RFL
Kigali

Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya ‘AHO’ yasohokanye n’amashusho yayo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/08/2017 9:22
2


Umuhanzikazi Tonzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Aho’ yasohokanye n’amashusho yayo. Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Bob na Livingstone, amashusho atunganywa na Jed Fabr.



'AHO' ni indirimbo nshya ituje y’umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi cyane nka Tonzi wamamaye mu ndirimbo 'Humura'. Iyi ndirimbo ye nshya 'AHO' yumvikanamo amagambo yo gushima Imana aho avuga ko aguwe neza mu Mana, ahantu yageze umutima we ukaruhuka, akaririmba indirimbo z’amashimwe.

Muri iyi ndirimbo ‘AHO’, Tonzi aririmbamo aya magambo: “Mbonye uburuhukiro bw’ukuri aho urusaku rutagera, nahageze nsubizwamo imbaraga, nguwe neza, ndatuje, nguwe neza muri wowe. Aho niho nsiga ibimbabaza, umutima wanjye ukaruhuka, nkaririmba indirimbo z’amashimwe.”

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AHO' YA TONZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Francine6 years ago
    OMG... such a btfl song. Thanks for Blessing us Sis.
  • Sonia6 years ago
    Ariko Tonzi igihe yaririmbiye ko nta Hit nimwe ndumva yamamaye nko muza Bosebabireba. Impano ye yo kuririmba nukuyirefourbishinga kbs...





Inyarwanda BACKGROUND