RFL
Kigali

The Winner yashyize hanze amashusho y’indirimbo ihamagarira abantu kugarukira Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2017 11:13
0


Umuhanzi The Winner usanzwe akora indirimbo zisanzwe (Secular music) yashyize hanze amashusho y’indirimbo ihimbaza Imana. Ni indirimbo yise ‘Garukira Imana’ yagze hanze mu ntangiriro z’iki cyumweru.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, The Winner yabajijwe niba agiye kujya akora umuziki wa Gospel, adutangariza ko azajya abivanga. Yagize ati: “Ndashaka kuzajya mbikora (gukora Gospel) ariko nkabivanga na Gospel kuko Imana ni yo imfasha”.  

Mugisha Aime Christian uzwi nka The Winner ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko, akaba atuye mu murenge wa Gatsata mu mujyi wa Kigali. Amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo: Ndanezerewe, Mana ikomeye, My Dreams,Nsoma rimwe, Mupenzi wa kweli n'izindi. The Winner yadutangarije ko mu nzozi ze ashaka kuba umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba akaba ari nayo mpamvu yatangiye kuririmba mu ndirimbo z’amahanga nk’icyongereza ndetse n’igiswahili.

REBA HANO 'GARUKIRA IMANA' YA THE WINNER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND