RFL
Kigali

Tonzi n’umuryango 'Birashoboka Dufatanyije' basuye ikigo Izere Mubyeyi kibamo abana bafite ubumuga-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:8/09/2018 6:03
0


Umuhanzikazi Tonzi hamwe n’umuryango ayoboye witwa Birashobokaa dufatanije basuye ikigo cyitwa Izere mubyeyi kibamo abana bafite ubumuga. Si ukubatera inkunga gusa ahubwo Tonzi na bagenzi be bifuza no kugaragaza impano aba bana bafite.



Birashoboka dufatanyije ni umuryango udaharanira inyungu uyoborwa n’umuhanzikazi Tonzi. Ubusanzwe Tonzi asanzwe asura abafite ubumuga gusa kuri iyi nshuro yasuye aba bana ari kumwe n’uyu muryango we yatangije unabarizwamo abanyamuryango bafite ubumuga, bakaba bahaye aba bana amadorari 500 ($500).

Uyu muryango uyoborwa na Tonzi wasuye aba bana kuri uyu wa Gatanu tariki 7/9/2018. Basuye aba bana bafite ubumuga mu rwego rwo kuzamura impano zabo kuko muri bo harimo abishyuriwe kwiga umuziki, gusuka no kudoda. Ikigo Izere Mubyeyi kibarizwamo abana 57 bari gukorerwa ubugorora ngingo ariko abari kwiga ni 22. Ni ikigo giherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Tonzi wifuza kurema icyizere muri aba bana bafite ubumuga aho bari hose mu gihugu, ibi byamuteye kubahimbira n’indirimbo afatanyije na Mariam ufite ubumuga, icyakora akaba yariteje n’imbere. Iyi ndirimbo bise 'C'est Possible' ivuga ko aba bana bashoboye. Mariam ufite ubumuga aririmbamo avuga ko nyuma y’umwijima abona umucyo kandi igihe cyo kurabagirana kigeze kandi afite icyizere cyo kubaho neza.

Kanda hano urebe Amashusho y’indirimbo  C'est Possible

Tonzi aganira n'itangazamakuru

Biciye mu mirimo aba bana bo mu kigo cya Izere mubyeyi bigishwa, bakora ibintu byinshi bifite n’agaciro kari hejuru. Ibi bifasha ababasura kumenya impano aba bana bafite bityo bikoroha kubafasha. Tonzi ngo n'ubwo ubushobozi ari buke gusa arakomeza gukora ibishoboka byose inzozi z'aba bana zibe impamo. Ati:

Aba twabashije kugeraho bamwe impano zabo twabashije kuzibona, twagiye tubashakira ubushobozi n'ubwo nabwo bukiri buke kubera tugitangira, ariko tugerageza no kubabera ijwi kugira ngo n’abafite ubumuga bajya bakora ibikorwa, bikitabirwa n’abatari bake.

Iyi nzu ihagaze amafaranga 10,000Frw yakozwe n'aba bana

Imashini badodesha imyenda 

Mukashyaka Agnes uyobora iki kigo Izere mubyeyi yatangarije itangazamakuru ko yishimiye ko basuwe n’uyu muryango, ndetse asaba ko bajya bahora babasura kuko bituma aba bana bishima ukabona ko bahawe agaciro. Yagize ati: 

Twishimiye ko badusuye n'abana bakabereka ibyo bashoboye, mu by'ukuri twabyakiriye neza kuba badusuye tunabasaba kujya bahora badusura kuko bituma bano bana bishima ukabona ko bahawe agaciro. Najye nabihaye agaciro ni iby'igiciro kuba baje kudusura.

Mukashyaka Agnes uyobora iki kigo Izere mubyeyi

Umuyobozi w'iki kigo yakomeje avuga ko bazagerageza gukora ibishoboka byose aba bana bagafashwa n’ubwo bafite imbogamizi zitandukanye z'ubushobozi. Kugira ngo umwana ufite ubumuga yemererwe kwiga muri iki kigo "Izere Mubyeyi" ntacyo ababyeyi basabwa, gusa ngo iyo umubyeyi afite ubushobozi azana amafaranga make cyangwa akagira icyo azana bityo abana bagasangirira hamwe.

Tonzi amaze imyaka 5 asura aba bana ariko asanga hari impinduka baba bafite buri gihe uko abasuye. Arakangurira ababyeyi bafite abana bafite ubumuga ko bajya babazana mu bigo nk'ibi. Yagize ati:

Hari abantu baba bafite aba bana mu muryango bakabahisha bumva ko badashoboye, ariko nk'uko mwabibonye namwe n'ubwo bafite ubumuga hari ibikorwa bakora bishobora guhatana mu isoko ry’umurimo. Njye mbona iyo umwana ageze ahantu nk'aha akagera muri bagenzi be ariyakira akabona ko ashoboye.

Iki gikorwa cy'urukundo cyakozwe na Tonzi na bagenzi be cyasojwe no gucinya umudiho ndetse no guha impano zitandukanye aba bana.

Tijara Kabendera yatangaga impano kuri Patience uzanahagararira igihugu mu mikino ya Olympic umwaka utaha


Muhire ufite ubumuga bwo mu mutwe, ushoje kwiga gucuranga ingoma yahawe impano.

Kanda hano urebe uko iyi gahunda yagenze


Kanda hano urebe Amashusho y’indirimbo  C'est Possible


Reba uko umusore Muhire ufite ubumuga bwo mu mutwe yabyinishije Tonzi ivumbi rugatumuka 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND