RFL
Kigali

Tonzi yasohoye amashusho y'indirimbo nshya 'Uhorana nanjye' yafatiwe i Dubai-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/11/2017 18:02
5


Tonzi ni umwe mu bahanzi bari gukora cyane mu muziki wa Gospel. Amaze igihe kinini asohora indirimbo nshya iherekejwe n'amashusho yayo. Kuri ubu Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Uhorana nanjye' nayo yasohokanye n'amashusho yayo.



Amashusho y'iyi ndirimbo nshya ya Tonzi yafatiwe i Dubai na kompanyi yitwa Alpha Entertainment ikuriwe na Alfred Gatarayiha uzwi ku izina rya Alpha, umugabo wa Tonzi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tonzi yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya yayise 'Uhorana nanjye' kubera ko mu buzima bwe bwose yasanze kugendana n'Imana ari bwo buzima. Yagize ati:

Iyi ndirimbo twayikoreye i Dubai, Alpha niwe wayifilimye. Nayise Uhorana nanjye kubera ko ubuzima bwanjye bwose nasanze kugendana n'Imana ari bwo buzima. Nayiriririmbye nshima Imana ko igihe cyose ihorana nanjye mu buzima bwanjye bwa buri munsi mu bihe byose ihorana nanjye.

Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ye 'Uhorana nanjye' ayituye abantu bose bemera ko kubaho ari Imana. Yagize ati: "Nyituye abantu bose bemera ko kubaho ari Imana kandi dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga." Umuhanzikazi Tonzi ashyize hanze iyi ndirimbo 'Uhorana nanjye' nyuma y'igihe gito ashyize hanze iyo yise I am a victor, Aho, Kwa Neema n'izindi.

REBA HANO 'UHORANA NANJYE' INDIRIMBO NSHYA YA TONZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nema6 years ago
    tonziiii! uransetsa gusa.kabisa imana ijye itubabarira amafuti hhhhhi
  • S6 years ago
    Tonzi umaze guta inganzo pe usigaye uririmba umuntu ntiyite kubyuririmba kuko bitakiryoshye ugananye ibyaha usenge dore Aline ahagaze neza,Dubai ntakintu yakongereye
  • Nily6 years ago
    Kuririmba sibyawe rwose . Cyokoze gumagura yakugiriye akamaro f Uri nayo .
  • TONZI6 years ago
    Mubyukuri abachristo bubu Imana itubabarire kuko dupfusha ubusa amafaranga menshi mubintu bidahuje n'umugambi w'Imana nkubu ko akamaro kindirimbo zisingiza Imana ari ivugabutumwa nkubu iyi ndirimbo kuba yarakorewe Dubai hari icyo byungura kubwami bw'Imana? Bisa nkaho TONZI agamije kumenyekana kuruta kuvuga ubutumwa kd si we gusa ni abaririmbyi benshi bitwako baririmba indirimbo zisingiza Imana. bigaragarako mugamije kumenyekana. nkubu ntiwareba Tonzi uburyo yigira muri iyindirimbo ngo bigutere guhimbaza Imana. Baririmbyi bene data muhindure mutazasigara mukorera Satani aho gukorera Imana.
  • clement6 years ago
    wwwwwwaaaaa Que Dieu vous bénisse! impano yawe YEHOVA ayagure. ntugacibwe intege na ba contre succès, mu buzima ntibazabura





Inyarwanda BACKGROUND