RFL
Kigali

The Soldiers of Christ bateguye igitaramo cyo kubyinira Imana bakoresheje ingingo zabo

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/12/2017 18:17
0


Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikoresheje ingingo z’imibiri, 'The Soldiers of Christ' ryateguye igitaramo cy’ivugabutumwa kizaba kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2017.



Iki gitaramo kizabera kuri Eglise Vivante mu Kanogo mu Mujyi wa Kigali saa kumi z’umugoroba (16:00). Itsinda The Soldiers of Christ ryatangiye ahagana mu mwaka 2011, rukaba ari urubyiruko rwihurije hamwe ruturuka mu matorero atandukanye kubw’intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza.

Nyuma y’uko The Soldiers of Christ bashoje ingendo z’ivugabutumwa bakoreraga mu bigo by’amashuri y’isumbuye hirya no hino muri Kigali, rikaba ryari rifite insanganyamatsiko igira iti 'From Dream To Destiny' ari nayo nsanganyamatsiko izakoreshwa muri iki gitaramo bagiye gukora igitaramo gisoza uru rugendo rw’ivugabutumwa.

The Soldiers

Bamwe mu bagize The Soldiers of Christ

Mu kiganiro na Teddy Patrick wo mu itsinda The Soldiers of Christ yavuze ko iki gitaramo gifite insangamatsiko igira iti “Kuva mu nzozi tujya mu cyerekezo”. Yashimangiye ko iki gitaramo kibaye mu gihe bamaze iminsi bazenguruka ibigo by’amashuri yo muri Kigali basangiza urungano ibyiza by’ijuru binyuze mu kuramya no guhimbaza. Teddy yagize ati:

Buriya buri wese agira inzozi, twe rero icyo dushaka ni ugushishikariza abantu kubagarira inzozi zabo ndetse n’ibindi Imana yabavuzeho bagakomeza gukomera ku isezerano. Tugendeye ku ijambo rya Pawulo wavuze ko buri muntu agomba gusiganwa kugira ngo asingire icyo Kristo yamufatiye.

The Soldiers

The Soldiers of Christ yiteguye gutaramana n'abakunzi bayo

Muri iki gitaramo kandi hazagaragaramo amwe mu matsinda azwi yo kuramya no guhimbaza arimo New Melody, Injiri Bora, abahanzi ku giti cyabo Serge Iyamuremye na Pappy Clever ukomeje gushyira hanze ibihangano bihembura imitima y’abenshi. The Soldiers of Christ irimo kwitegura mu buryo butandukanye bw’ivugabutumwa bakoresheje impano zabo, kubyina, gukina sketch hakiyongeraho n’ umuvugabutumwa Pastor Nsenga Emmanuel, ukomeje gufasha imitima ya benshi.

The Soldiers

Igitaramo The Soldiers of Christ yateguye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND