RFL
Kigali

The Power of Cross bashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Uganze’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/10/2016 8:29
0


Itsinda The Power of Cross rigizwe n’abaturuka mu matorero atandukanye ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Uganze’ imwe muzigize album yabo ya mbere y’amashusho bateganya gushyira hanze mu gihe cya vuba nkuko Maurice Ndatabaye Kazigamyi umwe mu bagize iri tsinda yabitangarije Inyarwanda.



Muri iyi ndirimbo ‘Uganze’, abagize The Power of Cross bavuga uburyo Yesu Kristo yacunguye abari mu isi kubw’urukundo ruhebuje, bakavuga ko ari we ukwiriye kuganza kuko ari Umwami w’Abami akaba umutware w’abatware. Ni indirimbo aba baririmbyi baririmba bari mu bihe byo kuramya Imana.

Itsinda The Power of Cross ryatangiye mu mwaka wa 2007, icyo gihe ryari rigizwe n’abahungu batanu gusa ari nabo baritangije ndetse ribanza no guheza abakobwa. Nyuma ryaje kwakira abandi baririmbyi barimo n’abakobwa, riza kubyara amatsinda atandukanye harimo abyina imbyino za Kinyarwanda, drama n’izindi.

Bamwe mu bagize itsinda The Power of Cross

Kugeza ubu The Power of Cross igizwe n’abasore n’inkumi basaga 16 wongeyeho n’abacuranzi bayo. Itsinda ry’abaririmbyi akaba ariryo riri gukora cyane. Nk’uko babitangaza, izina ryabo “The Power of Cross” risobanura “Imbaraga z’umusaraba”, bakaba bararihisemo kuko ku musaraba ariho havuye gucungurwa nyuma y’urupfu rwa Yesu Kristo.

REBA HANO 'UGANZE' YA THE POWER OF CROSS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND