RFL
Kigali

Theo Bosebabireba yashyiriye hanze rimwe indirimbo nshya 30 anavuga aho ageze yitegura kumurika Album DVD y'indirimbo 100

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/06/2017 19:20
4


Umuhanzi Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatangarije Inyarwanda.com ko afite indirimbo zigera kuri 30 abantu batari bazi, akaba yazishyize hanze.



Umuhanzi Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afrika y'Iburasirazuba. Kuri ubu Theo Bosebabireba yamaze gushyira hanze indirimbo nshya zigera kuri 30 dore ko atari yarigeze azitanga mu itangazamakuru. Uyu muhanzi kandi avuga ko indirimbo afite ataratanga mu itangamakuru zose hamwe zigera kuri 70, gusa izo yahaye Inyarwanda.com ziragera kuri 30, izindi avuga na zo azazishyira hanze vuba. 

Abajijwe na Inyarwanda.com impamvu izo ndirimbo zagombye kuba nyinshi atari yazishyira hanze kumugaragaro, Theo Bosebabireba yavuze ko yari ategereje kubanza kuzikorera amashusho, gusa kubera ubushobozi bucye ndetse no gutenguhwa n'aba producers, bituma habaho gutinda kuzishyira hanze. Yagize ati:

Njyewe nagiye nkora indirimbo nyinshi nkabura umwanya wo kuzitanga, ndazibika nkajya mvuga ngo nzazitanga zarabaye video hanyuma nkomeza kumva ndi mu Mwuka wo guhimba cyane, indirimbo za audio zitazwi zimbana nyinshi hari n’izitaba ku maradiyo. Zari zimaze kuba nyinshi cyane kuko njyewe nari maze kugeza nka Audio 70, hari n’igihe ziba ziri hanze ariko nkamwe nko mu itangazamakuru mutazizi nkaziririmba gusa aho natumiwe, ubwo rero nk’abantu bataba hafi ya hano, bo nta zo bazi. Indirimbo nakoreye muri studio zose hamwe zimaze kuba 120 zirengaho nk’eshatu ariko ubu no muri studio harimo izindi.

Image result for Theo Bosebabireba amakuru

Theo Bosebabireba ni umuhanzi wanditse amateka mu Rwanda no mu karere mu muziki wa Gospel

Mu ndirimbo nshya Theo Bosebabireba yaduhaye ngo tuzigeze ku bakunzi be harimo: Wanciye iki, Intambwe, Rangurura, Umwanzuro, Usifiwe, Uwabambwe, Yesu ni we, Acha kuria, Aho hera n'izindi zirimo iyitwa 'Ntumpeho' indirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Indirimbo 30 uyu muhanzi yaduhaye, kuri ubu wazisanga kuri YouTube kuri channel ya Afrifame. Muri iyi nkuru tukaba tubagezaho indirimbo ze nshya 10, hanyuma izindi mukazisanga kuri YouTube.  Theo Bosebabireba yavuze ko umuntu wese uzumva izi ndirimbo ze nshya azatungurwa cyane. Yakomeje avuga icyo ahishiye abakunzi be muri iyi minsi. Yagize ati:

Umuntu uzagerageza kuzumva azatungurwamo n’indirimbo nyinshi. Nabonye rero gukomeza kuzitinza kandi n’abo nahaye ibiraka byo gutunganya amashusho yazo bamwe bantenguha, mfata umwanzuro wo kuzishyira hanze ku bushake. Ikintu abakunzi banjye mbahishiye muri iyi minsi ni uko izi ndirimbo mbahaye ndimo gukora amashusho yazo n’ubwo bisa nk’ibitari kwihuta kubera impamvu z’ubushobozi n’ababikora (producers). 

Image result for Theo Bosebabireba amakuru

Theo Bosebabireba avuga ko abazumva indirimbo ze bazatungurwa cyane

Bite bya Album DVD y'indirimbo 100 Theo Bosebabireba yigeze kuvuga ko agiye kumurika?

Mu gihe gishize Theo Bosebabireba yatangaje ko azakora igitaramo gikomeye cyo kumurika Album ye y'amashusho izaba igizwe n'indirimbo 100. Mu buzima bwe kuva yatangira umuziki ni cyo gitaramo cya mbere azaba akoze, akaba ari nayo mpamvu abakunzi be benshi bategerezanyije amatsiko iki gitaramo. Inyarwanda.com twamubajije aho ageze yitegura iki gitaramo dore ko yari yavuze ko azagikora namara kuzuza indirimbo 100 z'amashusho, adutangariza ko habura indirimbo 30 akuzuza indirimbo 100 z'amashusho, akabona kuzimurika. Yagize ati: Natangaje indirimbo 100 za Video kandi ntabwo ziragera ndi muri 70 (z'amashusho). 

Tugiye kubagezaho indirimbo 10 nshya za Theo Bosebabireba, indirimbo ze benshi mutari muzi

1.UMVA HANO 'WANCIYE IKI' YA THEO BOSEBABIREBA

2.UMVA HANO 'INTAMBWE' YA THEO BOSEBABIREBA

3. UMVA HANO 'RANGURURA' YA THEO BOSEBABIREBA

4. UMVA HANO 'UMWANZURO' YA THEO BOSEBABIREBA

5. UMVA HANO 'USIFIWE' YA THEO BOSEBABIREBA

6. UMVA HANO 'UWABAMBWE' YA THEO BOSEBABIREBA

7. UMVA HANO 'YESU NI WE' YA THEO BOSEBABIREBA

8. UMVA HANO 'ACHA KURIA

9. UMVA HANO 'NTUMPEHO' YA THEO BOSEBABIREBA


10. UMVA HANO 'AHO HERA' YA THEO BOSEBABIREBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamaliza6 years ago
    Uyu mugabo ko inganzo igenda isazana nawe ra! izakera nizo zirimo agafu naho izi yarazifunguye!!
  • Mwizerwa6 years ago
    Theo numukozi kbs, ndumiwe!!!!
  • h6 years ago
    sha urimo umukozi kbs gusa bino byerekana ko ubuzima bubi waciyemo bwakwigishije gukora igihe ufite amahirwe, nanjyw ubu ndiguca mu buzima bubi ariko nimbuvamo vuba aha ndashaka kuzakora ntikoresheje pe
  • Nsengiyumva evarist2 months ago
    Nifuzako natwe abali yugada yakaze kuduha kudilimbi nibyo





Inyarwanda BACKGROUND