi uzamubazwa, musure, umuhumurize, umwiteho nk'umwana wawe.

10.Kuba nta wundi muntu wabwiriza igihe cyose umushumba mukuru ahari:

Hari amatorero nagiyemo ndetse ya hano i Kigali nsanga ni ikizira kuba hagira undi mukristo ubwiriza igihe cyose pasiteri mukuru ahari. Ndabyemera umushumba mukuru ni umuntu ukomeye ariko nkibaza buriya we ntajya agira n’amatsiko yo kumenya uko biba byifashe iyo adahari? Kuki se atakwishimira kubona abana be (abakristo) barimo gukura no gutera imbere mu kugabura ibyejejwe by’Imana. Mbona abashumba bakuru bakwiye kujya bareka impano ziri mu bandi na zo zigakora. Iri shavu ndisangiye n'umusore umwe wigeze kumbwira uburyo ashengurwa no kuba urubyiruko rutizerwa ngo ruhabwe agatuti.

11.Kudashyiraho gahunda yo kuganira ijambo ry’Imana (Bible Study):

Akenshi mu nsengero usanga habaho gahunda yo kwakira umubwiriza mu gihe cy’amateraniro aho akoresha umwanya yahawe nta wundi muntu wemerewe kuvuga cyangwa kumubaza ikibazo ahubwo akagabura ibyo yahawe n’Imana kugeza ku iteraniro. Ni hacye uzasanga bafite umwanya wo kuganira ku ijambo ry’Imana, umukristo akaba yagira ikibazo abaza ku byo atumva neza muri Bibiliya cyangwa se ku byabwirijweho. Iyi gahunda yo kuganira ku ijambo ry’Imana mu matsinda mato, nayibonye muri kaminuza no mu nsengero nke ariko ubona ari byiza kuko bifasha umukristo gusobanukirwa byimbitse ijambo ry’Imana. Mbabazwa no kuba mu matorero menshi bitahaba. Hari n'abatagira gahunda y'amasengesho ngo baganire ku ijambo mu buryo bwimbitse ahubwo n'abakoze amasengesho bamara umwanya munini bari mu buhanuzi, ariko umwanya wo kwiyeza no kuganira ku ijambo ry'Imana ukaba muto hafi ya nta wo.

12.Kubona Pasiteri mukuru atitabira amateraniro akaza aje kubwiriza gusa:

Ibi na byo birambabaza iyo ngiye mu itorero rimwe, ugasanga pasiteri wabo mukuru ntajya aterana n’abakristo kuva amateraniro atangiye ahubwo akaza ari uko aje kubwiriza, nabwo agasoza ahita asohoka, abakristo ntibabe bamusuhuza. Ibi ndabihuza n'ibyo njye nenga aho abapasiteri benshi baharaye ikintu cyo kugira abasore b'amatuza manini babacungira umutekano (Body guards) bakakwamaganira kure iyo ushatse kumwegera. Nemera ko umukozi w'Imana (pasiteri) ari umuntu wo kubahwa ariko uburyo aho nageze i Remera nasanze babikora, mbona ari nko kumufata nk'Imana, muri macye mbona bamuha icyubahiro cyari gikwiye guhabwa Imana.

Ku bijyanye no kuba abapasiteri baza mu materaniro mu gihe cyo kubwiriza, ibi nabibonye muri Uganda muri Kampala kwa Prophet Kakande ndetse na hano mu Rwanda nabonye hari ababikora. Ni ukuvuga abakristo babona pasiteri mu gihe cy’umubwiriza gusa kuko mbere yaho aba yibereye muri ‘Office’ ye arimo yitegura kuza kubwiriza. Ku bwanjye na byo ndabinenga, kuko sinumva impamvu utakwitegura kare ubundi mu materaniro yose ukifatanya n’abakristo.

13.Kudashyigikira impano ziri mu bakristo no kuzamura iziri mu bana bato:

Ibi byo bimaze kuba indirimbo kuko usanga buri wese abyinubira, usanga abapasiteri benshi mu matorero anyuranye, badashyigikira impano ziri mu bakristo babo. Hano navuga kudashyigikira abafite impano yo kuririmba, iyo gucuranga n’izindi. Hari insengero usanga zifite abahanzi ariko bikaba bitabaho kuba wabona baha umwanya mu materaniro umuhanzi ngo akoreshe ya mpano ye mu kwamamaza Yesu cyangwa se bakaba batategura amahugurwa y'abanyempano yabafasha gukura mu mpano zabo no kubigisha uko bazikoresha zikagirira benshi umumaro. Abana bato na bo bakeneye kwigishwa ijambo ry'Imana no kwerekwa umurongo mwiza bagenderamo. Uzasanga hari itorero ridafite ishuri ryo ku Cyumweru ry'abana (sunday school), ubwo se koko ibyo abantu bakuru bakurikirana mu materaniro, ubona ari byo umwana muto na we yaheraho?

14.Kutagira ibikorwa by’iterambere no kudafasha abatishoboye:

Hari amatorero ubona ibyayo bikagucanga. Ukabona nk’itorero rimaze imyaka 10, 20, 30 n’indi ariko nta gikorwa gifatika rifite cy’iterambere kandi byakabaye ubundi buryo bwafasha abakristo babo gutera imbere bagateza imbere n’igihugu cyabo. Bibiliya ivuga ko idini y’ukuri ari ifasha imfubyi n’abapfakazi, ariko ibi bihabanye n’ibyo nabonye mu matorero menshi kuko usanga ahenshi nta gahunda yo gufasha abatishoboboye bagira ahubwo igihe kinini baba bitanga ngo Imana ibakorere ibitangaza ibakureho n’inyatsi na karande, kandi akenshi ugasanga biba ari iturufu ya pasiteri uba wishakira gushyira mu gifu. Ibi na byo birambabaza. Kuki mu itorero ryawe nta gahunda ihoraho mugira yo gusura abarwayi, ni abapfakazi bangaye mwitaho? Ibaze na we wisubize.

15.Gutumira abavugabutumwa b’abasatuzi:

Ubwo ndabizi uravuze ngo abasatuzi ni bantu ki? Ni izina rimaze kumenyerwa cyane mu bakristo hano mu Rwanda rikaba risobanura umuvugabutumwa ubwiriza agamije kwitangisha abakristo, nyuma akaza kugabana na Pasiteri ku mafaranga aba yitanzwe bagasaturamo kabiri bakaringaniza cyangwa bagakoresha ubundi buryo baba bavuganye, ni aho izina abasatuzi ryavuye. Mu matorero atari macye usanga haharawe abavugabutumwa b’abasatuzi aho hatumirwa abavuye Nigeria n'abandi bazobereye muri ayo maco y'inda barimo n’abanyarwanda bakaza bakamara isaha nk’ebyiri babwiriza ku maturo, ibitangaza n’ibindi.

Hari uherutse kuza i Kigali avuye hanze afata amabuye atoraguye mu muhanda, ayasiga amavuta ngo yakuye muri Israel asaba abakristo kuyagura, ibuye rimwe bakarigura ibihumbi 100 y'amanyarwanda akababwira ko buri bucye babonye igitangaza gikomeye. Ibi biriyongera ku bahanuzi birirwa mu ngo z’abantu bahanura amakuba ariko wabaha amafaranga bagahanura ibitangaza, ubwo se ni Imana iba ibatumye. Hari umukristo uherutse kumbwira uburyo umuhanuzi w’umusatuzi yamusanze iwe mu rugo akamusaba amafaranga kugira ngo ajye kumusengera i Kanyarira, na we uti iki! Reka mpinire aha, ndabashimiye mwese ni ah'ubutaha. Imana ibampere umugisha, kandi mukomeze gusengera itorero rya Kristo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • inzaduka7 years ago
    Nizere ko ubwira abantu baba mu madini y'inzaduka, nawe urimo! Jye ibyo uvuga n'imvugo ukoresha ndabona ntabizi mu madini asobanutse, yiyubashye kandi abamo abayoboke basobanutse, batagira ibikabyo, badacucura abayoboke, bafite imishinga myinshi ifasha Leta n'abaturage kubaho no gutera imbere nk'amashuri, amavuriro, inganda, amahoteli, etc
  • andy7 years ago
    mupenzi ndemeranya nawe rwose. amatorero yacu aharaye kwigisha ibitangaza materiel, nkaho kwakira agakiza atari igitangaza! njye reka mbivuge nu izina ryabyo, nta na rimwe nigeze numva zion temple yigisha ku kwihana. nyamara nirwo rufatiro rukuru. ikindi ubuhanuzi bwasumbye ijambo ryimana nimibereho ikwiriye abakristo. bimeze nko kuraguza. inyigisho zijyanye namaturo zo ziteye impungenge
  • small7 years ago
    Imana yo mwijuru idutabare kandi iduhumure amaso tumenye igihe turimo icyaricyo kdi tumenye nibyo turwana nabyo kuko twajwemo benedata! Mube maso kdi musenge cyane.
  • MAHORO7 years ago
    IBI WARABIBONYE NAWE?;NANJYE NARABIBONYE.ABAKRISTO BATAGENDANA BIBILIYA BAGIYE GUSENGA CYANGWA BATANASHISHIKARIZWA KUZITUNGA NO KUZISOMA AHUBWO BAGAHORA BASHAKISHA UBUHANUZI N'IBITANGAZA.UWITEKA ARAVUGA ATI:"ABANTU BANJYE BARIMBUTSE BAZIRA KUTAMENYA"
  • Damascene7 years ago
    Ibi bintu 15 byose ndabisomye rwose ndemeramo nka 13, wavuze ukuri birababaje biteye asyi, ariko ubwo uzi kujya gusenga ushaka gusabana nImana, pasiteri akaguhatira gutura,ngahi ay'inyubako n'ibindi
  • Ziggy canisius7 years ago
    You Nauru ni nziza icyampa aba pasteur bakayisoma bose ntanumwe usigaye.
  • Joy7 years ago
    you just took the word out of my mouth... nukuri Imana ihe abanyarda gukanguka pe. birakabije kandi biteye agahinda.
  • Makombo Jacques7 years ago
    Iby'abapfu biribwa n'abapfumu!
  • SAM7 years ago
    Hahah ibaze nk'uyu wiyise #inzaduka uta umwanya we avuga ubusa ngo asengera mu itorero risobanutse!Gedeon wakoze rata umvugiye ibintu, Imana iguhe umugisha. ni ko wowe watanze iriya komantere ubwo usengera mu rihe dini niba mu bintu 15 ntabyo wasanze iwanyu bakora?ubujiji gusa no kuvunira ibiti mu matwi,icyo nico imana izabahora.
  • DM7 years ago
    Mbashije kubona ibintu bibiri hano 1: Kugereranya: Buri torero riba rifite intumbero yaryo(vision) kandi riba ritandukanye n'iyindi rero nta mpamvu yo kugereranya imikorere yabo kandi buri wese akora agana muri vision ye 2: ibyo bibazo wari kubibaza abashumba mbere y'uko ubipostinga kuko byose bifite ibisubizo gusa nemeranya icya 15
  • Agaba 3 years ago
    15 byose niko biri nge nkurikije nibyo mbona mu matorero nisi yatinze kurangira kbx
  • SIBOMANA THEONESTE1 year ago
    Abasatuzi b'abapasiteri ntibabura. Hari uherutse kubwira umukobwa ngo natange ituro maze amusengere Imana ihite imuha umugabo. narumiwe pe. Umukobwa aramubwira ngo nabanze amusengere azatanga ituro yamubonye, Pasiteri arabyanga ngo nabanze atange ituro abone kumusengera. Ibintu byabaye mpa nguhe da.
  • SIBOMANA THEONESTE1 year ago
    Ibyo mwanditse ni byiza ndetse cyane. Abayobozi b'amatorero bagasomye ibitekerezo byawe. mushobora kumpa numero yanyu ya whatsap?





Inyarwanda BACKGROUND