RFL
Kigali

The Pink na Eddie Mico basohoye amashusho ya ‘Hold on’ irimo ubutumwa ku bifuza guca iy'ubusamo bahunga ibigeragezo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/02/2018 18:24
0


Umuraperikazi The Pink ukunzwe kuri ubu mu ndirimbo 'Icyiganza cy'Uwiteka' yakoranye na Gaby Kamanzi, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ‘Hold on’ yakoranye na Eddie Mico.



Hold on ni indirimbo yandikiwe icyarimwe n'Ikiganza cy'Uwiteka, gusa The Pink ntiyahise ayikora kuko ngo yumvaga akibaza Imana amagambo nyayo no guha abakunzi ba gospel umwanya wo kumva Ikiganza cy'Uwiteka yakoranye na Gaby Kamanzi. Yunzemo ati: "Erega burya mbere yuko ntekereza abandi nanjye song yanjye igomba kumbera isengesho n'icyigisho. Numvaga rero mfite ubutumwa bwo kubwira abantu kudacika intege.”

UMVA HANO 'HOLD ON' YA THE PINK NA EDDIE MICO

Umuraperikazi The Pink usengera mu itorero rya Restoration church i Masoro, abajijwe ubutumwa yifuje gutambutsa muri iyi ndirimbo ye yakoranye na Eddie Mico, yavuze ko hari abantu bahura n’ibigerageza bagahitamo kunyura iy’ubusamo kugira ngo babitsinde, ibi akaba asanga atari umwanzuro mwiza kuko ngo abantu basenga Imana ishobora byose baba bakwiye kwibuka ko yababwiye ko izi ibyo yibwira kubagirira kandi akaba atari ibibi ahubwo ari amahoro gusa. Yagize ati:

Duhura n’ibigeragezo byinshi tukifuza guca iz'ubusamo ngo tubitsinde, ariko niba iyo dusenga ari ishobora byose kandi twemera ko yo ubwayo yatubwiye ko izi ibyo yibwira kutugirira, ko atari ibibi ahubwo ari amahoro, twagakwiye kuyigumaho. Nukuri iyo uri aho ikwifuza uba utekanye.Iyo ucitse intege gato Satani agusamira hejuru akagushyira mu nzara ze aho bitoroshye kwikura.

Mu minsi ishize hari abambazaga ngo album yawe ni ryari ariko nkumva ntarabitekereza...kuri ubu rero numva nifuza kuzakora DVD y'indirimbo 8 nibura (z’amashusho), ndacyabyigaho ndebe n'ubushobozi ndetse niba biri no mu bushake bw'Imana. Ku bwanjye nifuza gukora indirimbo nziza zifite amashusho meza ubundi hagati aho wenda haba harabonetse abakobwa bandi bazakomereza aho njye na Ariella tugejeje.

REBA HANO 'HOLD ON' YA THE PINK FT EDDIE MICO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND