RFL
Kigali

Tonzi ari kubarizwa muri Amerika aho azava amaze kubyara

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/11/2015 15:32
10


Umuhanzikazi Tonzi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari kubarizwa ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) mu bitaramo yatumiwemo ndetse no muri gahunda z’umuryango we.



Kuwa mbere tariki 23 Ugushyingo 2015 nibwo Tonzi yafashe rutemikirere yerekeza muri Amerika. Alpha Gatarayiha umugabo we yatangarije inyarwanda.com ko Tonzi azagaruka nyuma yo kubyara bityo akaba atazi neza igihe azagarukira.

Hari amakuru atangazwa na bamwe mu nshuti za Tonzi avuga ko yatumiwe mu bitaramo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Alpha Gatarayiha  nawe ntiyabihakanye gusa yadutangarije ko atazi neza ibyo bitaramo aho bizabera.

Kugeza ubu Tonzi atwite inda nkuru ndetse aritegura kwibaruka umwana wa kabiri ukurikira umukobwa. Tonzi avuga ko kuri ubu yabaye nk’uhagaritse umuziki gato kugira ngo yitegure umwana ariko nyuma yo kwibaruka, akaba aribwo azagarukana ibikorwa bifite imbaraga.

Tonzi arakuriwe

Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi agiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma ya Gaby Kamanzi nawe uri kuvugayo ubutumwa bwiza mu biterane yatumiwemo. Abandi bahanzi b'abanyarwanda bari kubarizwa muri Amerika ku mpamvu zabo bwite hari Richard Nic Ngendahayo, umuraperi Bright Patrick, Romulus Rushimisha n'abandi.

REBA HANO SIJJA MUVAKO INDIRIMBO NSHYA YA TONZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Abanyamitwe gusa, baragowe abitwaza izina ryi imana munyungu zitazwi
  • kagwa8 years ago
    uku si ukjyanisha !Ibise biracyabaho ra.
  • NANA8 years ago
    YEWE NDABONA ARI KWAMAMARIZA AMEKI COLOR ARIKO UYU MUNTU NA BAGENZI BE BITWAZA IMANA MUGUSHAKA AMARONKO AHA!!!GUSA BAZABIBAZWA NAYO
  • Aimee8 years ago
    Ariko abantu mwabaye mute? Ayo mashyali mwayashyize hasi.
  • phuaaaa8 years ago
    tonzi nakubonaga wivuruguta mundirimbo zo kwibuka nkagirango....uri... .....wuzuye ........... naho iso niiiii.................
  • santana8 years ago
    Tozi wowe watubwiyeko uzakorana concert na Eddy kamoso.byagengenze gute.
  • 8 years ago
    abanyarwanda namashyari yanyu muzarenda mubisazana. ntaretse n'ingengabitekerezo zanyu.kuririmbaa indirimbo z'icyunamo se nabyo bisaba ibyo washatse kwandika wowe wiyise phuaaa. yewe uri pfuba koko ntawakurenganya genda wipfubire.
  • 8 years ago
    nimba yavuzeko agiye kuririmba yigiriye kubyara birabarebaho iki?ko atarimwe mwamhaye Visa murababara hehe?icyambere nuko yinyarira umunyamerika naho mwe mukiremerewe nimitwaro mutikoreye
  • 8 years ago
    ubabajwe niki wowe ko kuririmba indirimbo z'icyunamo nta bwoko bigira? cyangwa wowe uriwe wuzuye uzagende ujye uziririmba maz'unezerwe
  • musubize8 years ago
    wowe uriwe wuzuye wadufasha ukajya uziririmba.ishyari ningengabitekerezo byarakurenze.cg uzajye upfua amatwi nuzumva twe tuzajya tuziyumvira kuko icyo twumva nubutumwa buba burimo naho iby'ubwoko ntagaciro bigifite murwatubyaye





Inyarwanda BACKGROUND