RFL
Kigali

Timamu waririmbye ‘Humura mwana wanjye’ yari yaraburiye he, agarukanye iki?-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/10/2017 8:02
0


Timamu Jean Baptiste umwe mu bahanzi batangiye kuririmba cyera akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Humura mwana wanjye’ yakunzwe na benshi, kuri ubu avuga ko yamaze kugaruka mu muziki nyuma y’imyaka myinshi yari amaze acecetse.



Mu kiganiro na Inyarwanda Tv, Timamu Jean Baptiste yadutangarije ko amaze igihe kitari gito ari gutegura indirimbo nshya ubu akaba ageze kuri album ya kane azamurika tariki 3 Ukuboza 2017 mu gitaramo kizabera muri Dove Hotel. Muri iki gitaramo azaba ari kumwe na Gentil Bigizi uzwi nka Kipenzi n’abandi banyuranye barimo n'amakorali.

UMVA HANO 'HUMURA MWANA WANJYE' YA TIMAMU

Abajijwe aho yari yaraburiye, Timamu yavuze ko mu gihe amaze acecetse yabaga mu Rwanda, gusa ngo yari ahugiye mu murongo Imana yamuyoboyemo kugira ngo amasezerano ye asohoreAvuga ko yagiye muri Aziya inshuro 7 mu kazi gasanzwe yaboneyemo umugisha w’Imana. Yagize ati: "Hari ibintu byinshi nasabye Imana, ibimpa binyuze muri iyo nzira."

Timamu

Umuhanzi Timamu

UMVA HANO 'HUMURA MWANA WANJYE' YA TIMAMU

Timamu uheruka gukora igitaramo mu mwaka wa 2009 aho yabonye abantu benshi cyane ndetse bamwe bakabura aho bicara, yabwiye Inyarwanda.com ko yifuza gukora ikindi gitaramo ku buryo abantu bazakibona n’abandi bazumva amakuru yacyo bazajya bifuza kuba mu gitaramo kimeze nk’icya Timamu. Yavuze ko igitaramo ari gutegura izatanga icyerekezo cy’umuziki wa Gospel mu Rwanda. Yagize ati:

Ngiye gukora Concert Imana yanyujije muri njye, izaba tariki 3/12/2017, izaba ari concert nini cyane y’ubumwe bw’abakristo, ni concert numva izatanga icyerekezo cya muzika ya Gospel. Izaba itangiriro ry’abantu batinyaga gukora concert, ni concert nshaka ko abantu bazajya bavuga ngo ndashaka gukora concert nk’iya Timamu.Nifuza gukora concert umuntu wese yazareba akajya yifuza kuba muri concert nk’iya Timamu. Ni concert izabera umugisha abanyarwanda n’abahanzi bose bazayitabira. 

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA TIMAMU

UMVA HANO 'HUMURA MWANA WANJYE' YA TIMAMU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND