RFL
Kigali

Tonzi yasohoye amashusho y'indirimbo ya Pasika 'Ndi uw'agaciro' yakoranye na Babou Melo na Shema-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/03/2018 19:17
1


Mu gihe abakristo hirya no hino ku isi bitegura kwizihiza Pasika umunsi udasanzwe bibukiraho izuka rya Yesu Kristo wapfiriye ku musaraba w'isoni akazuka ku munsi wa gatatu, Tonzi yasohoye amashusho y'indirimbo ivuga ku gaciro abatuye isi bahawe n'amaraso ya Yesu Kristo.



Ni indirimbo yitwa 'Ndi uw'agaciro'. Ni indirimbo Tonzi yakoranye n'abahanzi bakizamuka mu muziki wa Gospel, gusa bakaba bafite impano idasanzwe mu miririmbire nkuko byemezwa na Tonzi. Abo bahanzi Tonzi yakoranye nabo indirimbo ni Babou Melo n'umuraperi Shema wari no mu baraperi bahataniraga igihembo muri Groove Awards Rwanda 2017 mu cyiciro cy'indirimbo nziza y'umwaka ya Hiphop. 

Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe ndetse atunganywa na Alpha Entertainment mu gihe amajwi yayo yafashwe akanatunganywa na Producer Camarade. Tonzi arashimira abantu bose bamufashije kuri iyi ndirimbo. Mu bo yashimiye harimo; Itorero Light church ry'i Kabuga ryabafashije rikabaha ahantu bafatira amashusho. Yashimiye kandi Kedrick. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tonzi yavuze ko iyi ndirimbo bayise 'Ndi uw'agaciro' kuko basanze nta kintu kirenze abantu batanze kugira ngo Imana itange umwana wayo apfe kubwabo. Yagize ati:

Impamvu twayise 'Ndi uw'agaciro' ni uko twasanze nta kintu kirenze twatanze kugira ngo Imana itange umwana wayo adupfite ni uko turi ab'agaciro mu bwami bw'Imana. Twasanze tugomba kongera kwiyibutsa ndetse no kwibutsa abantu bose ko ikintu cya mbere Imana yaduhaye ni urukundo bigaragaza ko ako gaciro Imana yaduhaye byaciye mu rukundo, gukunda umwana wayo agapfa agashinyagurirwa kugira ngo njye nawe tubashe kubaho neza mu buzima bwuzuye, ni ikintu cy'agaciro kuri twebwe ni yo mpamvu iyi ndirimbo twayise Ndi uw'agaciro. Ni indirimbo nakoranye na Babou na Shema, ni abana banshimishije cyane gukorana nabo, ni impano nziza cyane muri Gospel, ni abahanga.

Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi yakomeje avuga ko iyi ndirimbo basanze ari byiza kuyisangiza abantu muri ibi bihe byo kwizihiza Pasika kugira ngo bibuke agaciro bahawe n'amaraso ya Yesu Kristo. Yaboneyeho kwifuriza abantu bose kuzagira Pasika nziza kugira ngo Yesu akomeze urukundo rwe muri bo. Yagize ati:

Kuri Pasika rero twifuje ko twakongera kubwira abantu ngo bibuke ayo maraso, yatugize abo turi bo, tukabasha kuba tugenda, tukabasha gukora, gutera imbere,..Ubutumwa naha abantu kuri Pasika, ndifuriza abantu Pasika nziza kugira ngo Yesu akomeze urukundo rwe muri twebwe,..Ikintu Imana yakwishimira ni ukubona twibuka urupfu rwa Yesu, ni uko natwe twakomeza guhana agaciro nk'abana b'Imana ukankunda, tugatezanya imbere, tukifurizanya ibyiza. Nabyita nko kwitura Imana. Gukiranuka, gukora ibyo ishaka kugira ngo amaraso Yesu yamennye, abone ako atapfuye ubusa ahubwo tuzabashe kubona ubwami bw'Imana turi benshi.

REBA HANO NDI UW'AGACIRO YA TONZI FT BABOU MELO & SHEMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • titi6 years ago
    Tonzi usigaye uririmba ibiki koko?





Inyarwanda BACKGROUND