Kuri iki Cyumweru tariki 2 Mata 2017 ni bwo itsinda The Power of cross ryakoze igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana mu ntego yo kurema ibyiringiro mu bantu. Ni igitaramo cyatangiye isaa cyenda z’amanywa gisozwa isaa Tatu z’ijoro.
‘Haracyari ibyiringiro’ ni igitaramo ngarukamwaka The Power of cross itegura mbere y’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi. Igitaramo cy’uyu mwaka wa 2017, cyabereye i Kimironko mu rusengero rwa Christ Gospel Fellowship, kwinjira bikaba byari ubuntu. Muri iki gitaramo The Power of cross yari iri kumwe na Yves Rwagasore, Muhumure Confiance n’amatsinda arimo Injiri Bora.
Iki gitaramo ‘Haracyari ibyiringiro’ cyayobowe na Ronnie afatanyije na Juliet Tumusiime, bakaba banyuzagamo nabo bakaririmbira abitabiriye igitaramo. Ni igitaramo cyaranzwe n’umuziki w’umwimirere, biba akarusho ubwo The Power of cross yageraga kuri stage ikaririmba indirimbo zayo mu njyana ya rock.
The Power of cross itsinda rihimbaza Imana mu njyana ya Rock
Byari uburyohe ubwo aba baririmbyi ba Power of cross bageraga ku ndirimbo yabo nshya bise ‘Super power’ dore ko iteraniro ryose ryahise rihaguruka rigafatanya nabo kuramya no guhimbaza Imana. Nubwo habayemo ikibazo cy’umuriro wabanje kubura, abantu banze gutaha, baguma abahereye iki gitaramo kugeza ubwo umuriro wagarutse, bataramira Imana kugeza isaa Tatu z’ijoro.
Mu gusoza iki gitaramo, Ronnie yavuze ko yishimiye kuyobora igitaramo cy'itsinda (Power of cross) rifite izina ryenda gusa nk'ikiganiro yatangije ari cyo Power of praise. Yafashe umwanya ashimira Imana yamushoboje mu gihe cyose amaze kuri Royal Tv by'umwihariko ikiganiro Power of praise yatangije kuri iyi Televiziyo, ubu kikaba gikunzwe cyane. Yasabye abakunzi ba Power of praise kumusengera mu rugendo rushya atangiye. Iteraniro riyobowe na Confiance ryahise rimurambikaho ibiganza.
REBA AMAFOTO Y'IKI GITARAMO
Injiri Bora kuri stage
Igitaramo cyaritabiriwe
Muhumure Confiance (wambaye ishati y'umukara) yari yaje gushyigikira The power of cross
Habayeho umwanya wo gusirimbira Imana
Ronnie na Juliet ni bo bayoboye iki gitaramo
Ronnie yashimiye Imana yabanye na we kuri Royal Tv, afata umwanya aririmbira abitabiriye iki gitaramo abasaba no kumusengera kubw'urugendo rushya atangiye
Juliet ukora kuri Royal Tv na we yanyuzagamo akaririmba akanabwiriza
Baramije Imana baranayibyinira bakoresheje ingingo Imana yabahaye
Ku isaha ya Saa Moya z'umugoroba ni bwo The power of Cross yageze kuri stage
Barongorerana niba nta gahunda bibagiwe, gusa byarangiye bibagiwe guturisha
Si urubyiruko gusa rwitabiriye iki gitaramo ahubwo n'abantu bakuze bari babukereye
The Power of cross bati 'Hari imbaraga ziri hejuru y'izindi (super power)'
Muri iki gitaramo hagaragayemo impano nshya, uyu mukobwa uri ibumoso yararirimbye bamwe bati 'Tubonye Gaby na Diane' tutari tuzi
The Power of cross yagaragaje ko yiteguye bihagije iki gitaramo
Hari abanyamakuru bakora mu bitangazamakuru bitandukanye mu gisata cya Gospel
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
REBA HANO 'UGANZE' YA THE POWER OF CROSS
TANGA IGITECYEREZO