RFL
Kigali

Tonzi agiye kuzana mu Rwanda umuhanzi ukomeye Esther Wahome n’abandi banyuranye

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:24/04/2015 10:43
1


Umuhanzikazi Tonzi uririmba indirimbo zahimbiwe Imana yamaze gushyira hanze indirimbo yaririmbye mu rurimi rw’ikigande yise ‘Sijya muvako’ anatangaza ko afite gahunda yo kuzana mu Rwanda umuhanzi ukomeye muri Afrika y’Iburasirazuba, Esther Wahome ndetse n’abandi banyuranye.



Tonzi yatangarije inyarwanda.com ko impamvu asigaye akora zimwe mu ndirimbo ze mu zindi ndimi zitari ikinyarwanda ari ukugira ngo arusheho kugeza ubutumwa bwiza mu mahanga ya kure ,aho batabasha kumva ikinyarwanda.

Umuhanzikazi Tonzi

Iyi gahunda akaba yarayitangiye aririmba indirimbo ze zimwe na zimwe mu giswahili  nka’Njoni’ yakoranye n’umuhanzi wo muri Kenya Papa Dennis, ’Ni nani’, n’izindi zinyuranye, kuri ubu akaba yakurikijeho ikigande ndetse afite gahunda yo gukora amashusho ya ‘Sijya muvako’ mu minsi ya vuba.

Reba hano amashusho y'indirimbo'Usifiwe'

’Sijya muvako’ bisobanura sinza kuvaho , Tonzi agahamya ko aba aririmba ko atazigera ava kuri Yesu. Yagize ati”Hari igihe ujya kuririmba mu bindi bihugu, bagakunda indirimbo zawe ariko ahanini ntibumve ubutumwa buzikubiyemo.  Bitewe n’ahantu Imana igenda ikujyana ubishoboye wajyanayo ibihangano n’abaho babasha kumva birabashimisha kumva uririmba mu rurimi rwabo bityo bakabasha gukurikira ubutumwa buri muri iyo ndirimbo, natwe uzarebe iyo umunyamahanga aririmbye mu rurrimi rwacu bituma utega amatwi cyane ibyo aririmba.

Reba hano amashusho y'indirimbo'Ni nani' ya Tonzi

Tonzi

Yongeyeho ati”Impamvu naririmbye mu kigande ni uko nsigaye mbona amahirwe yo kubasha kujya gukorerayo ibitaramo. Nahereye kuri’Sijya muvako’, aho mba mvuga ko Yesu ntazamuvaho, mu minsi ya vuba ndateganya kuyikorera amashusho uretse ko harimo n'aho irimo amagambo yo mu kinyarwanda kuburyo utumva ikigande na we abasha kumva ubutumwa burimo."

Abinyujije mu bitaramo ategura yise Easter African  Live Gospel concert, Tonzi atangaza ko ku nshuro ya kabiri abitegura , ateganya kuzana abahanzi bakomeye bazafasha abanyarwanda guhimbaza Imana no kuyiramya ndetse hakagira benshi bihana bakayigarukira. Yagize ati”Ubushize nari nazanye  Judith Babirye wo  muri Uganda, kuri ubu ndikuvugana n’abandi bahanzi barimo Esther Wahome wo muri Kenya,Papa Denis wo muri Kenya, abahanzi b’I Burundi n’abandi banyuranye. Iki gitaramo kizaba mu kwezi kw’Ugushyingo  ninabwo nzamurika album yanjye ndigutegura ira nayo ikubiyeho izi ndirimbo ziri mu ndimi zinyuranye .

Umuhanzikazi Esther Wahome wishimiye kuzaza gufatanya n'Abanyarwanda kuramya no guhimbaza Imana

Tonzi yakomeje avuga ko by’umwihariko umuhanzi Esther Wahome bari kuvugana kandi nawe yishimiye kuzaza gukorera igitaramo mu Rwanda. Esher Wahome ni umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana ukomoka muri Kenya.Yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga indirimbo'Kuna dawa'.

Mu yindi mishanga afite, Tonzi avuga ko yiteguye gukora igikorwa kibanziriza imurikwa rya album(Pre- launch) mu kwezi kwa Gicurasi  2015 nyuma y’iyo yari yakoze ku itariki 18 Gashyantare 2015.Pre Launch nibwo buryo Tonzi yahisemo bwo kuzajya amenyesha itangazamakuru ibikorwa ari gukora bityo naryo rikabigeza ku banyarwanda.

Kanda hano wumve indirimbo 'Sijya muvako'Tonzi yaririmbye mu kigande

Renzaho Christophe     






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dada8 years ago
    Nubwo ntabyumva ariko ndumca bifite ibjyana da!!! Ikinyarwanda umenya ntarurimi rukirimo kabisa !! Ubona Basi Niba twari tunakize kubindi!





Inyarwanda BACKGROUND