Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Amahirwe masa' yatunganyirijwe muri Uganda. Yadutangarije kandi byinshi ahugiyemo mu gihugu cya Uganda.
Muri iyi ndirimbo 'Amahirwe masa', Theo Bosebabireba yumvikana aririmba aya magambo: "Ba umunyamahirwe no mu bihe bibi, ba umunyamahirwe n'igihe ari macye n'igihe adahari, ba umunyamahirwe wandike amateka, humura ni wowe shyanga rikomeye Imana yanjye yishimira mu isi hose.(...) Azamena inzugi z'ibyuma avunagure iz'imiringa azimye amatanuro ayacanywe akenyegezwa inshuro 7, Nebukadinezari amenye ko nta yindi Mana iriho ikwiriye gusengwa atari Uwiteka. Hariho igihe bazakumenya ubu barakwitiranya, si wowe cumbi ry'ibibazo, uzatabarwa n'iyo byaba ku munota wa nyuma"
UMVA HANO 'AMAHIRWE MASA' YA THEO BOSEBABIREBA
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Theo Bosebabireba yabajijwe ibyo ahugiyemo muri Uganda adutangariza ko ari yo kubw'impamvu z'ivugabutumwa ndetse no mu mishinga ijyanye n'umuziki we aho ari gukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze nka Kubita utababarira, Usa na so n'izindi zinyuranye.
UMVA HANO 'AMAHIRWE MASA' YA THEO BOSEBABIREBA
TANGA IGITECYEREZO