Umuhanzikazi Tonzi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari kubarizwa ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) mu bitaramo yatumiwemo ndetse no muri gahunda z’umuryango we.
Kuwa mbere tariki 23 Ugushyingo 2015 nibwo Tonzi yafashe rutemikirere yerekeza muri Amerika. Alpha Gatarayiha umugabo we yatangarije inyarwanda.com ko Tonzi azagaruka nyuma yo kubyara bityo akaba atazi neza igihe azagarukira.
Hari amakuru atangazwa na bamwe mu nshuti za Tonzi avuga ko yatumiwe mu bitaramo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Alpha Gatarayiha nawe ntiyabihakanye gusa yadutangarije ko atazi neza ibyo bitaramo aho bizabera.
Kugeza ubu Tonzi atwite inda nkuru ndetse aritegura kwibaruka umwana wa kabiri ukurikira umukobwa. Tonzi avuga ko kuri ubu yabaye nk’uhagaritse umuziki gato kugira ngo yitegure umwana ariko nyuma yo kwibaruka, akaba aribwo azagarukana ibikorwa bifite imbaraga.
Tonzi arakuriwe
Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi agiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma ya Gaby Kamanzi nawe uri kuvugayo ubutumwa bwiza mu biterane yatumiwemo. Abandi bahanzi b'abanyarwanda bari kubarizwa muri Amerika ku mpamvu zabo bwite hari Richard Nic Ngendahayo, umuraperi Bright Patrick, Romulus Rushimisha n'abandi.
REBA HANO SIJJA MUVAKO INDIRIMBO NSHYA YA TONZI
TANGA IGITECYEREZO