RFL
Kigali

TLC Ministries bateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/03/2018 20:11
3


TLC Ministries (True Light of Christ) babarizwa mu itorero Miracle Centre ry'i Remera, bateguye igitaramo ngarukakwezi cyo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gitaramo kizaba kuri iki Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018.



Shyaka Wilson umuyobozi wa TLC Ministries-Rwanda Miracle Centre yatangarije Inyarwanda.com ko iki gitaramo cyabo kizatangira saa kumi z'umugoroba kugeza saa moya z'ijoro. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Twamubajije intego y'iki gitaramo, adutangariza ko ari ukuramya no guhimbaza Imana, akaba ari igitaramo bakora buri kwezi.

Yakomeje avuga ko muri iki gitaramo umwanya munini bawuharira kuramya no guhimbaza Imana dore ko nta gahunda y'Ijambo ry'Imana ibamo kimwe n'indi gahunda yose usibye kuramya no guhimbaza Imana gusa. Ku bijyanye n'agashya bazaba bafite mu gitaramo cyo muri uku kwezi kwa Werurwe, Shyaka Wilson yavuze ko bazaririmba indirimbo zabo bwite bari hafi gushyira hanze. Yagize ati:

Ni igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, tugikora buri kwezi. Gitangira saa kumi z'umugoroba kigasozwa saa moya z'umugoroba. Ntabwo habamo kwigisha ijambo ry'Imana cyangwa indi gahunda keretse praise and worship throughout (keretse kuramya no guhimbaza Imana ubudahagarara). Agashya karimo, tuzaba turirimba zimwe mu ndirimbo twahimbye twenda gushyira hanze vuba.

True Light of Christ Ministries (TLC) batangiye mu mwaka wa 2017. Nk'uko bitangazwa na Shyaka Wilson umuyobozi wa TLC Ministries, icyo aba baririmbyi bagize TLC Ministries bimirije imbere mu murimo w'ivugabutumwa bahamagariwe, ngo ni ugukundisha abantu bose kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw'Umwuka ndetse n'imibiri yabo igahimbaza Imana bitari mu magambo gusa. 

Image may contain: 12 people, people smiling, people standing and outdoor

Ntabwo iyi foto ariyo muri ya marushanwa y'ubwiza ahubwo aba ni bamwe mu bakobwa bagize TLC Ministries

Image may contain: 11 people, people smiling, people standing and outdoor

TLC Ministries babarizwa mu itorero Miracle Centre ry'i Remera

Image may contain: 7 people, people smiling, people standingImage may contain: 7 people, people smiling, people standingImage may contain: 9 people, people smiling, people standing and outdoorImage may contain: 8 people, people smiling, people standing and outdoor

TLC Ministries ibijyanye no kwifotoza ni ibintu byabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Adjabu 6 years ago
    Kabisa Tlc ibihangano byanyu bihembura imitima byagera kuyitwa victorious ho irampembura imana ibakomeze
  • Mugisha6 years ago
    Mbega abakobwa beza weee Njye ndayoboka iryo dini uyu wa kabir i wambaye umweru aseka neza .
  • Alice 6 years ago
    TLC, Imana ikomeze ibahe umwuka wo guhanga ibihangano bihembura ubwoko bwayo kandi ibakomereze mu kuyiramiriza mu kuri no mu mwuka. Turi kuwe namwe. Muzaturirimbire Victorious !!!!!! n'izindi........ Indirimbo zanyu ziranyubaka cyane.





Inyarwanda BACKGROUND