RFL
Kigali

Tonzi yakiriye i Kanombe Mariam yatumiye mu gitaramo cyo gusangira Noheli n'abana bafite ubumuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/11/2018 11:38
4


Umuhanzikazi Tonzi uri mu myiteguro y'igitaramo 'Spread Love Christmas Concert' cyo gusangira Noheli n'abana bafite ubumuga, mu gitondo cy'uyu wa Gatatu tariki 28/11/2018 yakiriye i Kanombe umuhanzikazi Mariam watumiye muri iki gitaramo kizaba mu mpera z'uyu mwaka.



Mariam Nteziyaremye ni umuhanzikazi uba mu Bubiligi ari naho yaje aturutse. Yafatanyije na Tonzi gushinga umuryango 'Birashoboka Dufatanyije'. Yaje i Kigali mu gitaramo yatumiwemo na Tonzi kizaba tariki 20/12/201. Akigera i Kigali aho yari ari kumwe n'umubyeyi we, Mariam yasazwe n'ibyishimo yatewe n'uburyo yakiriwe dore ko yasanganiwe n'abana bafite ubumuga bakamuririmbira bamuha ikaze mu Rwanda. Yavuze ko byamukoze cyane ku mutima. Ati: "Nakozweho cyane ku bw'abana mbonye, bankoreye suripurize idasanzwe. Ntabwo nari mbyiteze"

Tonzi

Ubwo Mariam yari ageze i Kanombe

Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi yabwiye Inyarwanda.com ko yateguye igitaramo 'Spread Love Christmas Concert' mu rwego rwo gusangira Noheli irimo ubuzima n'abana bafite ubumuga. Avuga ko ubusanzwe mu gihe cya Noheli n'Ubunani usanga abana bafite ubumuga batabona amahirwe yo guhura n'abandi bana badafite ubumuga ngo bishimane. Abana badafite ubumuga ngo bakorerwa ibirori n'abo mu miryango yabo mu gihe cy'iminsi mikuru, ariko abafite ubumuga bakabura ubitaho bagahitamo kuguma mu ngo zabo. Yanagarutse ku mpano ziri mu bana bafite ubumuga avuga ko muri bo harimo abahanzikazi bakomeye. Mu gitaramo Tonzi ari gutegura rero hazabaho n'umwanya wo kumurika impano zinyuranye ziri muri aba bana. Tonzi yagize ati:

Hari imiryango, abana baguma mu ngo kubera n'imibereho cyangwa n'abana bafite ubumuga, ugasanga hari n'ibyo batabona. Usanga Game centres abana bakina ariko abafite ubumuga ugasanga ntabwo bafite amahirwe yo guhura n'abandi bana ngo bakine. Iyi noheli rero numva ari ryo shimwe cyangwa ari ryo turo ryo gufasha aba bana. Maze igihe mbikora bucece ariko kuri iyi nshuro ndeba impano zibarimo kugira ngo turebe icyo twakorana. Muri entertainment kenshi tubonamo amakorali atandulkanye n'abahanzi batandukanye ariko muri aba bana harimo abahanzi bakomeye.

Tonzi

Tonzi aganira n'abanyamakuru

Ubwo yavugaga ku mpamvu yatumiye Mariam, Tonzi yagize ati; "Mariamu ni umwe mu bo natumiye, akaba aje nk'umuririmbyi ndetse akaba afite messsage nyinshi ashaka kwereka abantu ko ushobora kuba ufite ubumuga ariko ukiyubaka ukagira icyo umarira umuryango mugari. N'ubwo bafite ubumuga ariko tuzabereka ko bashobora kwigira binyuze mu mpano zabo." Tonzi yashimiye byimazeyo RwandAir yabateye inkunga yo kuzana Mariam mu Rwanda anararikira abazabishobozwa kuzitabira iki gitaramo. Yavuze ko abahanzi bazakorana nawe muri iki gitaramo ari; Mariam, Ijwi choir, Brian Blessed n'abandi. Umwana witwa John yavuze mu izina ry'abana bose bakiriye Mariamu i Kanombe, ashishikariza abantu bose kuzitabira igitaramo cyabo.

Tonzi

John ni we wavuze mu izina rya bagenzi be bakiriye Mariam i Kanombe

Mariam watumiwe na Tonzi yavuze ko afite amatsiko menshi y'igitaramo bazakorana n'abana bafite ubumuga. Yagize ati: "Tuje kwifatanya n'abana babana n'ubumuga,, mfite amatsiko menshi kuko njye yari yantumiye ngo nzabashe kuza kwifatanya nabo. Ni igikorwa cyiza cyane kuko n'ubundi kuri noheli tuba twibuka ivuka rya Yesu ababyemera, ariko rero biba byiza iyo uzirikanye n'abababaye cyane kuri bariya bana kugira ngo be kuguma mu kwigunge." Yanakomoje ku ndirimbo yakoranye n'abana bafite ubumuga, ati: "Indirimbo ni uburyo bwo kubakangurira kutigunga, ni yo nafashe iya mbere yo kubabwira kuko ndi umwe muri bo."

Tonzi

Tonzi hamwe na Mariam waturutse mu Bubiligi

TonziTonziTonzi

Umubyeyi wa Mariam

TonziTonziTonziTonziTonziTonziTonziTonzi

Tonzi

Igitaramo Tonzi yatumiyemo Mariyamu

Reba hano C'est Possible ya Tonzi ft Mariam & Livingstone 

AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukuri5 years ago
    Ni byiza cyane. Imana ibahe imigisha. Gusa ndabona umubyeyi wa Mariam yaritukuje kandi si byiza.
  • hassan5 years ago
    ko mukorogo yamwishe aje mu gihe kiza reka tubanze tumwigishe ububi bwa mukorogo azasubireyo abwiriza abandi
  • WM5 years ago
    Hhhhhhhhhhhhh Tonzi ntaho udashakishiriza! Ni concert y'ivugabutumwa se cg ni umushinga mutangiye wo gushaka money mwitwaje abafite ubumuga? Ibyo uvuga biranshisha!
  • Baptiste5 years ago
    None se uwo mugabo uri mu mafoto ko mutamutubwiye ni indorerezi cg ashinzwe gucunga igare ry'uwo muhanzikazi mariamu?





Inyarwanda BACKGROUND