RFL
Kigali

Tonzi uri gushimirwa cyane n’uwo yafashije kureka itabi mu myaka 22 ishize yasohoye indirimbo nshya ‘Na Ijue’-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/08/2018 16:54
2


Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana ubutumwa bw'umuntu uri gushimira cyane Tonzi wamufashije kureka itabi mu myaka 22 ishize. Tonzi watangiye kuririmba kera akiri umwana, n'ubu arabikomeje ndetse yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yasohokanye n'amashusho yayo.



Indirimbo nshya Tonzi yashyize hanze yitwa ‘Na Ijue’ ikaba iri mu rurimi rw'Igiswahili, gusa yari isanzwe iri mu kinyarwanda. Avuga ko izamufasha kugeza ubutumwa bwiza mu karere. Ati: "Iri mu rurimi rw’igiswahiri. Nari nyifite mu Kinyarwanda ndavuga nti reka ubu butumwa mbushyire no mu giswahiri ibashe kujya mu karere, ..Ibashimishe mwese, tuyisangize abantu kugira ngo Kristo akomeze yamamare." Yakomeje agira ati:

Ni indirimbo nakoze mu minsi ishize nyikorana n’umu producer w’umunya Kenya,..ni indirimbo ibwira isi yose kumenya ubwiza bw’Imana. Ni indirimbo nanditse amfasha kuyishyira mu giswahiri turafashanya, rero yasohotse amajwi n’amashusho yayo. Ni mu rwego rwo gukomeza kwamamaza inkuru nziza y’imirimo y’Imana ku buzima bwacu, tuyishimira ko byose kubaho, gukora gutera imbere byose tubikesha ubuntu bwayo.

Tonzi kuri ubu uri mu bahanzi bafitanye ubufatanye na Polisi y'u Rwanda mu gukumira ibyaha, ndetse akaba akataje mu rugendo rwo kugeza umuziki mu karere, asohoye iyi ndirimbo nshya nyuma y'amasaha macye hagaragaye ubutumwa bw'umugabo witwa Mbabazi Daniel Citoyen umushimira cyane kuba yaramufashije kureka itabi binyuze mu nama yamugiriye kera bakiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye. Mbabazi Daniel Citoyen watanze ubu butumwa bw'ishimwe akoresheje urubuga rwa Facebook, yavuze ko Tonzi ashobora kuba atabyibuka, gusa ngo we arabizirikana cyane ndetse ngo aramushimira cyane ko yamufashije kureka itabi kabone n'ubwo hashize imyaka 22. Yagize ati:

Nyuma y'imyaka myinshi igera kuri 22, reka ngushimire kuko iri shimwe ndihorana mu mutima wanjye. Ushobora kuba utabyibuka ariko jye sinjya mbyibagirwa, ubwo twari dusohotse class ari Vendredi (ku wa Gatanu), twigaga mu wa 3; urambwira ngo ninsigare uranshaka, twicara inyuma y'urugi umbaza impamvu nywa itabi. Nihagazeho ariko ungira inama, sinjya mbyibagirwa. Ni wowe muntu wa mbere wangiriye inama yo kureka itabi, warakoze.

Tonzi

Mbabazi Daniel yatanze ubuhamya bw'ukuntu yavuye ku itabi

Tonzi

Mbabazi Daniel Citoyen arashimira Tonzi wamufashije kureka itabi

Inyarwanda.com twifuje kumenya niba koko iby'uyu mugabo yavuze ari ukuri ndetse niba Tonzi amwibuka. Mu kiganiro twagiranye n'uyu muhanzikazi, yadutangarije ko atabyibukaga, gusa ngo akimara kubona ubwo butumwa, yahise yibuka ko uwo mugabo biganye. Tonzi avuga ko yigeze gufata uwo mugabo arimo kunywa itabi, amugira inama yo kurireka. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati: 

Uriya mutipe twariganye ariko mu by’ukuri kw’Imana ntabwo mbyibuka, gusa nibuka ko yabaga afite iminwa y’umweru, nkibaza,...nyuma nza kumufata arinywa,,..ndumva ntibuka neza ukuntu twicaranye, urumva imyaka ishize (22). Nabonye message nyinshi z’abantu nyoberwa ibyo ari byo, kuko njye nyine Facebook mba nayigiyeho gace, so iyo message iranshimisha nyine, ubu ndi gushaka contact ze tuvugane ambwire byinshi by’ukuntu byagenz. Imana ni nziza nyine iyo uyikoreye, yikorera umurimo wayo, twe ni ukwamamaza inkuru nziza tukavuga Kritso.

Image result for Umuhanzi Tonzi amakuru

Tonzi arakataje mu rugendo rwo kugeza umuziki we mu karere ahamagarira benshi kuva mu byaha

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA YA TONZI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nema5 years ago
    iyi ndirimbo amashusho ni bon ariko music ni fake sana wasubiye inyuma Tonzi,indirimbo n'imiririmbire wapi wahinduye managers kuko music yawe y'ubu sinzi
  • Jeanette5 years ago
    Tonzi nanjye ndamushimira cyane ko yanyigishije gukuna. Ubu rwose byamfashije cyane kubaka urugo.





Inyarwanda BACKGROUND