Itsinda The Power of Cross ryateguye igitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere bise 'Super power' igizwe n'indirimbo umunani. Ni igitaramo kizaba umwaka utaha tariki 14/01/2018.
The Power of Cross ikunzwe mu ndirimbo Ndiho, Ndaje, Mfite umukunzi, Super power n'izindi, igizwe n’abasore n’inkumi baturuka mu matorero atandukanye. Muri uyu mwaka wa 2017, aba baririmbyi bitabiriye irushanwa rya Groove Awards Rwanda aho indirimbo yabo 'Super power' yahatanaga mu cyiciro cy'indirimbo nziza y'umwaka.
Maurice Ndatabaye Kazigamyi umuyobozi wa The Power of the cross yateguye iki gitaramo, yabwiye inyarwanda.com ko igitaramo cyabo kizabera kuri Bethesda Holy church tariki 14/01/2018 kuva saa cyenda z'amanywa kugeza saa moya. Abahanzi bazafatanya nabo ngo bazabatangaza mu gihe kiri imbere. Yagize ati; "Abo tuzafatanya tukaba tuzabatangaza mu minsi iri imbere."
REBA HANO 'SUPER POWER' YA THE POWER OF THE CROSS
Itsinda The Power of the cross ryatangiye mu mwaka wa 2007, icyo gihe ryari rigizwe n’abahungu batanu gusa ari nabo baritangije ndetse ribanza no guheza abakobwa. Nyuma ryaje kwakira abandi baririmbyi barimo n’abakobwa, riza kubyara amatsinda atandukanye harimo abyina imbyino za Kinyarwanda, drama n’izindi.
Bamwe mu bagize The Power of the Cross
Igitaramo The Power of Cross bateguye
REBA HANO 'SUPER POWER' YA THE POWER OF THE CROSS
TANGA IGITECYEREZO