Tonzi ni umwe mu bahanzi bari gukora cyane mu muziki wa Gospel. Amaze igihe kinini asohora indirimbo nshya iherekejwe n'amashusho yayo. Kuri ubu Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Uhorana nanjye' nayo yasohokanye n'amashusho yayo.
Amashusho y'iyi ndirimbo nshya ya Tonzi yafatiwe i Dubai na kompanyi yitwa Alpha Entertainment ikuriwe na Alfred Gatarayiha uzwi ku izina rya Alpha, umugabo wa Tonzi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tonzi yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya yayise 'Uhorana nanjye' kubera ko mu buzima bwe bwose yasanze kugendana n'Imana ari bwo buzima. Yagize ati:
Iyi ndirimbo twayikoreye i Dubai, Alpha niwe wayifilimye. Nayise Uhorana nanjye kubera ko ubuzima bwanjye bwose nasanze kugendana n'Imana ari bwo buzima. Nayiriririmbye nshima Imana ko igihe cyose ihorana nanjye mu buzima bwanjye bwa buri munsi mu bihe byose ihorana nanjye.
Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ye 'Uhorana nanjye' ayituye abantu bose bemera ko kubaho ari Imana. Yagize ati: "Nyituye abantu bose bemera ko kubaho ari Imana kandi dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga." Umuhanzikazi Tonzi ashyize hanze iyi ndirimbo 'Uhorana nanjye' nyuma y'igihe gito ashyize hanze iyo yise I am a victor, Aho, Kwa Neema n'izindi.
REBA HANO 'UHORANA NANJYE' INDIRIMBO NSHYA YA TONZI
TANGA IGITECYEREZO