Itsinda The Power of the Cross rigizwe n’urubyiruko rubarizwa mu matorero atandukanye, ryashyize hanze indirimbo nshya ryise ‘Ni uwanjye’. Maurice Ndatabaye uyobora iri tsinda yabwiye Inyarwanda ko mu byo bifuza, uyu mwaka warangira bamuritse Album y abo ya mbere.
UMVA HANO 'NI UWANJYE' YA THE POWER OF THE CROSS
Itsinda The Power of the cross ryatangiye mu mwaka wa 2007, icyo gihe ryari rigizwe n’abahungu batanu gusa ari nabo baritangije ndetse ribanza no guheza abakobwa. Nyuma ryaje kwakira abandi baririmbyi barimo n’abakobwa, riza kubyara amatsinda atandukanye harimo abyina imbyino za Kinyarwanda, drama n’izindi.
Kugeza ubu The Power of Cross igizwe n’abasore n’inkumi basaga 16 wongeyeho n’abacuranzi bayo. Kuri ubu itsinda ry’abaririmbyi akaba ari ryo riri gukora cyane. Nk’uko babitangaza, izina ryabo 'The Power of the cross' risobanura 'Imbaraga z’umusaraba', bakaba bararihisemo kuko ku musaraba ariho havuye gucungurwa nyuma y’urupfu rwa Yesu Kristo.
Bamwe mu bagize The Power of the Cross
Kuva batangiye kuririmba, bamaze gukora indirimbo zirenga 10 harimo izakunzwe cyane nka: Ndiho, Ndaje, Mfite umukunzi, Super power n’izindi. Muri gahunda bafite mu gihe kiri imbere, ni ugukora indirimbo nyinshi z’amajwi n’amashusho, gukora ibitaramo byinshi ndetse no guhamagarira urubyiruko kuza kuri Kristo Yesu kuko ariho hari uburyohe,ibyishimo n’umunezero utasanga ahandi.
UMVA HANO 'NI UWANJYE' YA THE POWER OF THE CROSS
TANGA IGITECYEREZO